Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana : Barataka inzara

Abashumba b’umushoramali mu bworozi i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe barataka inzara kubera kwamburwa n’uwo bakorera, abo bashumba bavuga ko bamaze amezi arenga 5 badahembwa.

Usibye uwo mukozi muto mu mushinga w’ubworozi bwa Turatsinze Eugene bigaragara ko, ari umushinga wamaze kuba ubukombe, ku buryo binagoranye kumva ko nyirawo yabuze ayo yishyura abashumba b’inka n’inkoko ze, abo barimo n’umukozi ushinzwe gucunga abandi bakozi twasanze binikije badusobanura uko bambuwe.

JPEG - 96.8 kb
Umwe mu bashumba ba Turatsinze utaka inzara

Usibye inka uwo musholamali Turatsinze Eugene anatunze inkoko, nyinshi z’amajyi n’inyama, udashobora kumenya umubare, yewe ntushobora no kumenya umubare w’amagi inkoko ze zitera, usibye ko abakozi be bayagereranyiriza mu bihimbi 5 ku munsi.

Uwo mushoramali arazwi mu murenge wa Fumbwe, nyamara ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko kuba yishoboye bidakuraho ko yakora amakosa, nubwo nta cyemeza ko yambura koko.

Ku murongo wa Telefone Ikinyamakuru Imirasire.com cyagerageje kuvugana na Eugene Turatsinze ariko ntibyashoboka kuko atitabaga telefoni.

Amakuru, aturuka mu bakozi be, inyagasambu ya Fumbwe aho ibikorwa bye bibarizwa, avuga ko ashobora kuba yarahise yohereza umubare munini w’abakozi mu ngo zabo atabahembye ibirarane by’amezi 5, icyakora ngo yabasezeranyije kuzabahamagara akabahemba ku itariki 15 z’ukwa 1,ibintu abakozi be bafata nko kubacengacenga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kalisa Robert - 8/01/2017 saa 10:05

Abo bakozi Nibatange ikirego,kdi bazishyurwa
Kanda hano umusubize

Kalisa Robert - 8/01/2017 saa 10:05

Abo bakozi Nibatange ikirego,kdi bazishyurwa
Kanda hano umusubize

- 8/01/2017 saa 07:14

Ntabwo bishoboka, ntanzara yanyicira mumagi,ahubwo ayo nakwegeranya navanamo ayanjye ,kuko twibuke ko nabo bafite imiryango, sorry bashumba,abakire besnshi nuko babayeho nabambuzi.
Kanda hano umusubize

Yewe - 7/01/2017 saa 21:32

Umuntu yakwicwa inzara ate kandi akora mumagi buri munsi. Nagahomamunwa. En français on dit '' Un esclave est un prisonier de son maître; et son maître est prisonier de son esclave"' A vous de juger.
Kanda hano umusubize

Darius - 7/01/2017 saa 20:15

Ayiweeeeee nabatabare kabisa barababaye niyo baba batamwishyuza nakorere lmana izamuhemba
Kanda hano umusubize

- 7/01/2017 saa 18:34

nonese inzara y,abakozi buwo mugabo isobanuye ko irwamagana bataka inzara mujye mwandika inkuru isobanuye mureke amafuti
Kanda hano umusubize

Mwubaha, - 7/01/2017 saa 18:10

Birababaje,kubona,uwakurenganura,arhwewokukurenganya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X