Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Umugabo yafatanywe ibiro 250 by’urumogi arukuye muri Kongo

Umugabo Mavubi Patrick w’imyaka 30 y’amavuko, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu aho yamufatanye ibiro 250 by’urumogi abyambukanye umupaka abikuye mu gihugu cya Kongo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifatanyije n’abaturage, mu mpera z’iki cyumweru yataye muri yombi umugabo witwa Mavubi Patrick w’imyaka 30, ubwo yashakaga kwinjiza mu Rwanda ibiro 250 by’urumogi abikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akaba yarafatiwe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi, ahazwi nko kwa Nyanja hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ati:”Uyu Mavubi yinjije uru rumogi aruvanye muri Congo, ageze ku mupaka ashaka umumotari witwa Dushimimana Alphonse w’imyaka 34 ngo agumye amucungire ko nta nzego z’umutekano zimubona, ariko kuko hari abaturage bamaze kumenya ko kwinjiza ibiyobyabwenge no gukora ibyaha mu Rwanda bitemewe, barababonye babatungira agatoki inzego z’umutekano nazo zihita zibafata.

CIP Kanamugire, yakanguriye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka, anashimira aba bagize uruhare mu ifatwa ry’aba babyinjizaga, aboneraho umwanya wo gukangurira abanyarwanda gukomeza ubufatanye na Polisi, batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo babyishoramo bafatwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rukwege - 9/01/2017 saa 19:46

Inzego zumutekano nazo zikwiye kwiga amayeri abacuruza urumogi bakoresha kuko ushaka guca ibyaha murwanda mugihe cyingana numunsi umwe wahagarika ibiyobya bwenjye niyompamvu rero police ikwiye kwiga amayeri bakoresha nibwo kubahashya byaba nko kuzimya buji reba nko muri Aziya uko babigenza umubare munini wabapolici uba wambaye sivili bari hose bitemberera ibi rero bigira ingaruka nziza kuko umunyabyaha ntibyamuhira ko akomeza kubangamira sosiyete kuko bitamuhira...njye nkigitekerezo cyanjye mbona hakwiye uburyo bushya twakwicungiramo umutekano kuko urahenze cyane akaba ariyo mpamvu kuwicungira tugomba kubifatana uburemere kndi nitutabyikorera ntawuzabidukorera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X