Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ruhango: Akarere ngo kaba gakoresha abakatiwe imyaka 10 kubera Jenoside


Ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo Muyaga mu Karere ka Ruhango baravuga ko babajwe no kuba hari abantu bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko ubu bakaba ari abakozi ba Leta ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abagize Ihuriro ry’abarokotse Jenoside mu Mayaga ho mukarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abakozi bakorera Leta kandi barakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 10 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 45.9 kb
Bamwe mu bacitse ku icumu bavuga ko biteye ikibazo kubona hari abakozi ba leta bari mu kazi kandi barakatiwe n’inkiko

Bavuga ko amategeko y’u Rwanda ubusanzwe atemerera umuntu wese wakatiwe n’inkiko kujya mu mirimo ya Leta, ariko ngo bikaba bitangaje kuba hari abakatiwe n’inkiko ku cyaha cya Jenoside ariko ubu bakaba bafite kontaro z’Akarere nk’abakozi ba Leta.

Iki kibazo cyagaragarije mu ruhame ngo babona ari nko gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu gihe bari mu kazi ka Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse uyu muyobozi w’ihuriro ry’abanyamayaga wavuze kuri iki kibazo, Kabandana Calixte wari uhagarariye IBUKA ku rwego rw’igihugu avuga ko iki ari ikibazo gikomeye niba hari abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko ubu bakaba babona imishahara nk’abakozi ba Leta.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, we avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana mu maguru mashya.

Iki kibazo cyagarutsweho nk’ikibazo cy’ingutu cy’abakatiwe n’inkiko hakibazwa uburyo akazi katanzwemo mugihe kubona akazi ka Leta bisaba icyemezo gitangwa n’ubushinjacyaha bukuru kerekana ko umukandida w’ako kazi atakatiwe n’inkiko igifungo gihera ku mezi atandatu kuzamuka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

liliane - 4/05/2017 saa 11:11

Niba bararangije igihano ikibazo kiri he?ubumwe nubwiyunge ntibizoroha
Kanda hano umusubize

J PAUL - 5/05/2017 saa 04:48

ubumwe n'ubwiyunjye birahari,ark hari abafunzwe bakekwaho genoside,yewe barengeje 10ans ark gacaca cg inkiko bibagira abere,aba bemerewe gukora akazi ka leta, batandukanye n'abakatiwe kuko kurangiza ibihano ntibihagije.keretse iyo habayeho icyo bise ihanagurwabusembwa.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 6/05/2017 saa 06:41

umujenosideri arinda apfa ari umujenosideri. urumva yaha servise cyangwa ubufasha uwamushinje cyangwa undi mucikacumu aje amugana? Numva ngo no mu bugesera hari abajenosideri bakuriye farg. ruswa izarikora.
Kanda hano umusubize

gasombe - 4/05/2017 saa 07:40

ubwo coment yajye nimuyishyiraho ! @
Kanda hano umusubize

xavier - 4/05/2017 saa 05:04

wowe wiyise by nizeyimana, uvuga ngo ubwo turashaka umwanya arimo ,ndagirango nkubwire ko ntawo dukeneye, ikingenzi nuko amategeko yubahirizwa.kandi ndabona nawe ukwiye gushyirwa kurutare rwa kamegeri ugashya kuko wontse amashereka ahumanye.
Kanda hano umusubize

nizeyimana - 4/05/2017 saa 03:04

ubwo murashaka umwanya arimo. mwashatse uburyo bwo kubaho tutabangamiranye ninako kubaka unit
Kanda hano umusubize

Turikumwe - 5/05/2017 saa 20:06

Ukuri kuragora kukuvuga gusa umenyeko haramategeko yanditse atarubahirijwe
Kanda hano umusubize

@ imirasire - 3/05/2017 saa 23:34

Bavandi, hariya hantu hitwa ku MAYAGA. ntabwo rero hitwa Kuyaga.
Kanda hano umusubize

Gahutu - 3/05/2017 saa 20:28

Muzagenzure nutundi turere na Ka Nyarugenge barimo,hari nabazanye Bulletin zikigo cyishuli cya GS Ruri batarahize duce umuco wo kudahana,
Kanda hano umusubize

joma - 3/05/2017 saa 18:30

Hanyuma bwa bwiyunge tujya tuvuga!!!!
Kanda hano umusubize

njishi - 4/05/2017 saa 12:09

Umuco wo kudahana si wo uzana Ubumwe n'Ubwiyunge .
Kanda hano umusubize

alias - 3/05/2017 saa 12:36

ariko mwijya mutubeshya namwe murumva ibyo bishoboka cg nimyanya yabo mushaka karekose bakimaragukatirwa mwatimurihe mujye mureka kwiyenza mwafatisuka mugahinga imyumbati konumva yatangiye kuhera apana ishyari
Kanda hano umusubize

c - 3/05/2017 saa 11:03

Akarere ka RUHANGO ntabwo kameze nk'utundi. Wakeka ko atari mu Rwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X