Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Ubuyobozi bw’umurenge n’umuhesha w’inkiko barashinjwa kurenganya umuturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana buravugwaho gufatanya n’umuhesha w’inkiko Nyakaberenge Anasthase kuriganya umuturage Rucamwigugu Adolphe utuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana mu kugabana imitungo n’umugore we Mukandoli Pascasie batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mugabo ngo yaburanye ubutane n’umugore Mukandori Pascasie urukiko rutegeka ko batandukana bakagabana umutungo bakanafatanya kwishyura imyenda nkuko itegeko ribiteganya ku basezeranye ivangamutungo rusange bashaka gutandukana.

JPEG - 51.7 kb
Adolphe Rucamwigugu mu nzu yenda kumugwaho yagenewe n’umuhesha w’inkiko

Rucamwigugu avuga ko atanyuzwe n’uburyo urukiko rw’ibanze rwa Kigabiro rwaciye urubanza kuko rutamugabanyije umutungo n’uwari umugore we ku buryo bungana, anavuga ko na nyuma yuko urukiko ruciye urubanza habayeho uburiganya n’akarengane mu kurangiza urubanza.

Ibyemezo by’urukiko byashyizwe mu bikorwa mu ibanga rikomeye

Rucamwigugu arashinja umuhesha w’inkiko w’umwuga kurangiza urubanza atabimenyesheje impande zombi ndetse akavuga ko yatunguwe no kuzanirwa inyandiko igaragaza ko yagabanye n’uwari umugore we ngo asinye ataramenyeshejwe irangizwa ry’urubanza rwe.

Rucamwigugu yavuze ko yimwe uburenganzira afite ku mutungo we kuko umuhesha w’inkiko yagiye mu mutungo ukawutanga uko ashaka atagendeye ku mwanzuro w’urubanza agaha uwari umugore we hanini kurusha aho yamuhaye.

Yagize ati “natunguwe n’uburyo umuhesha w’inkiko yaje kurangiza urubanza atabanje kubimenyesha akajya mu isambu yanjye agapima ntabimenyeshejwe nkaho nta burenganzira mfite ku mutungo yari aje gutanga, njye mbona yaraje kugaba ibyanjye kuko ubu ibyo nasigaranye n’ibyo yatanze ntibingana”

Uyu mugabo kandi arashinja ubuyobozi kubogamira ku mugore batandukanye kuko ngo uyu mugore bamuhaye inzu agomba kujyamo n’umugabo bamuha iye, ariko ngo uwo mugore mbere yo kujya mu nzu yahawe yasize asenye ikiraro anagurisha amabati yacyo mu rugo rwahawe uwari umugabo we. Ibi ngo yabimenyesheje ubuyobozi ariko buramwirengagiza.

JPEG - 117.7 kb
Inzu yagenewe Rucamwigugu mu kugabana imitumgo n’uwari umugore we

Yagize ati “Njye ntabwo numva impamvu ubuyobozi butareba akarengane kanjye kuko mpohoterwa n’uwahoze ari umugore wanjye afatanyije n’umuhungu we kuko mbere yo kujya mu nzu bamushyizemo yasize ashenye ikiraro agurisha amabati aho nahawe n’urukiko mbimenyesheje ubuyobozi buvuga ko arimo kwisenyera.”

Ikindi avuga ni uburyo we bamuhaye inzu ishaje yenda kumugwira, uwari umugore we bakamuha inzu nshyashya bari bamaze kuzuza. Mukandori Pascasie we yahawe inzu bigaragara ko ari nshyashya

Igabana ry’ubutaka ryadukiriye n’ubutaka bw’abaturanyi.

Uretse kuba ashinja umuhesha w’inkiko kugabanya umutungo we adahari, aravuga ko uyu muhesha w’inkiko hari isambu yahaye uwari umugore we kandi ngo atari iyabo ahubwo ngo ari iyo bari baraguriye umwana wa Gakuba Alexis murumuna wa Rucamwigugu.

Rucamwigugu avuga ko nubwo ubwo butaka bukibanditseho butari ubwabo kuko baburanye n’umuhungu wa Gakuba (murumuna wa Rucamwigugu) witwa Ncamihigo Emmanuel bagatsindwa none ngo nabwo umuhesha w’inkiko yabubariye mu mitungo y’abatandukanye kandi atari ubwabo.

Ati: “Uyu munsi mu gitondo nagiye guhinga mu murima twari turagiye wa murumuna wanjye Gakuba hatsindiwe n’umwana we Ncamihigo Emmanuel kuko yadutsinze mu bunzi agahabwa ubutaka bwa se kandi byabaye mbere y’uko tunaburana ubutane, nyamara umuhungu wacu bafatanyije kumpohotera yahankubitiye nkizwa n’abaturage”

Rucamwigugu avuga kandi ko hari ubundi butaka bwahawe abandi bana be byemejwe n’abunzi urubanza rukaba rwararangijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro nkuko bigaragazwa n’inyandiko mvugo ariko ngo na bwo buri mu bwatanzwe n’umuhesha w’inkiko.

JPEG - 122.1 kb
Inzu yagenewe umugore watandukanye na Rucamwigugu

Ikindi kimuteye impungenge ngo ni imyenda bagomba gufatanya kwishyura Rwanda Revenue Authority na WASAC nyamara ibyo byose bikaba bitaritaweho nkuko biteganywa n’amategeko mu kurangiza urubanza rwabo ngo bazafatanye kwishyura nkuko itegeko ribiteganya.

Umurenge wateye utwatsi ikibazo cya Rucamwigugu

Muhamya Amani umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro yabwiye abanyamakuru ko Rucamwigugu atigeze abumenyesha ikibazo cye bityo ko umurenge utigeze umutererana.

Muhamya yagize ati “Uwo muturage turabizi ko yaburanye n’umugore we ubutane ariko kuba yaba yarahohotewe byakurikiranwa aramutse atugannye kuko atigeze aregera umurenge .”

Gitifu w’akagari n’umuyobobozi w’umudugudu bemereye itangazamakuru ko batakuriranye irangizwa ry’urubanza ariko basinye mu batangabuhamya bari bahari rurangizwa ku tariki ya 13 Ukwakira 2016.

Umuyobozi w’umudugudu wa Bigabiro Nsengiyumva Tharicisse avuga ko uwo munsi yahageze ariko akagenda atageze ku butaka bwatanzwe.

Yagize ati: “Banyeretse inyandiko mvugo ariko mbanza kwanga gusinya nyuma ndasinya kuko nayizaniwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga”.

Gitifu w’akagari na we yasinye ku nyandiko mvugo mu batangabuhamya atarigeze agera aho ubwo butaka buri akavuga ko na we yazaniwe inyandiko agasinya.

Ati: “Ntabwo nabikurikiranye, narahageze ariko ntabwo nahatinze nahise njyenda kuko nari ndwaje umwana, nasize batarapima ubwo butaka ibyo nzi n’ibyambere gusa.”

Umuhesha w’inkiko ngo Rucamwigugu ngo azongere agane inkiko

Nyakaberenge Anasthase, umuhesha w’inkiko w’umwuga yahakanye kunyuranya n’amategeko mu kurangiza urubanza.

Yagize ati “Narangije urubanza nkurikije ko ari urubanza rwabaye itegeko, aramutse ataranyuzwe n’imyanzuro yabimenyesha urukiko rwafashe icyemezo.”

Ku bijyanye no kuba yararangije urubanza atarabanje kubimenyesha Rucamwigugu, Nyakaberege yemeje ko yabimumenyesheje nubwo nta nyandiko ibigaragaza yagaragarije umunyamakuru wakurikiranye iyi nkuru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X