Monaco cosmetics

RDC: U Rwanda ngo ubu nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba


Ihuriro rishinzwe ubugenzuzi ry’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) riratangaza u Rwanda na Uganda nta ruhare ibihugu byombi byagize mu gufasha M23 mu kugaba ibitero muri RDC guhera mu Gushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare 2017.

Ibyo ICGLR itangaza ivuga ko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuva kuwa 07 kugeza kuwa 18 Gashyantare mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ngo ubu bushakashatsi bukaba bwari bushingiye ku buhamya bw’abahoze mu mutwe wa M23 bafatiwe muri Rutshuru bakaba bamwe barahawe ubuhungiro mu Rwanda abandi muri Uganda.

JPEG - 72.6 kb
Abarwanyi ba M23 mu majyaruguru ya Kivu

Ubu bushakashatsi buremeza ko abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya congo kuri raporo y’iri huriro avuga.

Radio Okapi igaruka kuri ubu bushakashatsi yatangaje ko nta bufasha bw’ibikoresho bw’u Rwanda cyangwa Uganda kuri izi nyeshyamba na n’ubu zicumbikiwe ku butaka bw’ibi bihugu byombi bwaba bwarateye izi nyeshyamba.

Ibikoresho bya gisirikare nk’amasasu n’imbunda, ngo abahoze muri M23 baba barifashishaga ahantu hatandukanye bagiye bahisha intwaro basize muri Rutshuru kubw’ibyo ngo ibihugu by’u Rwanda cyangwa Uganda hakaba nta bufasha buzwi byahaye aba barwanyi. Iyo raporo ariko itunga agatoki ibi bihugu ibishinja kuba byarahumirije kuri uko kongera kwinjira muri Congo mu bwihisho kw’abahoze muri M23.

Nk’uko amakuru akomeza ava mu gisirikare cya Congo avuga, ngo imyanzuro y’iperereza ryakozwe n’akanama ka ICGLR iri muri raporo y’ibanga yo kuwa 27 Gashyantare iremeza ko M23 yinjiye muri Congo mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare muri Teritwari ya Rutshuru.

Ku ruhande rwabo, abayobozi ba M23 babwiye impuguke za ICGLR ko niba hari abari abarwanyi babo bagerageje gusubira muri Congo bihishe ari ukubera ko Guverinoma ya Congo itubahirije amasezerano ya Nairoibi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2013, yatumye uyu mutwe wemera gushyira hasi intwaro.

Muri ayo masezerano hakaba hari harimo guha imbabazi abahoze ari inyeshyamba, gufungura imfungwa, guhindura M23 ishyaka rya politiki no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi no kwinjiza ababishaka mu gisirikare cy’igihugu. ICGLR ikaba isaba ko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa nk’uko \Radio Okapi ikomeza ibivuga.

Hagati aho, Uwahoze ari umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga wabuze aho yari acumbitse I Kampala kuva kuwa 14 Mutarama, na n’ubu ntiharamenyekana aho aherereye.

Amakuru ava mu gisirikare cya Congo akaba avuga ko ashobora kuba akiri ku butaka bwa Congo nk’uko na none ngo raporo ya ICGLR ikomeza ivuga mu myanzuro yayo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/03/2017 saa 17:33

ABO BA M23 MUBAREKE BAZE NIBA BENEWABO BAPFUTE BALAZUTSENIBAZE
Kanda hano umusubize

UWIMANA DOMINIQUE - 30/03/2017 saa 11:12

ARIKOSE? INTAMBARA. BAYIKUNDAMWICYI KOKO? AYOMARASO BAMENA BAZAYABAZWA.
Kanda hano umusubize

rucuro - 30/03/2017 saa 10:40

Tittle y'iyi nyandiko iracuramye rwose! Ngo noneho M23 ntabwo yafashijwe n'u Rwanda nk'aho mbere yabafashaga?
Kanda hano umusubize

- 30/03/2017 saa 02:40

MUBAFASHE BATAHE MURWABO
Kanda hano umusubize

Luanga mukambilwa - 29/03/2017 saa 23:47

Iyo nimikino kabila asigaye ikinira abaturage ba conco
Kanda hano umusubize

Yohani - 29/03/2017 saa 21:13

Ico nokubwira nuko mugihe Tanzania ikiri kubutaka bwa Congo M23 nta na Centimeter 1 izongera gufata
Kanda hano umusubize

yohana - 30/03/2017 saa 10:37

Tanzania niyo wizera cyane nk'aho yirukanye M23? M23 muri 2013 yarigendeye nta nkomyi, ikimenyimenyi ni uko nta murambo wayo cyangwa imfungwa byigeze bigaragara.
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 17:42

Ntamubyeyi Wokwishinjira Umwana Ngoyibye Ntibibaho. Nurujijo Bashira Muba Kongomani
Kanda hano umusubize

MBUSA - 29/03/2017 saa 12:55

MOBUTU DIT:QUI TROMPE QUI? AHO BANYUZE NTI HAGIRA INGABO ZIHACUNGA NUMUPAKA.AHO BARI NTANGABO BAHAFITE, IKINAMICO RYA RDC.
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 17:47

Ntiwakwag'umwana Wibyariye Ntibibaho.Ibyo Bihungu Byose Bigizwe Nimuryago Yabo
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 20:58

arikowenibabarimugihu kirimo infant zingana kuriyabakababarananiwe kuhabakura nukoretayabananiwe nujyemubeshya utabonagakino karigukunwahakurya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X