Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

RRA yananiwe kwesa imihigo yayo y’amezi 6

RRA ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro muri aya mezi atandatu ashize cyinjije amafaranga y’u Rwanda Miliyari 514.9 aho kwinjiza Miliyari 516.5 cyari giteganyije kwinjiza. Aya mafaranga yose akaba abuze bitewe n’ibibazo biitandykanye birimo magendu ya caguwa n’inyemezabuguzi z’impimbano.

RRA ivuga ko muri miliyari 516.5 yagombaga kwinjiza hinjiye gusa 514.9 bihwanye na 99.7%.

JPEG - 30.4 kb
Tushabe Richard Umuyobozi Mukuru wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Richard Tushabe umuyobozi mukuru Rwanda yavuze ko ikigo ayoboye cyakoze ibishoboka byose kugira ngo kibashe kwinjiza amafaranga yasabwaga, agomba kujya mu ngengo y’imari muri aya mezi atandatu ashize , ariko ntibyayikundira kuko iri mu cyuho cya Miliyari imwe na Miliyoni 600.

Kuba ibi batarabigezeho ngo hari bimwe mu byabiteye
Usibye ibyo harimo n’abantu ngo bakinjiza Forode cyane cyane muri caguwa, gutanga inyemezabuguzi z’impimbano nibindi.

RRA ifite akazi gakomeye muri aya mezi atandatu ari imbere kuko bagomba kwinjiza miliyani 588 kandi banagomba gukuramo ibirarane byo mezi atandatu ashize batakuyemo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X