Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Barasaba ko urusengero rwiciwemo abatutsi 300 rwahindurwa urwibutso rwa Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Mutura, ubu ni mu karere ka Rubavu, basaba ko urusengero rwa Bweramana rwiciwemo abatutsi barenga 300 rwashyirwaho ikimenyetso ndetse hagashyirwa n’amazina y’abaruguyemo.

Abaturiye uru rusengero bavuga bibabaje kuba abatutsi baragiye gushakira ubuhungiro mu nzu y’Imana, aho bari biteze ubuhungiro akaba ariho bicirwa mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi.

JPEG - 230.8 kb
Urusengero rwiciwemo abatutsi 300 abaturage bifuza ko rwahindukamo urwibutso rwa Jenoside

Mbarushimana Gerard, uhagarariye abarokokeye muri aka gace, yagaragaje uko bagiye muri uru rusengero bizeye ko baharokokera, nyamara akaba ari ho abavandimwe n’inshuti zabo biciwe.

Yagize ati “Muri aka gace Jenoside twabonye ikajije umurego dufata umwanzuro bamwe wo kujya guhungira mu rusengero twumvaga ko byibuze ubwo ari mu ngoro y’Imana ntacyo badutwara bahatinya, ariko twaje gutungurwa no kubona ari ho badusanze.”

Urusengero rwa Bweramana barifuza ko rwashyirwamo ikimenyetso kigaragaza amateka yaharanze mu gihe cya Jenoside

Akomeza avuga ko abashyiraga mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi baje bakarasamo amasasu n’amabombe, bagamije gutsemba abari barimo bose, n’ubwo rutahiye rwose ariko ngo kuharokokera ntibyari byoroshye.

Uyu kimwe na bagenzi be bifuza ko hashyirwaho ibimenyetso bigaragaza nk’amazina y’abahiciwe n’ibindi, mu rwego rwo kugira ngo amazina yabo azahore yibukwa.
Agira ati “Twifuza ko hashyirwaho amazina y’abiciwe muri uru rusengero kugira ngo turusheho gusigasira amateka y’abacu”.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, avuga ko ku bijyanye n’ibimenyetso bigaragaza amazina y’abiciwe mu rusengero rwa Bweramana, Atari ho honyine gusa hakwiye kwandikwa amazina, ahubwo asaba abayobozi kubishyiramo imbaraga.

Yagize ati “Si aha honyine, turasaba abayobozi b’amadini, ibigo by’amashuri, n’ahandi hantu hose hazwi hagiye hicirwa abantu gushyiraho inkuta ziriho amazina y’abaguye aho hantu, niba ari ikigo cy’ishuri, umwana ucyigaho agakura abona ayo mateka, akayamenya.”

Abarokokeye mu Bigogwe nabo bagaragaje ko hari ahantu hatazasibangana mu mitima yabo, nk’ibere rya Bigogwe ryitorezwagaho abakomando bo mu ngabo za Leta yari iyobowe na Habyarimana, bakifuza ko na ho hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hiciwe benshi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HITIMANA Joseph - 13/04/2017 saa 09:08

Nubwo INSENGERO bazita ngo ni "Inzu z'imana",ahenshi mu nsengero hapangiwe Genocide.Abapadiri n'aba pastors benshi bigishaga politics mu nsengero.N'ubu usanga pastors na padiri benshi bigisha politics.Niyo mpamvu muli Abaroma 16:18 havuga ko atari abakozi b'imana ahubwo ari abakozi b'inda zabo.Gukorera imana,ntabwo ari gufata Bible ukajya imbere y'abantu gusa.Bisaba "kwigana YESU n'Abigishwa be".Birirwaga mu mihanda no mu misozi babwiriza kandi ku buntu.Nta na rimwe nali nabona padiri cyangwa pastor bari mu mihanda babwiriza.Nyamara YESU yasize abwiye abigishwa be ati:"Mugende kubwiriza abantu".Naho padiri na pastor babwira abayoboke babo ngo babasange mu nsengero,bitwaje amafranga.Abakristu nyakuri bakwiye kujya mu mihanda no mu misozi bakabwiriza nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.Bakirinda kwivanga mu byisi (Yohana 17:16),cyane cyane politics.
Kanda hano umusubize

kadogo - 13/04/2017 saa 06:29

ESE uru rusengero nta banyirarwo bagira
Kanda hano umusubize

- 13/04/2017 saa 06:28

ESE uru rusengero nta banyirarwo bagira
Kanda hano umusubize

kwewe - 12/04/2017 saa 18:33

MATAYO gatanu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X