Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi:Abarimu basa n’abicariye umutogoto w’inkono nyuma y’uko imyaka 4 yihiritse amacumbi bemerewe ataruzura

Bamwe mu bariumu bo mu karere ka Rusizi ngo basa n’abicariye umutogoto w’inkono nyuma yo kwemererwa amacumbi 19 hafi y’ishuri, ariko kugeza ubu imyaka ine ikaba yihiritse acyubakwa.

Aba barimu bagaragaza ko bitumvikana uburyo igikorwa remezo nk’iki cyari kije gikenewe kimara imyaka 4 gipfa ubusa, kandi abo cyagenewe kunganira bakomeza guhura n’ingaruka zo gutaha kure y’amashuri, imvura n’izuba bikabasimburaniraho mu nzira.

JPEG - 149.9 kb
Zimwe mu nyubako zagenewe amacumbi y’abarimu zimaze gukikizwa n’ibyatsi

Iyi myaka 4 ishize aya macumbi yubakwa, mu gihe uwo mushinga ujya gutangira barizezwaga ko mu mwaka umwe ari bube amaze kubakwa.

Umwe muri abo bagenerwabikorwa aganira n’itangazamakuru, yavuze ko atiyumvisha icyabuze kugeza ubwo icyo gikorwa gitwara igihe kingana gutyo.

Yagize ati” Twumva ngo hari amafaranga yatanzwe n’akarere yo kuryuzuza ariko n’ubu ntituzi ikibura ngo turijyemo ahubwo ryahindutse umusaka, ryabaye ibyatsi gusa rizarinda risaza tutararijyamo.”

Nsigaye Emmanuel ,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aganira n’itangazamakuru yemeje ko kuba aya macumbi yaradindiye bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi, ariko akemeza ko bakora ibishoboka byose ngo imirimo yari isigaye irangire.

Yagize ati”Nta cumbi na rimwe ryari ryujuje iby’ingenzi ku buryo ryaturwamo nk’uko twabyifuzaga, ubu amafaranga yamaze kugera ku biro by’imirenge kugira ngo yubakwe neza, nkaba nizeza abarezi yari yubakiwe ko bazatangira bayajyamo, kuko ubu hariho gahunda y’amasoko ngo ba rwiyemezamirimo bayubake neza.”

Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko impamvu aya macumbi yadindiye ari uko mu kuyubaka yageze hagati amafaranga akabura, dore ko kuyubaka byari binahenze cyane, kuko nk’iryo mu murenge wa Nzahaha rizuzura ritanzweho amafaranga miliyoni 30.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X