Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Samuel Eto’o ashobora gufungwa imyaka 10

Samuel Eto’o Fils wamenyekanye cyane muri Fc Barcelona ahagana mu mwaka wa 2004, ashobora gufungwa imyaka 10 nyuma yo kumenya ko yanyereje imisoro.

Uyu mugabo ukomoka muri Cameroun arashinjwa kutishyura imisoro mu mafaranga yinjije mu ruganda rwe rukora inkweto, leta ikaba yafashe icyemezo cyo gukurikirana ibikorwa bye ndetse akaba yakatirwa imyaka 10 y’igifungo.

Uretse kuba yafungwa iyo myaka, icyaha kiramutse kimuhamye ngo yanacibwa amande ya miliyoni 14 z’amapawundi ndetse n’uwahoze ashinzwe kumushakira amasoko aratungwa agatoki ko afite uruhare mu inyerezwa ry’iyo misoro.

Eto’o , cyo kimwe na bagenzi be bakinnye cyangwa nubu bakibarizwa mu ikipe ya Barcelona bakunze gushinjwa kunyereza imisoro baba barinjije mu gihe baguzwe cyangwa bakagurishwa mu yandi makipe.

Ibi bibaye nyuma y’uko urukiko rwo mu gihugu cya Espagne rusaba ko Neymar Junior nawe ukinira Fc Barcelona afungwa imyaka 2 bitewe na ruswa yatanze ubwo yavaga mu ikipe ya Desantos mu mwaka wa 2013.

Si abo gusa kuko na rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi, aherutse gusabirwa gufungwa amezi 21 bitewe no kunyereza imisoro abifashijwemo na Se Jorge.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sammy - 24/12/2016 saa 09:40

imana irabe neyimar
Kanda hano umusubize

john - 27/11/2016 saa 14:21

Imana irebe Eto imutabare imwibukire kubyiza yakoreye rubanda nyamwinshi
Kanda hano umusubize

BYEGEKA Paul - 26/11/2016 saa 11:56

Ibi ntabwo ari ETOO ubikora wenyine.Abantu benshi bakira kubera amanyanga (many people become rich due to amanyanga).Ariko bamenye ko gukora ibyo imana yanga,bizatuma abantu babarirwa muli za Billions/milliards batazabona ubuzima bw'iteka.Imana izabica ku munsi wa nyuma nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Tujye tumenya ko imana yashyizeho umunsi wa nyuma,kugirango izarimbure abantu bose bakora ibyo yanga bose,isigaze gusa abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Abazarokoka kuli uwo munsi,bazatura mu isi izahinduka Paradizo (2 Peter 3;13). Imana izakuraho ibibazo byose dufite:Uburwayi,ubusaza,ubukene,intambara,etc... Imana idusaba gushaka "mbere na mbere gushaka ubwami bw'imana",aho kwibwira ko ubuzima ari amafranga.Duhamba buri munsi abantu bakize cyane.Nubwo abanyamadini bigisha ko upfuye aba yitabye imana,ntabwo aribyo.Bible ivuga ko upfuye aba agiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Ikizere umuntu wapfuye aba asigaranye,ni ukuzazuka ku Munsi wa nyuma,niba mbere yo gupfa yarashatse imana (Yohana 6:40).Abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Mu gihe tugifite ubuzima,tugomba gukorera imana.Urugero,YESU yasabye abakristu nyakuri "gukora umurimo nawe yakoraga wo kubwiriza abantu".Bisome muli Yohana 14:12.Nibyo koko tugomba gukora tukiriho,ariko tugomba kumenya ko akazi gusa kataduhesha ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

anastatse - 26/11/2016 saa 07:52

imana ifashe ababagabo kuko baba bandikishije izina ribi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X