Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Renza amaso ibikuzitiye maze urebe ibitangaje hirya yabyo utari uzi

“Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.” -Yesaya 45:2

Hari ubwo umuntu yibwira ko kuba Imana iri kumwe nawe ari uko gusa iri gukora ibintu uko abyifuza, cyangwa ibintu byagenze neza, ariko burya no mu bibazo urebye neza wabona Imana itagusize. Abantu benshi mu buzima bataka ko Imana yabasize ariko iyo bageze imbere ikabereka intambara yabarwaniriye batazi, barihana.

Imana ntiyagusiga kuko wahura n’akaga muri iyi isi utakwivanamo, ahubwo mu byo ukora byose ntugatakaze ibyiringiro mu buzima bwawe, ujye uhora wigwizamo kumva ko uri uw’agaciro katagereranywa imbere y’Imana kurusha ibindi biremwa.

Hari igitekerezo cy’umugabo umwe wari umu kristo cyane, Imana yaramubwiye iti “Aho uzaba uri hose nzaba ndi kumwe nawe, nzakurinda ntakibi kizakugeraho! Mbese imubwira ko naho yaca mu muriro atazashya cyangwa amazi ngo amutembane ndetse ko n’inyamanswa z’inkazi ntacyo zizamutwara.”

Imuha ikimenyetso ku gicucucucu, mbese ko ahantu hose azaba ari azajya abona n’igicucu cye kiri kumwe n’icyayo bikamubera ikimenyetso. Ubwo rero yarari kugenda agera mu ishyamba rinini, yumva ubwoba buramutashye ariko arikomeza kuko yabonaga igicucu cy’Imana kikiri kumwe nawe.

Gusa uko inyamanswa imwegera igicucu akakibura akabona kimwe gusa, hashize akanya asa n’utaye ubwenge yongera gushiduka yarenze rya shyamba, agiye kubona abona cya gicucu kiragarutse baragendana, ahita asakuza asa nukõmera ati “mbega Imana!”

Mana wabonye igikõko kije uhita uhunga uziko mba napfuye? Imana iramubaza iti nonese byagenze bite? Undi arasubiza ati rwose simbizi mperuka mbona igikõko kigiye kundya, gusa naje kugarura ubwenge narenze ishyamba n’igikõko ntakireba. Imana iramubwira iti “Burya cya gihe ubwo wabonaga ya nyamanswa ije kukurya, nabonaga birangiye ariko nahise nguterura igikõko kirakubura, burya ni yo mpamvu wabonaga hari igicucu kimwe cyari icyanjye.”

Mu by’ukuri natwe abakristo hari igihe tugera mu bikomeye, tukabona neza Imana yaradutaye, ndetse ntikinatwibuka ariko burya si ko bimeze, kuko Imana yacu ntiyadusiga, oya, ni na yo mpamvu duhura n’intambara zikomeye ariko tukazisohokamo tugikijijwe, kuko atari Imana ubwayo byakagenze ukundi.

Wowe usoma iri jambo ry’Imana kuri IMIRASIRE uyu munsi, tuza umutima Imana yawe ntaho yagiye irahari kubwawe, yo izemera isohoze ijambo yivugiye muri Yesaya 43:4 ko ishobora no gutanga ingabo nyinshi zigapfa kubera wowe ariko ikakurengera, kandi ujye wibuka yuko yivugiye ko itazemera ko izina ryayo ritukwa, humura ntabwo uzakorwa n’isoni.

Imana niza ntabwo izaceceka, kandi uyiringire yonyine, ibyo ubona byose ubibwire ko ufite Imana ibirusha imbaraga, kandi satani nakubwira ko Imana yakuretse, ujye umubwira ko itabikora, wisubizemo ibyiringiro. Imana iguhe umugisha.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu: rejoiceafricam@gmail.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngendahayo Innocent - 17/12/2016 saa 20:57

Imana ibahe umugisha kubwo kutwigisha nafashijwe kdi ndanezerewe,uri jambo rimpaye ibyiringiro,Imana iguhe ubugingo Murakoze.
Kanda hano umusubize

nzishura.athanasi - 15/01/2017 saa 23:33

mudusengere.kuko,twaracitsintege.muzobamukoze.ndipfuza,kwiheberimana,ariko,kuberubuzimandimwo,vyarase
Kanda hano umusubize

Valerie - 17/12/2016 saa 20:50

Imana irakomeye cyanee!!
Kanda hano umusubize

Valerie - 17/12/2016 saa 20:48

Imana irakomeye cyane! Ibaze amagana n'amagana babwirwa iri jambo kandi rikabasohoreraho uko baryizeye. Mukomeze mutugezeho ubu butumwa bwiza
Kanda hano umusubize

patrick - 17/12/2016 saa 17:52

Haleluaaa! Amen.
Kanda hano umusubize

Haleluaaa! Amen. - 17/12/2016 saa 17:51

Haleluaaa! Amen.
Kanda hano umusubize

GITERA Ammon - 17/12/2016 saa 13:02

Hari ikibazo abantu bakwiye kujya bibaza.Ese ko abantu benshi biyita abakristu,nibyo koko?Hari ababirengaho ndetse bakiyita Abarokore,kugirango bereke abantu ko bakiranuka cyane kurusha abandi.Iyi mitekerereze ntabwo ariyo.Kuba umukristu,bivuga gukora ibyo KRISTU yadusabye.Abantu babikora ni bacye cyane nkuko Bible ibivuga muli Matayo 7:13,14.Izi ntambara mubona,ubusambanyi,ubujura,etc...bikorwa n'abiyita Abakristu.Abakristu nyabo uzababwirwa nuko bativanga mu ntambara z'isi hamwe n'ibindi byose biranga abisi.Hari ibintu byinshi abiyita abakristu bakora,nyamara YESU yarabitubujije.Urugero,YESU yatubwiye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO abisubiramo muli Ibyakozwe 20:33.Nyamara usanga abiyita abakozi b'imana barya amafranga y'abantu binyuze ku cyacumi.YESU n'abigishwa be,nta cyacumi baryaga.Babwirizaga ku buntu.Ikindi kiranga abakristu nyakuri,ni ukubwiriza mu mihanda no mu ngo nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.YESU yasize asabye abamwizera bose gukora UMURIMO yakoraga (Yohana 14:12).Nta na rimwe uzabona Pastor cyangwa Padiri mu mihanda babwiriza nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga..N'abayoboke babo nuko.Bashimishwa gusa no kwiyita abakristu n'abarokore.Ntabwo aribo.
Kanda hano umusubize

- 22/12/2016 saa 06:52

Icyacumi ni ngombwa kugitanga kuko tubisoma muri Bibiriya. ikindi kdi twirinde guca imanza kuko si ibyacu
Kanda hano umusubize

Christian - 17/12/2016 saa 09:37

Amen amen! Imana yacu n'igitangaza tuyireke gusa yitwe Imana kuberako irahambaye yankoreye ibikomeye kandi nubu iracyantangaza umunsi ku munsi ,iyo mbutse nkumva umwuka uca mu mazuru ntaho mbabara ,niyo haba hariho kwitwa gusa ko nkiri kuri iyi isi n'ukuri nibya buri wese gushima iyo Imana yacu . Amen amen !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X