Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RGB yamaze gutera imboni ikibazo cy’ubujura buvuza ubuhuha mu karere ka Kayonza

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), nyuma yo gukora ubushakashatsi mu baturage b’intara y’Iburasirazuba harebwa imibereho yabo ya burimunsi, yasanze abaturage bo muri Kayonza babangamiwe n’ubujura bubabuza gusinzira.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe Akarere ka Kayonza ni ko ka mbere abaturage bagaragaje ko babangamiwe n’ubujura, nk’uko bigaragazwa n’imibare fatizo yavuye mu ibarura.

Citizen Report Card (CRC), ni ubushakashatsi bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi, hashingiwe k’uko abaturage babibona.

JPEG - 139.9 kb
Prof.Shyaka Anastase asobanura byimbitse ibyavuye mu bushakashatsi

Abaturage bagenda babazwa ku ngingo zitandukanye, ku kibazo cy’ubujura ubu bushakashatsi bwagaragaje ko akarere ka Kayonza ariko karere ka mbere mu ntara y’Uburasirazuba kugarijwe n’ubujura.

Imibare igaragaza ko ku baturage babajijwe 91.6% bagaragaje ko babangamiwe n’ubujura.

Ubwo umuyobozi mukuru wa RGB Prof Shyaka Anastase yagezaga ku bayobozi bo mu ntara y’Uburasirazuba ibyavuye muri ubu bushakashatsi, ageze kuri iki kibazo cy’ubujura yagize ati:

“Uko abaturage babona ibibazo bihungabanya umudendezo wabo, ibintu by’ubujura, ibiyobyabwenge n’urugomo, uruhare rw’ubuyobozi mu kubikemura ruruta urw’abaturage. Iyo uvuze ubujura uturere twose turi hejura ya 80% usibye Kirehe nabo kandi ni 75%, ariko Kayonza 91.6%.

Ni ukuvuga ko aho ukandagiye hose ukandagira ubujura hasigaye abatagera ku 10% gusa batari mu bujura, biteye ubwoba, bashobora kuba ari bake ariko bakayogoza akarere, rero mufite ikibazo cy’ubujura gikomeye.”

N’ubwo bigaragajwe n’ubu bushakashatsi, abaturage bo mu karere ka Kayonza nabo bagaragaza ubu bujura nka kimwe mu bibazo bibabangamiye cyane.

Bamwe mu baturage bavuga ko uburemere bw’ubujura bugaragara muri aka karere butuma batagoheka kuko ngo no kumanywa usanga badatinya gusahura bityo ngo iyo ugiye ukagaruka ugasanga batakwibye ushima Imana.

Umwe mu baturage bo mu murenge yagize ati “Ubujura buri inaha buteye inkeke abantu bariba bakiba no ku manywa, ubu abantu bose baba bafite impungenge iyo ugiye ku kazi wataha ugasanga batakwibye ushimira Imana, ikibabaje ni uko ubu bujura bwageze no mu giturage.”

Ubwo akarere ka Kayonza kakoraga inama yaguye y’umutekano yabereye mu murenge wa Mukarange, ubuyobozi bw’akarere bwagarutse kuri iki kibazo, ndetse mu mwanzuro wafashwe icyo gihe hemejwe ko ubujura budakwiye kwihanganirwa, ubufatiwemo akazajya ahanwa yihanukiriye.

Mu minsi ishize muri aka Karere havuzwe iki kibazo cy’ubujura bukabije, ariko ahanini bikavugwa ko bwari bushingiye ku mapfa yari ahugarije, dore ko byanavuzwe ko abaturage basakamburaga amabati ku mazu yabo kugirango babone itike ibageza muri Uganda ngo bashakeyo amaramuko n’ubwo ubuyobozi bwo bwabihakanaga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkongori - 29/03/2017 saa 11:00

Ngewe ngenda muri Kayonza cyane, ubuyobozi bwaho ndetse nimvuga ubuyobozi sinirengagije na Police. aho usanga nufashwe yiba agera kuri police station agatanga ruswa agataha ubwo nimuvuga ubujura muvuge na ruswa kuko Kayonza rwose yarashize pe! ahubwo Prof SHYAKA akoze ibye ahaye nabandi urugero ubwo abashinzwe kurwanya ruswa nabo nibagerageze. Murakoze
Kanda hano umusubize

Anu - 27/03/2017 saa 09:08

Aha niho hari ikibazo gikomereye abaturage. Ugerageje kworora inkwavu cyangwa inkoko, abajura ntibatuma akora ngo agurishe. Uhinze amashu cyangwa intoryi, abajura nibo babisarura. Iyo wanitse umwenda cyangwa ukibagirwa gato inkweto hanze usanga bazitwaye. Abo, abajura basanga mu nzu nabo ni benshi. Abantu bicare barebe uko byagenda ngo ubu bujura bugabanuke.
Kanda hano umusubize

KABAKA ISIDORE - 26/03/2017 saa 17:18

RGB irakoze kuba ivugishije ukuri.Muli Eastern Region hari UBUJURA bukabije,cyane cyane ubw'IBITOKE.Utibagiwe n'AMATUNGO.Ikibitera ni ubukene n'ubushomer biri mu bantu,ukongeraho ko ubu imyaka isigaye ari amafranga menshi.Igitoki kimwe kigura amafranga 10.000.Ingurube ikagura amafranga 100.000.Kera ibi byo kwiba imyaka ntibyabagaho.Byerekana ko turi mu minsi y'imperuka,ijyana kuri Armageddon ivugwa muli Bible.ARMAGEDDON ni intambara y'imana izaba ku munsi w'imperuka.Nkuko tubisoma muli Bible,kuli uwo munsi YESU n'Abamarayika bazaza bice abantu bose badashaka imana,ahubwo bakibwira ko ubuzima ari gushaka ibyisi gusa.Soma 2 Tessalonians 1:7-9 na Yeremiya 25:33.Bizagenda neza nkuko byagenze ku gihe cya NOWA.Soma Matayo 24:37-39.Abantu bazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi nshya izahinduka paradizo,abandi bake bajye mu ijuru (Imigani 2:21,22).Mu isi nshya,nta muntu uzongera KWIBA.ISI izaba imeze nk'ijuru.Ikibabaje nuko abantu benshi batemera Umunsi w'Imperuka.Niyo mpamvu bashaka cyane ibyisi.Ni ukwibeshya kuko uretse na Bible,abahanga benshi batemera Bible,nabo bemeza ko UMUNSI W'IMPERUKA uri hafi.Imana iramutse itinze kuzana umunsi w'imperuka,abantu bamara iyi si,bakoresheje Intwaro za kirimbuzi barimo kurundanya (Atomic Bombs).Ngirango mwumvise Bomb Russia iherutse gukora,imwe yonyine yahindura FRANCE umuyonga mu masegonda make.Tekereza nawe Bomb imwe yonyine yatwika East Africa mu kanya gato.Bene izi atomic bombs ntabwo zabagaho.Niyo mpamvu imana izazana vuba Umunsi w'imperuka,kugirango abantu badatwika isi yiremeye,twese tugashira,isi yose ikaba ivu.
Kanda hano umusubize

mugimba - 26/03/2017 saa 14:06

Abaturage bacitse intege zoguhinga cg korora! abajura baravuza ubuhuha! byatangiye bibasira abacikacumu! abacikacumu bahagarika guhinga! none badukiriye nabandi baturage! uwo muco umaze nkimyaka 10
Kanda hano umusubize

Mutura - 26/03/2017 saa 11:59

Ariko uyu profeseri nawe yivanga muri byose.Ese ubujura buhurirahe n'imiyoborere myiza? Ariko haraho bihurira, kunyunyuza abaturage ukabakenesha bibyara inzara, iyo nzara ikabyara ubujura, ubwicanyi, ruswa n'ibindi.Bipfirahe? Ntabwo ari Kayonza, Kayonza ni ikimenyetso kimwe giterwa n'ibyo navuze hejuru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X