Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Polisi yivuganye irashe uwari ushatse kuyitoroka


Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi mu rukerera rwo kuri uyu wa kane yarashe Mahoro Jean Bosco ubwo yashakaga gutoroka polisi yari yamutaye muri yombi imuziza kuba yaratemye umu Dasso wari uje kumusenyera inzu yubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Mahoro Jean Bosco yari afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe, umuryango we ukaba wabwiye abanyamakuru ko wamenyeshejwe ko uyu musore yapfuye arashwe nyuma yo kugerageza gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore ashobora kuba yatinye uburemere bw’icyaha yakoze agashaka gutoroka.

Ati “ Ashobora kuba yatinyaga uburemere bw’icyaha yakoze bikamutera gutoroka ubwo rero umupolisi aramurasa aza kwitaba Imana. Byabaye saa kumi n’imwe za mu gitondo nibwo basohora abafungwa bagiye kwisayidira (mu bwiherero). Yagerageje gutoroka yiruka kandi umupolisi wari umurinze nta yandi mahitamo, gusa ntabwo aba agambiriye kumwica.”

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Gervais Ntivuguruzwa, yabwiye abanyamakuru uko byagenze kugirango uyu mugabo ateme uyu mukozi wa Dasso.

Ati “Mu ma saa tatu bari mu kazi hamwe n’abakozi b’Umurenge bari gusenya inzu zubatswe mu kajagari bitwikiriye icyumweru cy’icyunamo, bubaka inzu z’ibiti, uwo muturage turamwihanangiriza kenshi, akomeje gutsimbarara rero uyu munsi dufata umwanzuro wo kuyisenya. Nta mwanya munini bari bamaze , umuhungu yari yifungiranye mu nzu aza gusohoka afite umuhoro ahitira ku mu DASSO wari inyuma amutema mu gahanga. ”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

komera johnmali - 23/04/2017 saa 07:23

ibyo turabishimye igihugu cyacu turahana , wowe wumva ko uzahohotera umukozi mukazi nangwa umuturage witwaje ngo uzafungwa nangwa ngo uzatoroka dore isomo niryo , ahubwo dukwiye gufata isomo ryo kugendera ku mategeko , tukarengerwa nitegeko kuko iyo urinzwe n'imbunda ugatoroka nange aho kugira ngo nshinzwe kugutorokesha nakurasa kuko kuba gereza itarindishwa inkoni ikarindishwa imbunda hari impamvu, ahubwo uwigira ikihebe wese arebere ho .
Kanda hano umusubize

jet lee - 21/04/2017 saa 07:59

nimwikomereze mukore ibyomwishakiye ariko ntimwibagirwe ko harigihe uhetwse aturwahasi nkagatenesi ndabibabwiye pe
Kanda hano umusubize

jet lee - 21/04/2017 saa 07:55

nimwikomereze mukore ibyomwishakiye ariko ntimwibagirwe ko harigihe uhetwse aturwahasi nkagatenesi ndabibabwiye pe
Kanda hano umusubize

gahu - 21/04/2017 saa 03:44

bamujije ubisa iyi rusizi kirimo amazu adasobanutse yanyakatsi iyobareka bakazamusenyera mubandi
Kanda hano umusubize

aman - 20/04/2017 saa 18:16

Arkose police y'u Rwanda kuki nta zindi technique zo gufata civiliani , batamurashe mucyico. jye mbona bakwiye amahugurwa rwose kuko n'aba civiles nk'abandi bose. leta ibyigeho. kuko umuntu yagombye guhanwa n'itegeko. none n'ejo ng'umuntu yashatse gutoroka baramurasa, cg biga imbarutso y'imbunda gusa!
Kanda hano umusubize

Kababaro - 20/04/2017 saa 18:04

Poilisi yivuganye.Ese koko nta soni kwita inkuru yanyu gutyo?
Kanda hano umusubize

modeste - 20/04/2017 saa 14:58

nigute, ubuyobozi bukeregwa? Mubwire.Akazibashinzwe! Mode
Kanda hano umusubize

Kalimunda Pierre - 20/04/2017 saa 13:09

Abapolisi biwacu nibeza cyane....ehhhhh...., barasa mukico buri gihe kandi ntaibahushaaaa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X