Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Reverand Seth yakuwe mu nshingano azira kubaza iby’ ideni itorero Adepr rifiteye BRD

Pasiteri seth wari umushumba wungirije w’ururembo rw’ iburengerazuba mu itorero Adepr yakuwe mu nshingano n’ ubuyobozi bukuru bw’ itorero Adepr mu Rwanda , azira kwitangira abakristo bamaubajije iby’ amafaranga batanze […]

Pasiteri seth wari umushumba wungirije w’ururembo rw’ iburengerazuba mu itorero Adepr yakuwe mu nshingano n’ ubuyobozi bukuru bw’ itorero Adepr mu Rwanda , azira kwitangira abakristo bamaubajije iby’ amafaranga batanze […]

Pasiteri seth wari umushumba wungirije w’ururembo rw’ iburengerazuba mu itorero Adepr yakuwe mu nshingano n’ ubuyobozi bukuru bw’ itorero Adepr mu Rwanda , azira kwitangira abakristo bamaubajije iby’ amafaranga batanze ngo bishyure ideni bahawe na BRD .

JPEG - 65.3 kb
Pasiteri Seth

Umushumba Pasiteri Seth yakuwe mu nshingano ku maherere azira abakristo ayobora yabarije ikibazo cy’ amafaranga yabo batanze ngo bishyure inguzanyo itorero Adepr mu Rwanda ryafashe ringana na Miliyari 4 , niba koko ryararangiye kwishyurwa dore hari amakuru ari gucicikana hirya no hino avuga ko nubwo batagisaba abakristo amafaranga y’ inyubako za Gisozi , ko n’ ayo batanze atigeze agezwa kuri Banki ya BRD ngo yishyurwe.

Pasiteri seth yabajijwe niba intandaro yo guhindurirwa inshingano yaba ituruka kuburenganzi aherutse guha Korali Bethlehem ikorera umurimo w’ Imana kuri Paruwasi Gisenyi kujya kuvuga ubutumwa mw’ itorero Zion Temple .

yagize ati “:” Ejo bundi Korali yacu yitwa Bethel yo ku Gisenyi bayisabye kuza kuvuga ubutumwa hano i Kigali muri EPR mu Kiyovu , yaraje . Korali Bethlehem ni Korali ikorera ibiterane ahantu hose , ubajije muri Assamble de Dieu ijyayo , muri Zion ijyayo , muri Restoration Church ijyayo , mu Babatista ijyayo , ivuga ubutumwa mu majyereza kandi aho hose si muri ADEPR , iyi Korali ijya mu Burundi , muri Tanzania , muri Congo , muri Kenya , muri Uganda , kandi aho hose nta ADEPR ibayo , ikindi si Korali ifungiranye .

Ikindi kandi ntago wenda nubwo bavuga ngo twaranayijyanye twagiye nyuma y’amateraniro , nti cyakagombye kuba icyaha cyagakwiye gutuma umuntu yamburwa inshingano. Ibyaha bituma umuntu yamburwa inshingano n’ibyo mu mutima , n’uko waba waragiriwe inama ukananirana . Kumva ngo najyanye Korali nta kintu cyarimo gituma bafata icyemezo kingana kuriya.”

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umushimba yaba yarazize yabaye igitambo cy’ abakristo be ubwo yababarizaga ibya mafaranga yabo batanze ko itorero ryarangije kwishyura umwenda.

Umushumba Seth ubwo hitegurwaga gutaha inyubako za Gisozi zirimo n’ inyubako ya Dove Hotel bari mu nama itegura iki gikorwa yabajije abashumba bakuru n’ abari mu nama nyobozi kubijyanye n’ aho kwishyura inguzanyo bigeze agira ati” icyifuzo cy’Abakristo nuko mbere yuko iyi Hotel itahwa twabanza tukishyura umwenda wa BRD , ntidutahe Hotel igwatirijwe isa naho atari iyacu?” Bari baduhaye raporo yuko indembo zose zirimo zirangiza kwishyura ariko ururembo rw’umujyi wa Kigali rufite amafaranga menshi rutaratanga , ntanga igitekerezo ndavuga nti ‘ niba amafaranga ya Kigali ashobora gutuma BRD itishyurwa nta mpamvu yo gutaha Hotel , twategereza Kigali yamara kurangiza umwenda ukishyurwa tugategura umunsi ‘, tukazakora ibirori dutaha Hotel ari iyacu , tutayifiteho umwenda.

Bagenzi be ubwo bari mu nama babyakiranye amashyi menshi , ubuyobozi bukuru buracyaha cyane bumubwirako umuhongo wo gutaha Dove Hotel n’ izindi nyubako zo Ku Gisozi utahagarikwa kuko abatumirwa bamaze kubatumira kandi adukwire gukomeza kubiva kuko ari kubasubiza inyuma
Ibi byo guhagarika uyu mu Pasitori bibaye nyuma yo kugaragaza iki kibazo ashingiye kubyo abakristo ayobora bari bamubajije , ntibyagarukiye aho kuko mu gitondo yakiriye telephone imubaza icyamuteye kubaza ikibazo yabajije mu magambo ye Reverand Munyamahoro Seth yagize ati “ Bucyeye bwaho mu gitondo babyutse bampamagara , bambaza impamvu yibyo bibazo mbaza , bati ‘ Ukorana n’abarwanya Itorero ? turi kumwe cyangwa nti turi kumwe ?’ .

Naho mbere , hari habaye akantu barampamagara bari mu nama ya Biro Nyobozi , barambaza ngo ese uri hehe , mbabwira ko ndi i Karongi . Barambaza ngo ese umu Pasiteri arabeshya ? kandi abantu bari kukubona aho wicaye uri kumwe na ba bandi barwanya Itorero i Remera ?
Ndababwira nti ndi kumwe n’umushumba w’Ururembo dukorana , reka mbahe Telefone noneho abe ariwe mubaza , muha telefone twari twicaranye muri Biro . Bamubaza aho twicaye ababwira ko tumaze icyumweru i Karongi , bati nonese ko barimo kuvuga ko bari kubona Pasiteri Seth ari kumwe mu nama na bariya barwanya Itorero i Remera ? arababwira ati cyeretse niba ari igicucucu cye bari kubona cyangwa niba ari umuzimu.

Noneho uwo munsi bampamagara barambwiye bati ‘ Twarakubwiye ngo ukorana na bariya barwanya Itorero ukabihakana , none ibi bibazo ubaza ko bimeze nk’ibya bariba batutwanya ? ‘ ndababwira nti ‘ Oya , njyewe ikibazo nabajije nakibajije ku nyungu z’Itorero , ku nyungu zanyu , ku nyungu zacu , ku nyungu z’Abakristu batanze amafaranga yabo […] Ndababwira nti nimubanze mwishyure Hotel , Abakristu nabo bagire icyizere.”

Ese umuyobozi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda abivugaho iki ? kuri iki kibazo cyo guhindurira imirimo umshumba wungirije w’ ururenbo rw’ iburengerazuba Reverand Munyamahoro Seth , Bishop Jean sibomana yaremeye avugako yahinduriwe imirimo ariko ko amakuru yimbitse atabona uko ayatanga kuko ari I rusizi .

Mu magambo ye yagize ati” Niba aricyo kibazo niko bimeze twamushyize muri Paruwasi ya Masaka . Icyo ntabwo ari ikibazo twavuga ngooo hooo , cyo kubaza impamvu yatuma tubikora , iyo tubashyize mu myanya se ko mutatubaza impamvu twabikoze , niyo tumukuye mu mwanya rero tukamushyira mu wundi mwanya hari impamvu yatumye tubikora.” Kubijya nuko Seth yaba yarazize ikibazo yabajije ubo bari mu nama yabihakanya yivuye inyuma avuga ko ntacyabajijwe
Kugeza ubu Reverand Munyamahoro Seth yohereje ibarwa n’ ubuyobozi bukuru bw’ itorero ADEPR imumenyesha ko yahinduriwe imirimo agashyirwa muri Paruwasi ya Masaka mu mujyi wa Kigali ariko ntiyabyemere , none Seth nawe yawe yamaze kwandikira ubuyobozi ababwira ko izo nshinga nshya ahawe atazemer ko ahubwo yakomeza kwibera umu Pasitori w’ umuhamagaro .

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwamahoro - 30/04/2017 saa 01:17

Adepr, agakingirizo la politiki. Muyihe umwanya itangire ivugabutumwa ry amatora yo ku wa 03-04/08/2017 !!!
Kanda hano umusubize

emy - 29/04/2017 saa 10:41

pattoo uzayihorere ntawe ukeneye amaturo yawe twe tuzabikora hari nabayatanze muntwaro zatumariye imiryango nubu harimo abayatanga ngo bagaruke naho twe tuzi Uwo dukorera ntituzabireka maze ubabarereeee ukababazwa nibyo udakora nose wakoze ikigega ugafasha nyine abobakene ESE ufashabangahe Yuda we?
Kanda hano umusubize

- 29/04/2017 saa 08:18

pasta seth humura I mana irakuzi niyo bakumanura bakaguha kuyobora ikihande cy ugasubizwa kurwego rwabadiakoni Imana ntizabura kukugirira neza wowe gira guca bugufi gusa wibuke aho! yagukuye cyera irodebari u bare iyo migisha yose ntusige ntumwe ubundi uce bugufi kukarago usenge erega niho byose bituruka
Kanda hano umusubize

- 29/04/2017 saa 08:05

Bazabona ishyano abahawe inkoni yubushumba bakayikoresha munyungu zabo bwite barya imitsi yabo bayoboye gusa mwihangane ufite icyo yamenye agikomeze yego reka bye mere ko arubwitange da arikose ntanubwo umuntu yemerewe kubaza icyo ubwitange bwagezeho?? nubajije abizire koko gusa bakisto mureke dukomere I mana ntizemera ko umurimo wayo ugibwaho igitutsi kandi nabo I mana yatije intebe bagakwiriye kumenya ko I mana ariyo yimika ikanakuraho kandi intama zose zizaca munsi yukuboko kumwungeri azibara kandi uwahawe byinshi azabazwa byinshi Bakisto mukomere Yesu aratuzi azaturengera munyemerere duharanire kwezwa nogukiranuka
Kanda hano umusubize

pattoo - 29/04/2017 saa 06:01

Njye nyuma yo kumenya amatiku uo mu madinui iyo mbonye umuntu arigutura birambabaza bikankora ahantu nkabura icyo nakora kandi imbabare zo gufasha tubana nazo! Ugasanga amaturo Niyo bari ! ubukoroni bwahinduye isura nubwo ni bwo en plus ugakoronizwa na mugenzi wwe nabazungu twarabanze mujye muba maso ntimuyoborwe nkihene!
Kanda hano umusubize

Iraduha - 29/04/2017 saa 04:04

Njye narumiwe reba nawe DUTOZWA KUBAZA ABAYOBOZI IBYO BADUKORERA ariko SETH abajije ibyo abakristo be bibaza none bamutuye ku mu manura mu ntera.nawe ngaho ndebera batse abakristo AMAFARANGA bayita GISOZI none bayivugaho babaza ibijyanye nabyo bakabitira kubacecekesha...coup d'eglise ukiyamira ngo washyizweho na NYAGASANI murye muryoherwe gusa ibya bana b'Imana byo bizabagaruka
Kanda hano umusubize

emy - 28/04/2017 saa 17:39

mwese murabeshya bajya kumuzamura ko mutabyanditse cyangwa we ababwire ko bamuzamuye akababwira ko bamumanuye cyangwa avugira abobakrto ko atabishyize mwitangaza makuru ngo bimenyekane ahubwo abonye umugati ubaye muto atangiye gushaka impamvu ndatekerezako ntacyo arusha abamubanjirije bamaniwe niko bigenda niyihangane akorimana ntiyaraziko azaba pasiteur namwe mutangiye kwibeshya ngo ADEPR yariyakera kera se mwabagaho ?utaribwami abeshwa byinshi kandi ibitakureba ureba hirya namwe kandi aho muri ntibiboroheye kereka niba muba mwijuru ?buri wese navuge idini ritarimo ibibazo satani niba atabarwanya ubwo murabakozibe
Kanda hano umusubize

emy - 28/04/2017 saa 17:36

mwese murabeshya bajya kumuzamura ko mutabyanditse cyangwa we ababwire ko bamuzamuye akababwira ko bamumanuye cyangwa avugira abobakrto ko atabishyize mwitangaza makuru ngo bimenyekane ahubwo abonye umugati ubaye muto atangiye gushaka impamvu ndatekerezako ntacyo arusha abamubanjirije bamaniwe niko bigenda niyihangane akorimana ntiyaraziko azaba pasiteur namwe mutangiye kwibeshya ngo ADEPR yariyakera kera se mwabagaho ?utaribwami abeshwa byinshi kandi ibitakureba ureba hirya namwe kandi aho muri ntibiboroheye kereka niba muba mwijuru ?buri wese navuge idini ritarimo ibibazo satani niba atabarwanya ubwo murabakozibe
Kanda hano umusubize

Rwanda nziza - 28/04/2017 saa 17:19

Muraho neza ! Nsengera muri ADEPR . Ngira ngo iyo umuntu akuwe ku buyobozi ni ho abona ibitagenda. Pastor Seth Munyamahoro iyo aba azize icyo kibazo yaba arenganye koko. arashaka kuvuga ibyereka abakirisitu ko azize ubusa. Nyamara ubwirasi bwa Seth, gusuzugura aba Pasteur bagenzi be, kubeshya gutonesha no kurya ruswa ni byo azize. Ahubwo abayobozi batinze kubibona rwose njye ntacyo narenganya abayobozi rwose. Ntabwo ndamusimbura, ntabwo ndi pasteur sinshaka kumwishima hejuru nta handi muzi hatari muri ADEPR ariko rwose byari bikwiye ibyo bakoze . Murakoze
Kanda hano umusubize

MAZIMPAKA Andrew - 28/04/2017 saa 09:03

Abantu mwanditse,ntabwo mwibeshya.AMADINI ni nk'amashyaka ya politics.Bose baba bagamije "inda" (le ventre cyangwa the stomach).Niyo mpamvu muli Romans 16:18 havuga ngo "ntabwo ari abakozi b'imana,ahubwo ni abakozi b'inda zabo".Bitwaza Bible kugirango ibahahire.Dore igihamya ko aya madini adaturuka ku mana:Legal Representative wa ADEPR witwa Sibomana Jean,muzi mwese ukuntu yashyizweho na Rwanda Government Board (RGB).Bamushyiraho,twese twararebaga kuko byaciye kuli TVR.Yashyizweho na MUFTI w'Abaslamu witwa HABIMANA Saleh wakoraga muli RGB.Nyamara ADEPR yirirwa isakuza ngo ikoreshwa n'umwuka wera!!!Ikindi cyerekana ko aya madini aba yishakira ibyubahiro n'amafranga gusa,ni GENOCIDE yo muli 1994. Icyo gihe,ABAYOBOZI bo mu Rwanda bose bitwaga Abakristu,bakomoka muli Gatolika,ADEPR,Anglican,Adventist,etc...Nyamara abo bategetsi bose bakoze Genocide. Namwe mwibaze.Aya madini amaze iki,niba abayobozi b'igihugu bose barezwe n'ayo madini bose bakora GENOCIDE?YESU akiri ku isi,yatubwiye ko Abakristu Nyakuri uzababwirwa n'IMBUTO nziza bera.Ku munsi w'imperuka wegereje,aya madini yiyita ngo arakorera imana,azatwikwa yose nkuko muli Ibyahishuwe havuga.Niyo mpamvu muli Revelations 18:4 hasaba abayoboke bayo kuyavamo kugirango badashyana nayo.
Kanda hano umusubize

emma - 28/04/2017 saa 03:11

HAHAHA IBYA ADPR BYARARANGIYE ADPR YARI IYAKERA SIBOMANA YAYIGIZE NKISYHAKA RYA POLITIKE SO BIRUMVIKANA KO AMANYANGA YABO YO KURYA UTWABAKENE BAKARYA UTWIMPHUBYI NABAPFAKAZI BAZI NEZA KO BIBILIYA ITABYEMERA AHUBWO UBWO YABAJIJE RDB BAMUBWIYE KO UMWENDA UTIGEZE WISHYURWA KANDI ABAKRISTO BARITANZE NGO WISHYURWE BUMVA KO YABAVUMBUYE AKANABIBWIRA ABOAKRISTO BAHITAMO KUMUKOMESHA NAWE ,,,, YEWEEEE BIRARENZE
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Theophile - 28/04/2017 saa 03:00

Ariko umuntu wese usomye iyi nkuru yumva ibyo Seth yabajije bifite ishingiro keretse niba umuntu wese ugerageje kuvuga ukuri agomba gufatwa nk'umwe muri babandi bavugwa ko barwanya itorero ! Ariko ubundi abo bavugwa ko barwanya itorero ni bande ???
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/04/2017 saa 16:13

Ndabona ADEPR yarahindutse nk'ishyaka rya politike ! Ariko se waba wagiye ku buyozi bw'itorero ukoze kudeta ukariyobora gute kundi koko? Jyenda Samuel wari umuyobozi wimitse n'Imana!
Kanda hano umusubize

umoja ni wema - 29/04/2017 saa 00:35

Nimusigaho kurenganya abantu, ko mbona harimo igitugu kiruta ingoma zo hambere ? accountability ko ari ikibazo kuri ADEPR????? weeeeeeeeeer?
Kanda hano umusubize

Emmy - 27/04/2017 saa 15:55

Ahaaaaaa , ndumva bitoroshye aho umuntu abaza ikibazo akibarije abakristo bamutumye bigatuma bamuhagarika , gusa hari kimwe cyo mpamya ntashidikanya nuko Imana igiye kuzahura Itorero ryayo naho ubundi turarembejwe n'ubuyobozi b'ukunda impiya aho gukunda kristo. MANA NGWINO UTURENGERE.
Kanda hano umusubize

- 27/04/2017 saa 14:24

yewe ndumva bitoroshye n'ugusenga cyane ndumva ibihe bikomeye
Kanda hano umusubize

Kamina - 27/04/2017 saa 14:15

Iby'abapentekoti mu Rwanda ni agatereranzamba. Mwihangane muzaba mureba umwiryane ushingiye ku nda n'akataraba kazaba niba RGB n'inzego z'umutekano zitabigaruriye hafi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X