Monaco cosmetics

RDC: Hongeye nanone kugaragazwa ibimenyetso bishinja FARDC ubwicanyi


Ku nshuro ya kabiri Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) yongeye gushyira hanze ibimenyetso bigizwe ahanini n’imirambo ndetse n’ibyobo birimo abantu bivugwa ko bishwe n’ingabo za RDC mu gace Tshimbulu iherereye mu ntara ya Kasai y’Uburasirazuba.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka 2017, abaturage batuye I Tsimbulu bavumbuye ibyobo 8 byashyinguwemo abantu. Ibi bikaba byaraye bishyizwe ku karubanda na RFI ikoresheje uburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho akozwe mu buryo bwa video zigera ku munani.

JPEG - 52 kb
Mu itongo rya Kamwina Nsapu ari naho yiciwe naho hatahuwe imirambo

Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 20Werurwe 2017,RFI yongeye gutangaza ku nshuro ya kabiri amavideo 8 avuga ku bwicanyi bwakorewe abaturage.

Umwe mu baturage waganiriye na RFI yagize ati “Mu gitondo twavuye mu giturage tujya mu mirima. Tuhageze, twabonye amasazi atumuka, hari umunuko ukomeyeTwabonye amaboko, amaguru ndetse n’imirambo yuzuye, yari yazinzwe nabi.”

Iperereza rya RFI rivuga, rigaragaza ko ibyobo rusange bitanu byabanje kuvumburwa ku muhanda wa Kananga mu ntangiriro za Mutarama, nyuma y’aho abarwanyi b’umutware gakondo, Kamwina Nsapu biciwe mu gikorwa cya polisi kuwa 12 Kanama 2016.

Nyuma y’ukwezi abaturage baje kuvumbura ibindi byobo bibiri kuri uwo muhanda n’ubundi. Undi muturage akaba yagize ati: “Ni abasirikare babicukuye. Twabonye ikamyo yabo icaho. Yahamaze amasaha abiri.”

Usibye ibi byobo, RFI ivuga ko imaze kubona n’amashusho ya video agera kuri atanu harimo video 4 zigaragaza ukuntu igisirikare cya leta cyakoresheje imbaraga z’umurengera kikica abaturage badafite intwaro. Izo video zikaba ngo zarafashwe kuva muri Kanama 2016 kugeza muri Mutarama 2017, amezi atandatu mu ntara ebyiri.

Iyi nkuru ivuga ko ubutabera bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye gukurikirana iki kibazo nyuma y’aho video ya mbere igiriye ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga. Igaragaramo abasirikare ba leta barasira kure abaturage badafite intwaro mbere yo kugenda babahorahoza babegereye.

Umuntu uba ufata aya mashusho anavuga ahagiye habera ubu bwicanyi nka Mwanza Lomba muri Kasai y’Uburasirazuba.

Mu iperereza ryabo ry’ibanze, abacamanza bavuga ko bavumbuye ibyobo bibiri rusange byashyinguwemo abantu. Abasirikare barindwi nabo batawe muri yombi bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ikiremwamuntu bunyamanswa no kugitesha agaciro n’ibindi. Nyamara, ubwo iyi video yajyaga hanze, umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende yavuze ko ari amashusho y’amahimbano akabije.

JPEG - 64.7 kb
Muri icyo cyobo kiri kwerekanwa hataburuwe imirambo y’abantu bishwe bagatabwamo

RFI kandi ivuga ko videos za mbere zisa nk’izafashwe ubwo uyu muyobozi gakondo, Kamwina Nsapu yicwaga, aho bivugwa ko yakomerekerejwe kuwa 12 Kanama 2016 mu birometero bicye uvuye iwe ahitwa Mfuamba, akaza kwicwa nyuma gato mu gitero cya nyuma cyagabwe n’igisirikare.

Izindi videos zagaragaye rero zigaragaza ibyabaye icyo gihe ariko mu angles 2 ndetse ibikorwa bisobanurwa n’abandi bantu babiri batandukanye n’uwo muri video ya mbere yagiye hanze. Ariko, ngo imirambo y’abishwe ni imwe: abasore, abana ni bamwe mu bagaragara bishwe n’amasasu. Ibitambaro bakunze kwambara, inkoni barwanisha, ngo nta gushidikanya ko ari abari abayoboke ba Kamwina Nsapu.

Umusirikare wafataga amashusho nawe abyemeza agira ati: “Aba, ni abarwanyi ba Kamuina Nsapu, abana b’imyaka 8 n’imyaka 9”.

Byibuze muri ayo mashusho hagaragaramo imirambo 10 naho uwafataga amashusho anasobanura uko igikorwa cyagendaga agasa nk’ushinja Kamwina Nsapu kuba ari we wicisha abayoboke be. “Wowe Kamuina Nsapu, urimo kwicisha abana b’abandi. Ariko ntabwo tuzaguhusha.”

Mu zindi videos 2 ho ngo ababa basobanura ibikorwa basa nk’ababa bafite ibitekerezo bitandukanye n’uyu. Umwe ngo asobanura neza uko igikorwa cyagenze agatanga raporo ifite amakuru yose. Avugamo ko Kamuina Nsapu aba yakomeretse, ko abarwanyi be bamutwaye, ariko akongeraho ko babakurikiranye. Anavugamo ko aba ateganya guha raporo inzego z’ubutasi.

Mu yindi video, uba asobanura we aba atuka n’imirambo y’abishwe, aho avuga ko bashutswe, asa nk’uvuga umubatizo ngo bahabwa watumaga aba barwanyi ba Kamuina Nsapu ngo ntacyo amasasu yabatwara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AIME NDAGIJE - 24/03/2017 saa 20:57

Genda Congo Wararushe
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 20:52

NDAGIJIMANA IGOMA CONGO NIYO IZARANGIRANA NISI.
Kanda hano umusubize

uwimana dominique - 24/03/2017 saa 14:57

abobantu bakoribyo imana izabahana kandi nabo bazapfa.
Kanda hano umusubize

Nyakamwe - 24/03/2017 saa 04:06

Bazajye nogucukura za Kisangani bazumirwa.
Kanda hano umusubize

RUKARA - 23/03/2017 saa 18:46

AFURIKA WARAKUBITITSE KOKO
Kanda hano umusubize

RUKARA - 23/03/2017 saa 18:44

GENDA AFURIKA WARAKUBITITSE KOKO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X