Monaco cosmetics

RDC: Havumbuwe ibindi byobo 17 by’abishwe

Umuryango w’abibumbye ONU waraye utangaje kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mata 2017 ko watahuye ibindi byobo 17 bishya byahambwemo mu ntara ya Kasai iri hagati muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuryango w’abibumbye utangaza ko ugiye gusaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ndetse hagashyirwaho urukiko mpanabyaha. Uyu muryango utangaza ko uzasaba abategetsi ba RDC batangira vuba na bwangu iperereza kuri ubwo bwicanye.

JPEG - 46.3 kb
Ibyobo bishyinguyemo abantu muri Kasai bimaze kuba 40

Intambara ikomeye hagati y’abarwanya leta n’ingabo za FARDC kwahitanye amagana n’amagana harimo inzobere 2 za ONU zoherejwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU gukora iperereza ry’ubwo bwicanyi mu ntara ka Kasai.

ONU itangaza ko ari ngombwa ko abategetsi bal eta ya RDC bafata ingamba zikomeye kugira ngo habeho mu gihe cya vuba iperereza ryigenga rigaragaraza uburyo uburenganzira bwa muntu bwahungabanyijwe mu ntara ya Kasai.

Umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU, rishinzwe uburenganzira bwa muntu avuga ko niyo abategetsi ba Kongo batakora iryo perereza we azasaza amahanga gushyigikira iperereza rikozwe n’inzego mpuzamahanga harimo n’urukiko mpanabyaha.

Kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize muri iyo ntara ya Kasai habaye intambara yakuruye ubwicanyi bukomeye abicwaga bakagenda bajugunywa mu byobo rusange. Muri iyi ntara hakaba hamaze gutahurwa ibyo 40 birimo imibiri y’abishwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jibu ilunga - 22/04/2017 saa 19:22

polesana RDC twaragowe kukubuyobozibuhari butitaye kubaturage nimariyabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X