Monaco cosmetics

RDC : Imirwano ikaze yahitanye abantu 20

Abantu 20 bamaze gupfa kuva mu cyumweru gishize kugeza ku munsi w’ejo bazize ubwoko bwabo mu ntara ya Kasai iherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.Ubu bwicanyi bikaba bivugwa ko bukorwa n’ubwoko bw’aba Lulua – Luba bubukorera ubwoko bw’aba Chowe Pende.

Ibiro by’umuryango w’abibumbye ONU muri Kongo, MONUSCO, mu itangazo byashyize ahagaragara byavuze ko ubwo bwicanyi bwatangiye ku itariki ya 19 z’uku kwezi nyuma yo guhangana gukomeye hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta.

JPEG - 33.9 kb
Abarwanyi ba Kamwina Nsapu muri Kasai

Iyi mirwano n’ubwicanyi byabereye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’intara ya Kasai, Tshikapa, hagati y’abo mu bwoko bw’aba Lulua-Luba n’aba Chowe-Pende. Abo mu bwoko bw’aba Chowe-Pende makumyabiri barahasize ubuzima.

Aba Chowe-Pende bavuga ko aribo b akavukire mu ntara ya Kasai. Bagashinja aba Lulua-Luba ko bashyigikiye abarwanyi bazwi ku izina rya Kamwina Nsapu.

Intara ya Kasai yakomeje kujya ihura n’ubwicanyi kuva mu mwaka w’i 2016 bitewe no guhangana hagati y’ingabo za leta (FARDC n’abarwanyi bazwi ku izina rya Kamwina Nsapu.

Abantu bagera kw’ijana bamaze kuhasiga ubuzima muri uko guhangana , harimo impuguke za ONU 2 ebyiri.

Izo mpuguke ni umunyamerika, Michael Sharp n’umuswedakazi Zaida Catalan.
Abarwanya ubutegetsi bazwi ku izina rya Kamwina Nsapu bashinjwa n’umuryango w’abibumbye ONU ku bwicanyi bukabije butari buke no kwinjiza abana mu mu mutwe wabo wa gisirikare.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

deo - 1/05/2017 saa 15:18

mana dutabare turambiw'ntambara.
Kanda hano umusubize

Ntareyakanwa - 1/05/2017 saa 03:54

Ikibyihishe kirazwi! Ni kabira na gatsiko ka ba se wabo kugirango bakomeze kurindagiza abanyekongo maze kabira akomeze kuyobora. Ni kimwe na M23 byose ni imitwe y'inyeshyamba akomeje gushingirwa na ba se wabo bagamije gukomeza kugundira congo kuko baramutse bayitakaje ubukungu biratana bwahita bugwa maze na bya bitabashwa by'imodoka n'amazu ntibizamurwe ndetse na Genocide yakorewe abanyekongo nayo igashyirwa ku mugaragaro. Murahire ko Imana itazabaca imigongo mwe mukomeze gukaraba inkaba.! Sindi kumwe bamwe da!
Kanda hano umusubize

bigabo - 27/04/2017 saa 13:34

Ndebera nawe abaturage b'igihugu gikungahaye ku mabuye y'agaciro harimo n'atazwi amazina !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! bazazi betu banakosa moiyen ya kuvivre, haaaaaa!!!!
Kanda hano umusubize

uwimana franck deus - 27/04/2017 saa 09:42

kasai bahashyire ingabo za leta nyinshi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X