Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RGB igiye kwibanda kuri gahunda za Leta zo kuzamura abaturage bafite intege nke

Nk’uko gahunda za Leta zikomeje kwibanda ku mibereho myiza y’abaturage no kurushaho kunoza serivisi zitandukanye, ikigamijwe ari ugusingira intego u Rwunda rwihaye,ni muri urwo rwego ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyiyemeje guhagurukira izo serivise by’umwihariko mu kuzamura abaturage bafite intege nke.

Byatangajwe na Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’uru Rwego, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki Cyumweru.

Iyi gahunda ngo igamije kugenzura uko servisi zitangwa, ahanini ngo ikazibanda ku bikorwa bihurirwaho n’abantu benshi nk’ibijyanye n’isuku, Mituweri, kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, VUP n’ibindi.

Prof Shyaka Anastase, avuga ko ubu iyi gahunda yibanze ku isuku y’ahahurirwa n’abantu benshi akanasobanura ikigamijwe.

Yagize ati “Iki cyumweru dusoza twacyerekeje mu kugenzura isuku mu mahoteri, utubari, resitora n’amasoko kuko hahurira abantu benshi kandi bagomba kugira ubuzima buzira umuze.

Ikigamijwe ni ukugira ngo ibitanoze binozwe, harangwe n’isuku bityo ubuzima bumere neza twese tuhungukire”.

Yongeraho ko Nk’uwikorera itaje gukuraho izindi zisanzwe zo gufasha abaturage guhabwa servisi nziza.

Ati “Iyi gahunda ntabwo ije gukuraho izindi zari zimenyerewe nka ‘Na yombi’, ahubwo ziruzuzanya kugira ngo niwakira ukugana umenye ko ibyo yemerewe abibonye kandi ku gihe.

Niba ari ifumbire asaba ntuzayimuhe agiye gusarura, kora nk’uwikorera uyimuhe atarahinga”.

Akomeza avuga ko mu cyumweru gitaha bazibanda kuri za gahunda za Leta zo kuzamura abaturage bafite intege nke zirimo VUP n’Ubwisungane mu kwivuza.

Aha ngo ni ukugira ngo bamenye niba ibyo abagenerwabikorwa bagenerwa babibona kandi ko babikoresha uko bikwiye kugira ngo bibagirire akamaro.

Ikindi ngo abazajya bafatwa hari ibyo batujuje bazagirwa inama yo kubikosora ariko ngo abo bizananira kwikosora, bikagaragara ko bahorana amakosa hazakoreshwa itegeko bahanwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X