Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RDF yafatiye ibyemezo bikaze umusirikare warashe umuturage

Maj Gen Jack Nziza ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivile muri Minisiteri y’ingabo aratangaza ko igisirikare cy’u Rwanda RDF kizahana kihanukiriye umusirikare uherutse Ntivuguruzwa Yvan w’imyaka 28. Bikaba bivugwa ko uyu musirikare yarengereye akarasa uwo ashinzwe kurinda.

Maj Gen Jack Nziza ibi yabitangarije mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera umuhango wabereye mu Murenge wa Kabirizi mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, Maj Gen Jack Nziza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera awizeza ko uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo buzabahora hafi.

JPEG - 61 kb
Maj Gen Jack Nziza asezera kuri Nyakwigendera Ntivuguruzwa Yvan

Yagize ati” Biragoye kugira icyo umuntu yavuga kirenze ibi, gusa wa muco w’Abanyarwanda wo guhana by’intangarugero tuzawukora.”

Yunga mu rya mugenzi we, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yavuze ko leta y’u Rwanda itazihanganira ibikorwa nk’ibi byo kwibasira abaturage.

.Ati"Akababaro mufite natwe niko dufite kuko umuco nk’uyu ubusanzwe si uwacu.”

Kalisa Aime Callixte mukuru wa Nyakwigendera yavuze ko umuryango wabo ushimira by’umwihariko RDF kuba yarabafashe mu mugongo, ndetse anahamya ko uyu musirikare arasa murumuna we yabikoze ku giti cye, atabikoze mu izina rya RDF.

Ati"Mu by’ukuri uriya wakoze biriya si urwego rw’ingabo rwamutumye ahubwo yabikoze ku giti cye. Ibyo nkanabishingiraho nshimangira ko ibyagiye byandikwa bitandukanye bitunga urutoki RDF bitarimo ukuri.

Icyo nshima rero ni uko atari urwego rw’ingabo rwamutumye kuko iyo aba ari bo, ntibaba baje kudufata mu mugongo ngo badushyigikire kuri ubu buryo.”

Umusirikare warashe Ntivuguruzwa, akurikiranwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ahamwe n’ibyo byaha yakoze yahanishwa ingingo ya 140 y’amategeko ahana y’u Rwanda, agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaka - 16/05/2017 saa 07:19

Ibintawabishimira ingabo,kuko mwibuke ko prezinda,kagame yavuze,ko bagiye kurya babarasirakumanwayihangu.yubahirije I've ngo ya poul kagame,nduva nawe afite imyuvire mwiza nikonabivunga.
Kanda hano umusubize

HARUNA - 17/05/2017 saa 15:28

Ariko nkawe ngo ni KAKA uba uvuze iki? uriya se bakubwiye ko yahungabanyaga umutekano? none se yaba ari uhungabanya umutekano abamurashe bagafungwa? perezida mureke rwose umeze nkushima kurutare ntacyo uzamutwara kabisa
Kanda hano umusubize

SAMANTHA LINDSAY - 19/05/2017 saa 10:28

Bavuga Ibigondamye Imihoro Ikabyimbabyimba
Kanda hano umusubize

kalisa - 15/05/2017 saa 03:58

it extremely bad killing the peoples
Kanda hano umusubize

talkless - 15/05/2017 saa 01:44

I don't comment about this but think about on it
Kanda hano umusubize

Rwamiheto David - 14/05/2017 saa 06:18

nikibazogikomeye kubonumusikare arasa uwoyagacungiye umutekano bityo icyocyasha asize RDF agihanirwe byintangarugero.
Kanda hano umusubize

- 14/05/2017 saa 14:48

Ariko inyabo zu rwanda nuko zimeze
Kanda hano umusubize

kamari - 13/05/2017 saa 23:47

ko numva bavuga umusirikare umwe kandi bari babiri ? sinumva se ko umwe yabanje kurasa akaguru ka Ivan yamara kugwa hasi undi musirikare wa 2 akaza akamurasa urufaya !
Kanda hano umusubize

- 13/05/2017 saa 17:34

nimudusobànurire icyo baba bapfuye ni ngombwa tumenye amakuru yose gusa uwo muco ukwiye guhanwa
Kanda hano umusubize

- 13/05/2017 saa 17:33

nimudusobànurire icyo baba bapfuye ni ngombwa tumenye amakuru yose gusa uwo muco ukwiye guhanwa
Kanda hano umusubize

robert - 13/05/2017 saa 16:48

Twihanganishije uyu muryangago ariko tuboneyeho kugaya abantu batanyurwa nimyitwarire ndetse n'ibikorwa muri rusange bya RDF. Uyu musirikare yoherejwe n'ubuyobozi bwa RDF kurinda abaturage, aba ikigwari yica uwo yoherejwe kurindira umutekano. Tujye tuba abanyarwanda b'umutima, dukunde igihugu cyacu ndetse n'ingabo z'igihugu cyacu kuko imvune n'imiruho yibyo bakora nibyo biduha umudendezo. Imana ikomeze umuryango wa nyakwigendera.
Kanda hano umusubize

kalisa - 15/05/2017 saa 03:56

its extremely bad
Kanda hano umusubize

robert - 13/05/2017 saa 16:47

Twihanganishije uyu muryangago ariko tuboneyeho kugaya abantu batanyurwa nimyitwarire ndetse n'ibikorwa muri rusange bya RDF. Uyu musirikare yoherejwe n'ubuyobozi bwa RDF kurinda abaturage, aba ikigwari yica uwo yoherejwe kurindira umutekano. Tujye tuba abanyarwanda b'umutima, dukunde igihugu cyacu ndetse n'ingabo z'igihugu cyacu kuko imvune n'imiruho yibyo bakora nibyo biduha umudendezo. Imana ikomeze umuryango wa nyakwigendera.
Kanda hano umusubize

TUYISHIMIRE ANACLET - 13/05/2017 saa 15:57

UWOMUSIRIKARE NAWE AZASHIRWE KUKARUBANDA ARASWE KUMUGARAGARO KUKO BIRABABAJE KURASA UMUTURAGE. UWAMUMPA NAJYE NKAMURASA
Kanda hano umusubize

- 13/05/2017 saa 14:43

ntago byumvikana
Kanda hano umusubize

kime - 13/05/2017 saa 12:20

ntamuntu wa siga RDF isurambi ngo abishobore
Kanda hano umusubize

Emmex - 13/05/2017 saa 10:24

Uwo musirikare warashe umuntu yagaragaje imyitwarire y'ubunyamanswa!! Ibyoyakoze yabikoze nk'umuntu kubwe kuko dusanzwe tubizi neza ko RDF irangwa n'imyitwarire myiza kandi n'amahanga ahora ashima igisirikare cyacu. Thumbs up RDF kubw'imyitwarire myiza n'ubuhanga bubaranga. Uwo musirikare washatse kubasiga isura mbi ahanwe byintangarugero. Turabakunda RDF kandi turabashimira ubwitange mugaragaza igihe cyose. God bless you.
Kanda hano umusubize

Flodouard - 13/05/2017 saa 07:14

ngabo zacu Turabashimir umuhate mugira mukuturinda noguteza igihugu imbere Rdf songa mbere turabishimira cyane
Kanda hano umusubize

Mayogi - 14/05/2017 saa 04:51

Nonese hano bateje igihugu imbere? Ushobora kuba nawe urinzirabwenge.
Kanda hano umusubize

Dushime - 13/05/2017 saa 03:54

Yamurasiye iki!Mujye musobanura inkuru neza!
Kanda hano umusubize

Mpawenimana Oswald - 13/05/2017 saa 16:37

Kuvyukuri Yarakoze Amakosa Muhane Kuko Uwo Yishe Numuntu/ Ndihaganishije Umuryango Wabuze
Kanda hano umusubize

Pc Kanani J Baptiste - 12/05/2017 saa 23:44

Birababaje Kumva Umuntu Afite Ishingano Yo Kurinda Umutekano W abaturage Agahindukira Akawusenya .Mumukurikirane Rwose. Uwo Muryango Wihangane .
Kanda hano umusubize

Munyankiko - 12/05/2017 saa 13:29

Ibi byose twarabavumbuye kuza kuturirra mumaze kutwica turabihaze.Umuntu wirutse akagwa hasi agasomgwa urufaya rwamasasu none ngo? Erega turi maso nta mpumyi yumunyarwanda ikiriho.
Kanda hano umusubize

Flodouard - 13/05/2017 saa 13:38

Muvandi, Rdf ntiyica iraturinda ntangajwe nuko hari umuntu utazi ubutwari bwayo no gukunda igihugu gusa uriya musirikare ntawamutu mye kwica wabona yari yanasinze
Kanda hano umusubize

- 19/05/2017 saa 13:19

Twifatanyije numuryango wa yvan mukababaro imana izamuhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

Kamenge - 12/05/2017 saa 13:27

Ibintabwo aribyo.Uwomuntu umwe siwe warashe amasasu angana kuriya kandi arasa umuntu umwe udafite imbunda.Mujye mutekinika ibindi.Ese abandi bagiyehe kukibo batazahanwa?
Kanda hano umusubize

gahima gerard - 25/05/2017 saa 10:58

Dukomeze kwihangana kuku ntamuryango utagira ikigoryi mubyukuri ntabwo RDF ariyo yamutumye gukora igikorwa kigayitse nkiki pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X