Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Rivers United yigambye ibyo yakoreye Rayon Sports inavuga ko izongera ikayisubira imbere y’abafana i Kigali

Nyuma y’uko ikipe ya Rivers United itsindiye Rayon Sports iwayo, kuri ubu yavuze ko bidahagije kuko yiteguye no kuza i Kigali ikayisubira imbere y’abafana bayo, kuko ngo ibitego yatsinze ntibihagije ngo byatumye abafana binubira ubucye bwabyo.

Nzube Anaezemba, umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rivers United, yizeye ko impamba y’ibitego 2-0 bazazana i Kigali, izabafasha gusezerera ikipe ya Rayon Sports muri CAF Confederation nyuma yo gukura isomo rikomeye muri Sudani ubwo basezererwaga muri CAF Champions League.

Rivers United yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup, yisanze muri iki cyiciro nyuma yo gusezererwa na El Merreikh yo muri Sudani ku bitego 4-3 mu mikino yombi ya 1/16 cya CAF Champions League.

Umukino ubanza wari wabereye muri Nigeria, Rivers United yatsinze El Merreikh ibitego 3-0, bageze muri Sudani itsindwa ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura ndetse ihita isezererwa.

Agaruka ku mukino bahuyemo na Rayon Sports ndetse n’uwo kwishyura uzahuza amakipe yombi mu mpera z’iki Cyumweru, Nzube Anaezemba; umunya-Nigeria w’imyaka 24 ukinira ikipe ya Rivers United, yatangarije Goal.com ko bizeye ko ibitego 2-0 batsinze bishobora kubafasha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

" Ibyavuye mu mukino byari bihagije nubwo abafana bacu batishimiye umubare w’ibitego twatsinze. Gusa turashimira Imana kuko twatsinze kandi dufite icyizere ko umukino wo kwishyura bizadufasha kuba twakomeza."

"Ntabwo ari byiza kureba ikipe uko yakinnye mu mupira w’amaguru, icy’ingenzi ni icyo ikipe yazanye mu kibuga ku munsi w’umukino. Abanya-Sudani batakaje hano Port Harcourt [3-0], ariko twaratunguwe ubwo twatsindwaga ibitego bingana kuriya [4-0] muri Sudani."

"Ubwo twageragayo, twasanze bahinduye imikinire, abakinnyi b’inyuma bakinnye nk’abo hagati, abakina hagati barasatira, mbese bahindura imyanya bishoboka. Bivuze ko rero si byiza kugendera ku buryo wabonye ikipe, ahubwo tuzajya mu Rwanda gukora uko dushoboye ngo twitware neza."

Nzube yakomeje avuga ko batazaza i Kigali guhagarara ku bitego 2-0 batsindiye iwabo, ko ahubwo bazaza bashaka no gutsinda uyu mukino wo kwishyura.

"Ntabwo tuzajyayo kuzibira gusa, tuzi akazi kadutegereje imbere. Ni twe kipe rukumbi isigaye ihagarariye Nigeria kuri uyu mugabane, kandi iyo ni impamvu ituma tugomba kwitwara neza tugatsinda umukino wo kwishyura cyangwa tugakora ibishoboka tukajya mu cyiciro gikurikira [amatsinda ya CAF Confederation Cup]."

"Amasomo yo twarayabonye, kandi ubu tumaze kuba inararibonye, [abafana bacu] bashobora kuba bafite ubwoba bwo kuba twaratsinze ibitego 2-0 gusa, ariko twe abakinnyi n’abatoza bose tuzi icyo dushaka. Tuzabasha kuhikura."

Ibi babitangaje mu gihe umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma avuga ko mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru taliki 22 Ikipe ye ishobora gukora nk’ibyo Fc Barcelona iherutse gukorera PSG.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niringiyimana Elia - 20/04/2017 saa 17:01

Yewe Weweeee!!!!! Rayor Bazayivuguta Kbx Sha Bazayi2 Urupfurubi 2 Gusa Ibabaje Nkumwana Bimye Igikoma Hahahaaaaa!!!! Wenda Bazayigonde Wana
Kanda hano umusubize

Jimmy - 18/04/2017 saa 13:09

Masud djuma Ni ukwiyemera gusa. icyazi nukudukoza isoni Aho kwizera uwiteka ashobora byose sinzi ibyo yiringira jye ntabyo numva pe!
Kanda hano umusubize

- 19/04/2017 saa 06:08

uragirango akore iki?
Kanda hano umusubize

- 20/04/2017 saa 03:51

Imana Niyonkuru Tuzabikora!
Kanda hano umusubize

emile niyitegeka - 20/04/2017 saa 03:53

icyo jye numva, rayon sport na Masudi Djuma ,tugomba kubajya inyuma mu buryo butandukanye buri wese yabasha:gufana, gutanga ibityecyerezo bibongerera moral, twibuka ko rayon sport igeze mu matsinda ryaba ari ishema ryacu nk'abanyarwanda, hari n'ikindi :hari agafaranga kakwijira mu rw'imisozi igihumbi, abakinnyi bakamenyekana, umutoza akamenyekana, igihugu kikamenyekana more, opportunities ni nyinshi mu kujya mu matsinda kwa rayonsport. murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X