Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Bagitifu b’utugali 28 baremeza ko bahatirijwe kwegura.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari dutandukanye mu karere ka Rubavu, beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2017.

Umuyobozi w’Akarere akaba ahamya ko beguye ku bushake bwabo ariko abo avuga ko beguye bo bararira ayo kwarika, bagahakana ibyo kwandika amabaruwa ku bushake.

JPEG - 81.4 kb
Sinamenye Jeremie Mayor wa Rubavu

Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yavuze ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 mu karere ke beguye, akavuga ko atarasoma neza amabaruwa yabo kuko agiye ari mu mirenge babarizwamo, ariko agahamya ko beguye ku bushake.

Nzayisenga Evariste wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu, nawe ari mu beguye. Avuga ko bahatiwe kwegura kandi agashimangira ko abeguzwa usanga akenshi ari bo bitwara neza mu kazi, ababa basanzwe basiba cyangwa bakerererwa akazi banakora andi makosa atandukanye mu kazi bagakingirwa ikibaba.

Mu gushaka kumenya iki kibazo kimaze gufatwa nka Tour du Rwanda nkuko babibatije hirya no hino mu gihugu aho bagenda begura twibaza niba ntaho byaba bihuriye n’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri uyu mwaka, bakaba beguzwa nkuko banyir’ubwite babyivugira, leta wenda ikaba itinya ko babangamira amatora, maze Imirasire.com duhamagaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ngo abashe kugira icyo abivugaho ntiyabasha gufata telefoni (telephone) ye igendanwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko umwaka ushize abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ine yo mu Karere ka Rubavu n’abo mu Mirenge itanu ya Nyabihu beguriye rimwe kuwa 15 Ukuboza 2016.

Abeguye ni mu Karere ka Rubavu barimo uwayoboraga Umurenge wa Kanzenze, Kabera Eric, uwa Rubavu, Manizabayo Clarisse, uwa Nyamyumba Sebikari Munyanganizi Jean n’uwa Kanama, Haguma Pascal.
Si aho gusa dore ko byahereye mu Karere ka Nyarugenge birakomeza no mu tundi turere hafi ya twose none byasubiye i Rubavu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanani - 10/01/2017 saa 23:24

ibi bintu Harimo akarengane
Kanda hano umusubize

kanani - 10/01/2017 saa 23:22

muravuga muzaze murebe muri Gatsibo abegujwe nuko habaga hari ibyo utunvikanye n'umuyobozi uwariwe wese umwanya ubo netse barihimura karahava ahasigaye ukuri kuranyagirwa. abantu basezerana kwegurira rimwe barenga 26 hanyuma n'amabaruwa bakayandika kimwe ahhhh narumiwe pe
Kanda hano umusubize

popopopo - 10/01/2017 saa 15:38

Icecekere Innocent, Sinamenye twasangiye imiceri yo kwa Nyamaswa ariko ara tumaze! Wabonye aho umuntu asanga bamuteguriye urwandiko rwo kwisezerera? Nawe ntazatura ho!
Kanda hano umusubize

AUGUSTIN - 10/01/2017 saa 14:12

KOKO ABO BAGITIFU NTABWO BAHUZA UMUGAMBI HARI IKIBYIHISHE INYUMA
Kanda hano umusubize

kaje - 10/01/2017 saa 11:32

Ntibyoroshye.
Kanda hano umusubize

bigabo - 10/01/2017 saa 10:21

Ahubwo batinze kuvaho ndetse bakabaye babafunga kuko bakora nabi bitarabaho
Kanda hano umusubize

AUGUSTIN - 10/01/2017 saa 14:03

KUBAFUNGA SIWO MUTI NYAMARA ABAKORA NABI NTIBABEGUZA YEWE HARI IMPAMVU
Kanda hano umusubize

Alias - 11/01/2017 saa 07:32

Birashobokako Ababayobozi Bazizekubabatazi Gukama Abaturage turugarijwemukarere ka Nyabihu Umudugudu Wakibuye Twaridufite Mutekano w,inyangamugayo ItangishakaJackison Arikoyegujwe Kungufu Twebwe abaturagetwanze ko avaho arikobiba ibyubusa bashizeho igisambocyitwa Nizeyimana Kiraturembeje Kditwabivuze Kukagarino Kumurenge Arikobiba Ibyusa
Kanda hano umusubize

emmanuel - 10/01/2017 saa 10:19

Leta ifite icyubahiro rwose irebe hatabaharabarengana hakurikizwe amategeko amakosantarihariyahonyine ntitube iciroryumugani please.
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 10/01/2017 saa 09:48

None se wigeze ubona mugihugu hose abantu bajya umugambi umwe wokwegura,ese ubundi kuberiki heguzwa abo munzego zo hasi ababakuriye aribo ba nyirabayazana bagasigari,ifi nto iribwa ni nini,ariko mujye mwibuka ko baribatunze imiryango yabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X