Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ruhango: 14 b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa bakomereye mu mpanuka

Mu masaha y’isaa cyenda n’igice zo ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, mu karere ka Ruhango habereye impanuka y’imodoka y’urwego rw’imfungwa n’abagororwa RCS maze abagororwa 5 n’abacungagereza 9 bayikomerekeramo.

Iyi mpanuka yabereye mu Ruhango ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba. Abari muri iyi modoka bose hamwe bari 20 hakomereka muri rusange 14 bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Nyanza.

JPEG - 21.7 kb

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary yatangaje ko umushoferi wari utwaye aba bagororwa yarenze umuhanda ubwo yageragezaga gukwepa umumotari wari umwitambitse.

Aba bagororwa bari bavanywe muri Gereza ya Gasabo bajyanywe mu magereza atandukanye arimo iya Muhanga, Huye na Nyamagabe nk’uko CIP Sengabo yakomeje abisobanura.

Muri aba 14 bajyanywe mu bitaro abantu 8 gusa nibo basigaye mu bitaro naho abandi 6 bahise basezererwa.

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo ngo hamenyekane nyirizina icyateye iyi mpanuka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X