Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Kanyamahanga w’imyaka 63 yishwe arohwa mu kivu

Umusaza w’imyaka 63 witwa Kanyamahanga Evariste wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi,mu murenge wa Giheke,mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi barangije umurambo we bawuta mu kivu ku ruhande rw’umurenge wa Nkanka.

Ababonye uyu musaza yapfuye babwiye abanyamakuru ba Imirasire.com ko uyu musaza yatoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nkanka mu masaha ya saa munani z’amanywa ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.

Ngo umurambo wa Nyakwigendera wabonetse ukivirirana amaraso mu mutwe aho yakubiswe ikintu cyamuhitanye bigakekwa ko abamwishe baba baramukubise agafuni nan’ubu bakaba bagishakishwa.

Uwambaje Aimee Sandrine umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nkanka yabwiye abanyamakuru , iby’urupfu rw’uyu musaza babimenyeshejwe n’umukuru w’umudugudu wa Hepfo,akagari ka Kamanyenga,muri uyu murenge,ubwo abaturage bahanyuraga kuko ari hafi y’inzira bakabona umuntu areremba mu mazi, ngo bagiye kureba basanga ni uwo musaza kuko basanzwe bamuzi, bagiye kureba basanga koko yishwe.

ati’’ twahurujwe gutyo tumanukana n’inzego zishinzwe umutekano dusanga umurambo uri hafi y’inkombe z’ikiyaga cya kivu. Ikigaragara cyo yishwe kuko twasanze akivirirana mu mutwe aho yari yakubiswe ikintu ubona ko ari nk’ifuni,tugakeka ko yishwe nko mu rukerera agatabwa muri ayo mazi.’’

Nk’uko yakomeje abivuga, ngo uyu musaza bamusanganye indangamuntu n’amafaranga 9950 n’amabuye 7 aringaniye mu mufuka w’ikoti yari yambaye bashobora kuba bamushyizemo ngo ahite yibira hasi,ariko kuko ngo uwamaze kwicwa agatabwa mu mazi atibira ngo byanze akomeza kureremba kuri izo nkengero.

Uyu musaza wabanaga n’umuryango we muri kari kagari ka Kamashangi,akaba ngo yari asanzwe anacuruza butike , abo mu muryango we muri Kamashangi bavuze ko ngo yari yajyanye amafaranga 100.000 bagakeka ko yari agiye kurangura ku isoko rya Hepfo ku Nkanka.

Ngo yavuye mu isoko ajya mu kabari k’uwitwa Vivens batahise bamenya irindi zina rye kari aho ku isoko,asangira n’uwitwa Théophile na we batahise bamenya irindi zina rye, nta wamenye uburyo yatashye kuko ngo atageze mu rugo,abo mu rugo bakagira ngo yaraye mu miryango ye aho ku Nkanka,mu gihe abo bo ku Nkanka bo batari bamubonye.

Gitifu Uwambaje avuga ko kandi nyiri akabari yahise atabwa muri yombi n’uwo Théophile basangiraga kugira ngo bafashe mu iperereza,umurambo wo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma ukaba ugomba gushyingurwa kuri iki cyumweru iwabo i Giheke.’’

Yongeyeho ati’’ turasaba abaturage b’ako gace yari yiriwemo gutanga amakuru ku rupfu rwe kuko hari benshi bayazi nubwo bayahisha kuko bemeza ko bamubonye kare kose, tukanabasaba kuba ijisho rya bagenzi babo kuko dukeka ko bashobora kuba babonye yari afite ariya mafaranga bakaba ari yo bamujijije.’’

Ikindi giteye urujijo ku rupfu rwe ni uko turiya tubari ducuruza ku minsi y’isoko gusa,ku wa mbere no ku wa gatanu tukanafunga kare,hakibazwa aho yanyujijwe utubari tumaze gufunga atashye.

Abaturage bo mu mirenge yombi baganiriye na Imirasire.com ,bavuze ko hakwiye iperereza ryimbitse ku by’uru rupfu abo rufata bose bagatabwa muri yombi bakarubazwa, cyane cyane ko ngo uyu musaza yabanaga n’abantu bose amahoro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bagabo - 17/04/2017 saa 08:11

U Rwanda ruranze rubaye urw'amaraso ! Biragaragara ko abicanyi benshi batarahanwa ! Mana wahannye aba bicanyi koko ko batumaze ! Ejobundi siho umubyeyi Iribagiza yicwaga bunyamanswa ku manywa y'ihangu !
Kanda hano umusubize

Bagabo - 17/04/2017 saa 08:07

U Rwanda ruranze rubaye urw'amaraso ! Biragaragara ko abicanyi benshi batarahanwa ! Mana wahannye aba bicanyi koko ko batumaze !
Kanda hano umusubize

javan - 17/04/2017 saa 07:11

kandi burya mbaye rusizi igihe gito ariko mbona akakarere nako ntamutekano wako arinkatune tumeze nkarusizi umutekano muririmba murwanda kwaba arukwirarira
Kanda hano umusubize

Nizeyimana Alfred - 16/04/2017 saa 16:22

Mbashimiye mbikuye k,umutima inkuru zitandukanye mutugezaho ko zitwubaka muri rusange abakunzi ba fb.
Kanda hano umusubize

kamanzi - 16/04/2017 saa 13:37

Muzigishe abanyamakuru ba Rwandapaparazi ukuntu inkuru yandikwa !! Turabemera murabanyamwuga , muvuga inkuru irambuye muburyo bucyukumbuye !! Naho abandibo wagirango inkuru baduha bazikura ............, inkuru zabo nabasegonda 2. Thx
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X