Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Mayor na Gitifu baravuguruzanya

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rwimbogo ntibavuga rumwe ku kibazo cy’ibendera ry’Igihugu ryo ku kagari ka Ruganda ryabuze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, kugeza n’ubu ritari ryaboneka aho Gitifu avuga ko abaturage bako kagari ari bo bagomba kuryishyura mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko ibyo bintu bitabaho kuko nta tegeko rivuga ko iyo ibendera ry’igihugu ribuze abaturage aribo bagomba kuryishyura.

JPEG - 21.8 kb
Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Nyuma y’aho mu kagari ka Ruganda hibwe ibendera ry’Igihugu ndetse abaryibye kugeza ubu bakaba bataratabwa muri yombi, umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo Nyirangendahimana Mathilde, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com yavuzeko nyuma yo kubonako ibendera ryibwe bahise batumizaho inama y’Akagari maze muri iyo nama hafatirwamo imyanzuro itatu ikurikira.

Yagize ati:” Twahise dutumizaho inama yihutirwa y’Akagari maze dufata imyanzuro itatu, umwanzuro wambere wari uwo gukomeza gushakisha iryobendera kugeza ribonetse"

JPEG - 32.4 kb
Ibendera ry’u Rwanda

Umwanzuro wa kabiri wari uwo gusaba abakora amarondo kuyakorera igihe bakagera ahakorerwa uburinzi hakiri kare kuko byagaragaye ko habayeho uburangare bwo gutinda kugera ku kagari kuko ibendera baryibye mu masaha ya saa 18hr z’umugoroba, iyo baza kuba barahageze mbere nka saa kumi n’imwe ntabwo baba barasanze ibendera baryibye.

Naho umwanzuro wa gatatu wabaye igitekerezo cyatanzwe n’abaturage cy’uko bagomba kwishakamo amafaranga yo kugura iryo bendera uko ari imidugudu itanu igize ako kagari ka Ruganda:”

Gitifu yakomeje avuga ko abaturage nyuma yo kubona ko ibendera ryabo ryibwe, bahisemo kwishakamo amafaranga akaba aribo baryigurira, aha gitifu akaba yavuzeko amafaranga yamaze kuboneka n’ubwo yirinze kuvuga umubare wa buri rugo wagombaga gutanga, gusa yemereye imirasire ko amafaranga yamaze kuboneka igisigaye ni ukugura irindi bendera.

Ikinyamakuru imirasire cyashatse kumenya iryo ibendera ry’Igihugu ryibwe niba ari abaturage bagomba kuryigurira maze ku murongo wa terefone umuyobozi w’akarere ka Rusizi HARELIMANA Frederic, ahakana ayo makuru avugako ibyo bitabaho.

JPEG - 35.8 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi HARELIMANA Frederic

Yagize ati:” nta tegeko rivuga ko iyo iendera ryibwe ari abaturage bagomba kurigura, ibyo ntabwo byumvikana nta n’ubwo bibaho tukaba tugiye gukurikirana ayo makuru kuko ninabwo tukiyamenya.

Uretse Abantu batatu bacyekwa kuba inyuma y’uwo mugambi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Nyirandendahimana Mathilde avuga ko kuva ryabura ritari ryaboneka ariko abacyekwaho kuryiba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gashonga.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X