Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

REG yariye indimi nyuma yo gusabwa ibisobanuro ku byerekeye ibikorwa byangirika iyo umuriro w’amashanyarazi ucikaguritse

Nyuma y’uko abashoramari n’abaturage muri rusange bafite ibikorwa hirya no hino mu gihugu bakomeje kwinubira ko hari imirimo yabo yangirika bitewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato,ubuyobozi bwa REG buvuga ko icyo kibazo kibangamye ariko kandi ko batakivugaho byinshi ngo icyakora hari imishinga yo kuvugurura imirimo y’amashanyarazi ikomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu mu guhangana n’icyo kibazo.

Imbere y’ abadepite bagize komisiyo y’imari mu nteko ishingamategeko y’ u Rwanda ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu z’ amashanyarazi REG ku kibazo cyo kuba abashoramari bagwa mu bihombo kubera icikagurika n’ ibura ry’ amashanyarazi, umuyobozi wayo yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kibazo gusa avuga ko umwaka utaha ibi bizakemuka.

JPEG - 80 kb
Umuyobozi mukuru wa REG Mugiraneza Jean Bosco

Ubusanzwe byumvikana ko iyo habayeho igihombo uwagiteje asabwa kwishyurwa igihombo cyabayeho ariko kuri REG siko bimeze kuko kwishyura abaturage ibyangijwe n’ amashanyarazi ibigendera kure kabone n’ ubwo ibyangiriritse byaba byatewe n’ icikagurika cyangwa ibura ry’ umuriro w’ amashanyarazi.

Kuri uyu wa 8 Gicurarasi 2017, Ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho, bitabaga abadepite, hagaragazwa bimwe mu byo bateganya gukora mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 irenga miliyari 350, Mungwarareba Donatien ushinzwe serivisi z’abanyamuryango mu rugaga rw’abikorera, yagaragarije abadepite ko bahura n’ibihombo bikomeye kubera iki kibazo.

Yagize ati “Turashima ko leta yagabanyije igiciro cy’amashanyarazi ku nganda, ariko turacyahura n’ibihombo bikomeye biterwa n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, iyo umuriro ugiye hari igihombo kigera ku mushoramari cyane cyane iyo uruganda rurimo gukora, ikibazo ni uko usanga igihombo iyo kibaye kigera ku mushoramari leta ntibiyigereho, dusanga hari igikwiye gukorwa.”

Umuyobozi mukuru wa REG Mugiraneza Jean Bosco yavuze ko nta byinshi yumva yakivugaho, gusa yongeraho ko mu mwaka utaha ibibazo nk’ibi ngo bizaba byarangiye.

Yagize ati “Ntacyo nakivugaho gusa ndumva ko koko habaho ikibazo iyo umuriro ugiye umuntu yari agiye gukora ibintu mu ruganda, biramubangamira, yemwe n’uwo mu rugo nawe biramubangamira, icyo ni ikibazo gikomeye kumenya uko umuntu yakivugaho, icyo twakora ni ukwihutisha imishinga yo kurangiza iki kibazo.”

Uyu muyobozi avuga ko hari imishinga itandukanye igamije kurangiza ikibazo cy’ibura ry’amashanyanyarazi nko mu bice by’Amajyapfo, mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Nubwo REG yatanze ibi bisobanuro, Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari y’igihugu mu nteko ishinga amategeko yo ivuga ko bitumvikana uburyo havugwa ibi, mu gihe umushoramari we akomeza guhomba.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance uyobora iyo komisiyo yagize ati “Ndumva ibi bidahagije, umushoramari aba yaje kunguka ntabwo aba yaje guhomba, iki ni ikibazo tuzaganira na RDB ku bijyanye n’ibihombo umushoramari ahura na byo, ntabwo twabareka tuvuga ngo bihangane, ntabwo byashoboka.”

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2017, REG yabajijwe icyo iteganya gushumbusha abahombejwe no kubura umuriro bitewe n’ uko servisi zo kugurira umuriro kuri telefone zananiwe gukora mu minsi mikuru, ivuga ko ntacyo izabamarira.

Icyo gihe abanyamakuru babajije iki kigo niba gishobora kwishyura ibyangijwe n’ umuriro ucikagurika cyangwa amazu yibasirwa n’ inkongi biturutse ku mashyanyarazi isobanura ko itabyishyura kuko iyo bibabye ku muntu umwe bitabaye kuko baturanye bishobora kuba byatewe n’ ikibazo cyari mu nzu ye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X