Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ronaldinho ashobora kugaruka mu kibuga nyuma y’impanuka y’indege yahitanye abasaga 67

Nyuma y’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi basaga 67 bo muri Bresil harimo abakinnyi 19 babanza mu kibuga, Ronaldinho yavuze ko ashobora kugaruka mu kibuga mu rwego rwo gufasha iyi kipe kwiyubaka.

Ibi yabitangaje mu gihe yari yarasezeye umukino w’umupira w’amaguru, aho yari ambasaderi w’ikipe ya Fc Barcelona yo muri Espagne.

Roberto Assis umujyanama wa Ronaldinho,avuga ko n’ubwo iki atari igihe cyiza cyo kuvuga ku by’umupira w’amaguru muri Bresil ngo uyu mukinnyi yiteguye kugaruka mu kibuga agafasha ikipe ya Chapecoense uko bishoboka kose.

Aganira na Globo Esporte yagize ati” ibi bihe biragoye ariko nta kundi.Navuga ko tubereye hano gutanga ubufasha.Ronaldinho afite ishyaka ryo gufasha imiryango yahuye n’amage.

Yakomeje agira ati”ntabwo turaganira n’abo bireba kuko tukiri mu cyunamo, ariko bizagenda neza”

Si Ronaldinho gusa ushaka gukinira iyi kipe, kuko na Juan Roman Riquelme wakiniraga ikipe y’igihugu ya Argentine akaza gusezera umupira w’amaguru mu 2014 yifuje kuzafasha iyi kipe ayikinira.

JPEG - 50 kb
Juan Roman Riquelme na we wifuza gukinira Chapecoense

Iyi ndege yari irimo abantu 71, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu misozi yo mu gihugu cya Colombia ivuye muri Bresil, aho ikipe ya Chapecoense yari igiye guhura na Atletico Nacional mu irushanwa rya Sudamerica ku mukino wa nyuma w’igikombe.

Ibi byatumye perezida wa FIFA Gianni Infantino asubika urugendo yari kugirira muri Australia mu marushanwa y’umupira w’amaguru ku bagore, maze yerekeza muri Bresil kwifatanya nabo mu kiriyo k’iminsi 3 yo kunamira izo nzirakarengane.

Abafana ba Atletical Nacional yari igiye guhangana na Chapeoense bateraniye muri stade ngo bifatanye n’abanya Bresil kunamira abahitanywe n’impanuka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Patrick - 27/12/2016 saa 11:25

Isi ntakundi twihangane tu giye guta barwa .uru mfu ruveho .tuba fa sha mumu gongo
Kanda hano umusubize

ntirenganya jean claude - 5/12/2016 saa 19:15

ababuze ababo nibihangane naho bariyabasitari bazabikora ndabizi kandi bazayubaka yonjyere ikomere
Kanda hano umusubize

vincent munyaneza - 4/12/2016 saa 22:26

Byaba byiza ba yi giyemo
Kanda hano umusubize

Ndatumuremyi Japhet - 4/12/2016 saa 18:01

yooo birababaje pee ababuze ababo bihangane
Kanda hano umusubize

mukandayisenga - 4/12/2016 saa 10:11

twifatanyije naba nababuze ababo
Kanda hano umusubize

iradukunda chance - 4/12/2016 saa 20:14

bihangane ababuze ababo?
Kanda hano umusubize

kimana jean pierre - 3/12/2016 saa 14:08

bihangane ntakundi,iyo ninteguro y'uhoraho.nuko twame twiteguye kuko tutazi umusi canke isaha uhoraho ashobora kugarukira
Kanda hano umusubize

kimana jean pierre - 3/12/2016 saa 14:06

bihangane ntakundi,iyo ninteguro y'uhoraho.nuko twame twiteguye kuko tutazi umusi canke isaha uhoraho ashobora kugarukira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X