Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Radio yatuye indirimbo Lilian Mbabazi babyaranye amushimagiza

Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Goodlife ariwe Moses Ssekibogo ‘Mwozey Radio’ indirimbo yabo bamaze iminsi bashyize hanze yitwa “Leesu” yayituye umuhanzikazi akaba n’umugore babyaranye abana babiri Lilian Mbabazi.


Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze impamvu atuye iyi ndirimbo uwo babyaranye Lilian kubera yamubaye hafi mu bihe bitandukanye.

Yagize ati: “Lilian yambaye hafi ndwaye, amba hafi mu bukene n’ibindi bitandukanye nagiye nyuramo bitari byiza n’umugore w’igikundiro ndetse ukomeye kuri jye ndetse n’umuryango we n’umwe mu ma miliyoni namwandikiye iyi ndirimbo none harageze ko nyimutura biturutse mu ndiba y’umutima wanjye nongere nti “uri umugore mwiza”.

Radio ubu ari gukora ku muzingo we w’indirimbo zo guhimbaza Imana mu nzu itunganya umuziki ya SwangzAvenue studios mu minsi ya vuba akaba azayishyira hanze.
Sibyo gusa kuko Radio & Weasle bari gukora cyane kuko hari n’indirimbo bamaze iminsi mike bakoranye n’icyamamare cyo muri Afurika y’Epfo PJ Powers bise "Home to Africa" amashusho yayo nayo akazaba ageze hanze mu minsi ya vuba.

Reba hano indirimbo “Leesu” umuhanzi Radio yatuye umugore we

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X