Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Haracyari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igicumbikiwe mu kiliziya

Kuri iyi nshuro ya 23 mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyundo batewe impungenge n’imibiri y’abishwe igicumbikiwe muri katedirali(Cathedrale) itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abaharokokeye bavuze ko bibabaje kuba bacyibuka kuri iyi nshuro imibiri y’ababo igicumbikiwe muri Cathedrale ya Nyundo.

Impamvu iyi mibiri 851 icumbikiwe mu nyubako za Cathedrale ya Nyundo ngo ni uko imirimo yo kubaka urwibutso rushya rwa Nyundo bagomba gushyingurwamo yadindiye.

JPEG - 76.5 kb
imibiri 851 icumbikiwe mu nyubako za Cathedrale ya Nyundo

Ni nyuma y’uko Urwibutso rwa mbere rwa Nyundo rwasenywe n’amazi y’umugezi wa Sebeya mu mwaka wa 2012, imibiri ikimurirwa kuri Cathedrale ya Nyundo.

Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Nyundo bavuga ko bibabaje kuba nta rwibutso ruhesha agaciro imibiri y’ababo ruhari, ngo ni kenshi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagiye bubizeza ko urwibutso rugiye kuzura ariko bagategereza bagaheba.

Ndamyumugabe Theogene, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyundo ati “Hashize imyaka ine urwibutso rutangiye ariko ntirwuzure, mu myaka itatu ishize yose baratubwiraga ngo mu mezi atatu urwibutso ruraba rwuzuye, bityo bityo.., kugeza kuri uyu munsi ntabwo ruruzura, biratubabaza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie avuga ko idindira ry’uru rwibutso ryatewe no gukererwa gusoza imirimo kwa rwiyemezamirimo, ariko ngo ubu aho rugeze hari icyizere ko ku itariki ya 9 Kamena 2017, imibiri icumbikiwe mu nyubako za Cathedrale ya Nyundo izimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo.

JPEG - 120.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet

Sinamenye ati “Ubukererwe bwa ruriya rwibutso bwatewe na rwiyemezamirimo wagiye ugaragaza ko hari imirimo y’inyongera bigakereza ko rwuzura, ku itariki ya 9 Kamena dufite icyizere ko ruzaba rwuzuye ku buryo ari bwo tuzimura iyi mibiri tuyijyane aho igomba kuruhukira mu mahoro.”

Nubwo akarere katanze iyi tariki ko urwibutso ruzaba rwuzuye, ubuyobozi bwa Ibuka muri uyu murenge buvuga ko nta cyizere 100% ko ariko bizakorwa.

Ndamyumugabe Theogene ati “Ni byiza ku ruhande rumwe turabyishimira ariko ku rundi ruhande tuba dufite impugenge ko bishoboka ko icyo gihe kizagera n’ubundi wenda rutuzuye kandi ntabwo twifuza kujyana imibiri y’abacu ahantu hakiri kubakwa, dushaka urwibutso rwuzure twimure abantu bacu, ejo batazajya kuvuga ngo dushaka gukora ibi, dushaka gukora ibi.. ngo twongere twimure imibiri yacu.”

Ndamyumugabe Theogene akomeza avuga ko iyo begereye ubuyobozi bw’akarere babubaza idindira ry’uru rwibutso, ngo bubaha igisubizo kimwe kitagira ibisobanuro, kigira kiti “ Rwiyemezamirimo ntari kubaka.”

JPEG - 180.9 kb
Urwibutso rushya biteganyijwe ko muri Kamena uyu mwaka imirimo yo kurwubaka iribube yarangiye

Umubare munini w’abaguye muri uyu Murenge wa Nyundo, ni abaguye muri Cathedrale ya Nyundo, ubwo abari batuye mu duce tuhakikije bahahungiraga bizeye kuhabona ubukiriro ariko bakicirwa muri iyi nzu y’Imana no mu Ishuri rya Seminari nto ya Nyundo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X