Monaco cosmetics

RDC : Impuguke 2 za ONU zaburiwe irengero zabonetse ari imirambo

Abakozi b’inzobere b’umuryango w’abibumbye ONU bari baraburiwe irengero muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batowe bapfuye, nk’uko byemejwe n’abategetsi ba RDC.

Imirambo y’umunyamerika Michael Sharp n’umunya Suede Zaida Catalan,yatowe mu ntara ya Kasai yo hagati, nk’uko umuvugizi wa leta yabivuze.

JPEG - 9.7 kb
Agace umukuru w’inyeshyamba yiciwemo ninaho hakuwe iyi mirambo

Abo bantu bari banyerejwe mu byumweru bibiri bishize bagiye gukora iperereza ku bwicanyi bwabereye mu ntara ya Kasai,nyuma yaho inyeshamba zo muri ako karere zongeye kubura intwaro.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, ubwo yaganiraga na Radio BBC yemeje ayo makuru.

Bwana Mende yavuze ko iyo mirambo yombi yatowe mu cyobo kigufi, kandi ko uwo mugore yari yaciwe umutwe mu gihe umurambo w’umugabo wari ukiri wose".

Mu itangazo ryavuye mu biro bikuru bya Onu, umunyamabanga mukuru wayo Antonio Guterres yagize ati "batwawe ubuzima bashakisha ibyatuma umutekano wongera kugaruka muri Congo”.

"ONU izokora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera bukore," niko yakomeje avuga.
Bwana Mende yabwiye ibigo by’itangazamakuru ko umukuru w’igipolisi yigiriye ubwe mu ntara ya Kasai, asanga abapfuye ari nabo bavugwa.

"Amakuru aturuka ku babibonye, ngo banyurujwe n’abarwanyi b’umutwe Kamwina Nsapu, bakunze guca imitwe abo bafashe," niko yavuze.

Hari n’undi murambo watowe muri ako gace nyine w’uwitwa Betu Tshintela.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Luanga mukambilwa - 29/03/2017 saa 21:27

Imana ibahe iruhikiro ridachira
Kanda hano umusubize

HITIMANA JACK - 29/03/2017 saa 19:17

Muli DRC,hari abakozi ba UN barenga 20.000,cyane cyane Abasirikare bita Blue Helmets (Casques bleus in French).Siho honyine kuko UN ifite Abakozi barenga 700.000 mu bihugu 21. Budget ya gisirikare muli UN (Peace keeping missions),ni 9 billions USD,bihwanye na 7.650.000.000.000 RWF.Nukuvuga inshuro 4 Rwanda National Budget !!!.Nyamara nta guhugu na kimwe UN yahagaritsemo intambara.Ingero ni nyinshi:DRC,Sudan zombi,Somalia,Lebanon-Israel,etc...UN ni iyo kumena ibifaranga byinshi gusa.Nicyo gituma abantu bayita ngo ni Intare itagira amenyo (A roaring teethless lion).Iratontoma gusa ariko ntiryane.President TRUMP yaravuze ngo:"The UN is just a club to have a good time".Bible yita UN "the Wild Beast",la bete sauvage.Ku munsi w'imperuka,imana izatwika UN,amadini y'ibinyoma (Ibyahishuwe 19:20).Hanyuma isi iyoborwe na YESU,kuko ariwe ushoboye gukuraho ibibazo byose by'isi (Ibyahishuwe 11:15).
Kanda hano umusubize

Bagabo - 31/03/2017 saa 20:41

ONU ntishobora guhagarika intambara kuko ari yo iziteza(ibihugu by'ibihangange bifite ijambo rya nyuma muri yo!) uzabaze mu Rwanda ibyahabaye MINUAR ihari! N.i Burundi iyo bemera ingabo za ONU ikibazo kiba cyarakemutse kera haragiyeho ubutegetsi Amerika n'Ubwongereza bishaka!
Kanda hano umusubize

Peter James - 3/04/2017 saa 23:42

U Burundi ntibwitaha . Abanyamerika sibo bashira kuntwaro uwo bipfuza. Bazobikore ahandi hatari mu Burundi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X