Monaco cosmetics

RDC : Ingabo za Loni zafashwe bugwate n’inyeshyamba zo muri Sudani y’epfo zibafungira mu nkambi y’impunzi

Muri iki gihe, umuryango w’abibumbye uri mu biganiro n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwo muri Sudani y’epfo, kugirango ushobore kubuhoza abakozi bawo (ONU) bagera ku 10 bashimuswe n’izo nyeshyamba zikajya kubafungira mu nkambi y’impunzi iri mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Izo nyeshyamba zashimuse abo bakozi ba ONU zari zisanzwe zirwanira uwahoze ari visi-Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar ubu wahungiye mu gihugu cya Sudani ya Ruguru. Izo nyeshyamaba nazo zikaba zarahungiye muri Congo.

JPEG - 30.1 kb
Inkambi y’impunzi bikekwa ko izi ngabo za MONUSCO zaba zifungiyemo

Umuryango w’abibumbye ONU ; uremeza ko abo bakozi bawo bashimuswe n’abo barwanyi bakajya kubafungira mu nkambi y’impunzi iri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakozi bo hejuru ba ONU utivuze amazina.

Abo bakozi ba ONU bashimuswe ni abasilikare 10 bo mu ngabo za Onu (MONUSCO), izo ngabo zikaba zishinzwe kugarura amahoro muri Congo.

Uwo mukozi wa ONU watangaje ayo makuru yagize ati « Turemeza ko bamwe mu ngabo za monusco bafashwe bugwate, bakaba bafungiye mu nkambi yakiriye abahoze ari abarwanyi iri i Munigi mu Burasirazuba bwa Congo. Umuryango w’abibumbye ukaba uri gukora ibishoboka byose kugirango abo bakozi bawo babohorwe. Abarwanyi bagera kuri 530 barwaniraga mu mujyi wa Juba wo muri Sudani y’epfo, bahunze igihungu cyabo bacumbikirwa muri iyo nkambi ya Munigi ».

Abo barwanyi bo muri Sudani y’epfo bambuwe intwaro kuva bagikandagiza ikirenge ku butaka bwa Congo, ariko abo barwanyi bakaba bamaze igihe basaba ONU ko yabakura muri Congo ikabashakira ikindi gihugu kibakira , ariko kugeza ubu ONU yabuze ikindi gihugu kibaha ubuhunzi.

Ibyo bikaba aribyo byarakaje abo barwanyi bituma bafata bugwate abasilikare 10 ba Monusco.

Umuryango w’abibumbye wirinze gutangaza amazina n’ubwenegihugu bw’abo basilikare bawo bafashwe bugwate n’izo nyeshyamba.

Nyuma y’igihe gito Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge mu mwaka w’2011, yahise yinjira mu makimbirane ya poitiki yabyaye intambara ikomeye guhera mu kwezi k’Ukuboza 2013, iyo ntambara ikaba imaze guhitana abantu benshi kimwe na miliyoni 3 n’igice z’abantu bavuye mubyabo none n’abarwanyi bavuye muri icyo gihugu bakaba bafashe bugwate ingabo za ONU ziri muri Congo mu gihe gito gusa bamaze muri icyo igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KEMAYIRE Johnson - 21/04/2017 saa 07:13

Birababaje cyane kubona abasirikare ba UN basuzugurwa aka kageni.Byongeye kwerekana intege nke za UN.Nyamara UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Imbere y'ibiro bya UN biba i New York (Headquarters),handitswe amagambo dusoma muli Yesaya 2:4 havuga ngo:"Inkota zabo bazazicuramo amasuka".Mu cyongereza ngo "They will forge their swords into plowshares".Nyamara kuva UN yajyaho,habaye intambara nyinshi cyane:Vietnam,Korea,Irak,Afghanistan,Libya,Rwanda,Burundi,DRC,Uganda,Sudan,Kosovo,etc...Byerekana ko UN yananiwe.UMUTI w'ibibazo isi yacu ifite,utangwa na Bible. Muti se bizagenda gute?Ku munsi w'imperuka uri hafi,imana izakuraho UN hamwe n'abategetsi bose bo ku isi (Daniel 2:44).Noneho imana ihe YESU ategeke isi yose,ibe igihugu kimwe (Ibyahishuwe 11:15).Kuli uwo munsi kandi,imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibakore ibyo imana idusaba.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafranga.Bene abo imana ibafata nk'abanzi bayo.Soma Yakobo 4:4 na Yeremiya 25:33.Nyuma isi izahinduka Paradizo,abazarokoka bazabaho iteka,nta bukene,intambara,indwara,ubusaza,ubusumbane,akarengane,etc...Niyo mpamvu tujya mu ngo z'abantu,tukajya mu mihanda tubwiriza abantu ngo bahinduke.Ibi ntabwo bitubuza gukora akandi kazi kugirango tubeho.Turabifatanya.Ikibazo nuko abashaka kumva ibyo tubabwira ari bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku munsi w'imperuka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X