Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Abayobozi 8 bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho mudasobwa z’abanyeshuri


Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana ikurikiranye abayobozi 8 b’ibigo by’amashuri bakekwaho kunyereza mudasobwa zagenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child).

Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri barakorwaho iperereza rya mudasobwa zigera kuri 139 zanyerejwe mu bigo by’amashuri abanza bitandukanye biri mu karere ka Rwamagana. Bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

JPEG - 91.9 kb
IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa polisi mu ntara y’u Burasirazuba

Polisi yakurikiranye irengero ry’izi mudasobwa isanga aba bayobozi batawe muri yombi ari bo bakwiye kubazwa aho izo mudasobwa zagiye kuko ari bo bari bashinzwwe gukurikirana imikoresherezwe yazo.

Aba bayobozi batawe muri yombi bakomeje kugirwa ubwiru bikekwa ko bazatangazwa ku mugaragaro bageze imbere y’umucamanza.

Icyakora umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye itangazamakuru ko izo mudasobwa nta bandi zigombwa kubazwa uretse abo bayobozi.

Ati: "Nibyo abo bantu barahari bafunze barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri. Hagiye hanyerezwa za mudasobwa muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana zagenewe abana kugirango tuzamure ubumenyi mu ikoranabuhanga. Mu karere ka Rwamagana zabuze ari 139, igenzura ryaje gukorwa rimaze kugaragaza ko zabuze bikagenda bigaragara ko ari bo zaburiyeho."

Kayigi yakomeje avuga ko nta kuntu mudasobwa zaba zarabuze ngo umuyobozi ananirwe gusobanura uko zabuze atabifitemo uruhare.

Ati "Niba uri umuyobozi w’ikigo ukaba warahawe mudasobwa kugirango zikoreshwe akazi zagenewe zikaza kubura kandi umuntu yagukurikirana ntubisobanure, ibyo nibyo tuvuga mu byaha ko ari icyaha cyo gusesagura no kunyereza umutungo wa Leta "

Yakomeje avuga ko bamwe muri bo bagiye bemera ko ari bo bazinyereje ndetse avuga ko bamwe banabashije kwishyuramo nkeya.

Ati: "Bamwe bagiye babyemera ndetse batangira no kwishyura ariko bishyuramo nkeya kuko bishyuyemo 16, ntabwo rero nka Polisi, nk’ubugenzacyaha twakumva icyaha nk’icyongicyo ngo tureke kugikurikirana kandi ari bimwe mu byaha bimunga ubukungu bikanadindiza iterambere ry’igihugu, ni yo mpamvu dufunze abantu umunani kugirango bakurikiranwe izo mudasobwa zibashe kugaruka kandi bakurikiranwe no ku byaha bakoze, ni bo bagomba kubibazwa, nta wundi wasubiza icyo kibazo"

IP Kayigi yavuze ko aba bayobozi bagomba gushyikirizwa ubutabera bukabakurikiranaho ibyaha byo gusesagura no kunyereza umutungo wa Leta.
Mu mwaka wa 2008 nibwo mu Rwanda hatangijwe gahunda ya mudasobwa imwe ku munyeshuri hagamijwe gufasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuba intyoza mu ikoranabuhanga.

Gusa ni kenshi iyi gahunda yagiye igaragaramo ibibazo bitandukanye birimo kuba zimwe zaragiye ziburirwa irengero, izindi ntizihabwe abanyeshuri ngo bazikoreshe nkuko bikwiye ndetse na zimwe zagiye zigira ibibazo bya tekiniki ntizikoreshwe ngo zikomeze gukora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mike - 6/04/2017 saa 14:59

Polisi yakoze neza gufata abo bakekwaho ibyo byaha, ariko na none abo bizahama bazazirihe kugira ngo zikoreshwe icyo zateganyirijwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X