Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports n’ubwo yatsinze nta kizere cyo gutwara igikombe- Masudi Djuma

Nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 muri Azam Rwanda Premier League, Masudi Djuma utoza Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko amanota 8 yonyine adaha Rayon Sports ikizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona.


Rayon Sports yitwaye neza mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa cumi n’umunani wa Shampiyona itsinda AS Kigali igitego 1-0 cya Manzi Thierry.

AS Kigali yahabwaga amahirwe yo kuba yatsinda Rayon Sports cyangwa bikanganya bigendeye ku buryo ihagaze muri iyi minsi kuko yaje gukina uyu mukino ifite amanota mirongo ine (40) yashakaga kuba yakongera.

Amakipe yombi yakinnye umukino mwiza ariko amahirwe n’intsinzi bisekera Rayon Sports yakinaga uyu mukino nta gihunga ifite kubera ko mbere y’uko iza gukina uyu mukino yari ifite amanota atanu (5) imbere ya APR FC ya kabiri.

AS Kigali yihariye umukino mu gice cya mbere, Ndahinduka Michel yari yazonze abakinnyi ba Rayon Sports, ahanganye na Nshuti Xavio Dominique

Masudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports we asanga kuba ikipe atoza yarahaye intera y’amanota umunani (8) ikipe iyikurikiye bitaramuha ikizere cyo gutwara igikombe, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino batsinzemo AS Kigali.

JPEG - 21 kb
Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sports

"Icyo navuga ntago amanota umunani yatwara igikombe icyo ni icya mbere, icya kabiri buriya ugize ikizere kirenze byica ibintu byinshi icya ngombwa ni uko twitegura buri mukino kuko ni ibirarane abandi baba barimo kutureba, abandi bose ntago barimo gukina iyo mikino ni mibi cyane.”

Yakomeje agira ati:"Ariko icyangombwa n’uko iyo ugize amahirwe abari inyuma bakanganya cyangwa bagatsindwa wowe ufite ibirarane biba ari ngombwa ko ushyiramo ingufu ugatsinda ibirarane byawe nicyo cya ngombwa"
Masudi Djuma wari wagarutse ku ntebe y’abatoza nyuma yo guhagarikwa umukino umwe,asanga urugendo rukiri rurerure

Nyuma yo gutsinda ikirarane cya AS Kigali, Rayon Sports yakomeje gushimangira umwanya wa mbere n’amanota mirongo ine n’icyenda (49), ikaba irusha APR FC iyikurikiye amanota umunani (8) yose mu gihe ifite ikindi kirarane izakinamo na Sunrise kuwa gatatu tariki 29 Werurwe 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamina - 27/03/2017 saa 19:58

Manager wa Rayons Sports menya ko gutsinda kwa mbere ari ukwigirira ikizere muri wowe kuko utagifite ntiwakiremamo abo uyobora.Rayons sports igeze ahashimishije,abafana tubari inyuma nta mpamvu yo kudatwara igikombe cy'uyu mwaka
Kanda hano umusubize

- 27/03/2017 saa 16:27

oh RAYOOOOOOO, KOMEZA UTSINDE
Kanda hano umusubize

UHAWE,NIMANA,SAMERI - 27/03/2017 saa 20:13

AMAKURU,YAMESI
Kanda hano umusubize

habiyaremye jean de dedieu - 27/03/2017 saa 07:53

nicyacu kuko iyakagitwaye ariyo yakabiri miracumbagira
Kanda hano umusubize

Gikundiro Rayonsport fc - 26/03/2017 saa 23:50

Rayoooooooon komezautsinde
Kanda hano umusubize

Justin - 26/03/2017 saa 20:47

Ibyo uyu mutoza avuga birimo ubwenge kuko arangaye gato APR yabacaho dore ko nabo Ari Abahizi..naho AS Kigali bihanganee..
Kanda hano umusubize

ndatimana - 26/03/2017 saa 18:52

masudi humura kandi courage abafana bose ba reyon tukurinyuma gumya ubatsinde
Kanda hano umusubize

- 26/03/2017 saa 15:02

Nikomerezaho ishimishe abafana turayikikiye
Kanda hano umusubize

- 26/03/2017 saa 15:02

Nikomerezaho ishimishe abafana turayikikiye
Kanda hano umusubize

ELISEE - 27/03/2017 saa 16:30

TWISHIMIYE INTSINZI YA RAYON SPORT
Kanda hano umusubize

Vital - 28/03/2017 saa 17:20

Umutoza Wa Reyon Ntiyigirira Ikizere Kwere Yewe Njye Mbona Igikombe Aricyayo Two
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X