Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ronaldinho yasohoye indi ndirimbo ishimangira umwuga w’ubuhanzi bwe

Umusore wamamaye mu ikipe ya Fc Barcelone mu myaka ishize Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaucho,ariko nyuma akaza gusezera mu mupira w’amaguru, kuri ubu yamaze gushyira hanze indi indirimbo yise "Sozihno"

Iyi ndirimbo ugenekereje mu kinyarwanda ni nka "Njyenyine" ikaba imara iminota 4 n’amasegonda 15.Ronaldigho akaba avuga ko ariyo ndirimbo ye ya mbere akoze ntawe bayifatanyije.

Si ubwa mbere uyu musore yumvikanye aririmba kuko asanzwe akunda umuziki nk’uko byagaragaye ubwo yigaragazaga mu indirimbo ya Rio Paralympics mu mwaka wa 2016 .

Icyamamare muri ruhago, umunya-Brazil Roldinho ashyize iyi ndirimbo hanze kandi mu gihe mu 2014 hari indi yari yakoranye n’umuraperi wo muri Brazil witwa EdCity

Uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko, yanyuze mu makipe akomeye ku isi nka FC Barcelone yo muri Esipanye na Milan AC yo mu Butariyani ndetse anakinira ikipe y’igihugu cya Brazil igihe kirekire, yatunguye abantu ubwo yagaragaraga aririmba muri iyi ndirimbo.

Ronaldinho asohoye iyi ndirimbo nyuma yo kugirwa ambasaderi w’ikipe ya Fc Barcelona mu minsi ishize aho azajya amenyekanisha ibikorwa by’iyi kipe akanahuza ubuyobozi bwayo na rubanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

makoro - 1/04/2017 saa 15:40

Biboneke ko uri umuntu ukunda umuziki ukatugezaho iyi nkuru nkuko mu bihugu nama equipes akomeye ntabwo wari kwibagirwa ko yakinye i Paris muri PSG, yaje akiri muto bamwita akamana k´ibitego, nibyo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X