Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rurageretse hagati ya Dr Niyitegeka wigeze kwiyamamariza kuba Perezida n’urukiko rw’akarere ka Muhanga

Dr Niyitegeka Theonetse wakatiwe imyaka 15 azira ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye kugaruka mu nkiko avuga ko ingingo inkiko gacaca zashingiyeho zimucira urubanza ntaho zanditse mu mu mategeko y’u Rwanda akaba asaba yahanagurwaho ibyaha akurikiranyweho.

Muri Gashyantare 2008 Dr Niyitegeka Theoneste yatawe muri yombi bisabwe n’urukiko gacaca mu majyepfo y’u Rwanda, nyuma y’aho inyangamugayo zarwo zimuhamije kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

JPEG - 106.5 kb
Dr Niyitegeka Theoneste mu nkiko asaba guhanagurwaho ibyaha yashinjwe

Kuva icyo gihe, Dr Niyitegeka yazengurutse mu nkiko zisanzwe ashaka uko yavuguruza icyemezo cy’urukiko gacaca, aho kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo hatangiraga kumvwa ikibazo cye yabwiye urukiko ko ingingo yagendeweho acirwa igihano n’urukiko gacaca ntaho yanditse mu mategeko ya Gacaca.

Dr Niyitegeka yagaragaye mu rukiko yitwaje inyandiko nyinshi z’ubucamanza n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, , aherekejwe n’umwunganizi we mu mategeko, yeretse umucamanza ipaji y’amategeko agenga inkiko gacaca aho abacamanza bakuye umwanzuro wabo, basanga adahuye n’ayagendeweho mu kumukatira.

Akaba yagaragaje ingingo zigaragaza icyaha n’ibihano, ingingo zakoreshejwe zisobanura imiterere y’umucamanza n’ukuntu uru rwego rwubatse.

Urukiko rw’Akarere ka Muhanga rwo ntirusobanura niba Dr Niyitegeka ahamwa n’icyaha cya jenoside, cyangwa ibyagendeweho akatirwa imyaka 15 y’igifungo bikurikije amategeko. Abakurikiranira hafi ibintu bakaba bavuga ko Dr Niyitegeka ashobora guhita ahanagurwaho ibyaha.

Ubushinjacyaha bwo ku ruhande rwabwo bwabwiye Urukiko rwa Nyamabuye ko rudafite ububasha bwo gukurikirana iki kibazo cyihariye kuko ngo ushinjwa yakagombye kuba yaritabaje Urukiko rw’ikirenga.

Umucamanza akaba yaremeje ko kuwa 13 Kamena ari bwo azatanga umwanzuro ku busabe bwa Dr Niyitegeka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

thomas sankara - 20/05/2017 saa 14:42

ngo turi mubihe biteye ubwoba koko aho ibigoryi biyobora impumyi! harya ngo kubaha utagize icyo wakwitekerereza ubwawe uca munzira zashinzwe n'abandi ukabaho utyo ugatandukana n'ubwenge nibyo bigira abantu inyangamugayo? byakabaye byiza abaciye imanza nkizi muri gacaca n'ababategetse kuzica nabo bakabyemera kandi babireba ko nabo bakabiryojwe! gufungira abantu ubusa nibwo butegetsi bugwiriye muri africa, umwanya w'umuntu uvugisha ukuri wese harya ngo ni muburoko? iyo ufashe umwanzuro wogufungirana umuntu imyaka 15 ngonuko atumva neza ibyo ushaka bugacya bakakwita inyangamugayo ibi bivuga iki? ibi mwita ubucamanza ntago aribyo! society is heterogeneous don't lead it as homogeneous! please African leaders try to think about your future and the future of your nations.
Kanda hano umusubize

thomas sankara - 20/05/2017 saa 14:41

mbega - 20/05/2017 saa 13:08

uyumugabo bamugeretseho ibintu atakoze yaba yarakoze genocide akiyamamaza kumwanya waperezida nukuntu uhita umenyekana muze nibabanyamwaga biwanyu bakugambaniye bareke imana izabaca amaguru namaboko nabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X