Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Savio ashobora kwerekeza muri Rivers United yasezereye Rayon Sports

Mu mikono ibiri yahuje Rayon Sports na Rivers United mu mikino ibiri ya CAF Confederation Cup ikipe ya Rayon Sport ikaza gusezererwa ku giteranyo k’ibitego bibiri byo batsindiwe muri Nigeria I Kigali bakaba banganije 0-0 bigatuma isezererwa itageze mu matsinda, hari bamwe mu bakinnyi bigaragaje barimo nka Nshuti Dominique Savio bahise batangira kwifuzwa n’iyi kipe yo muri Nigeria ko bajya kuyikinira.

Ku mukino wo kuri iki Cyumweru wo kwishyura wahuje aya makipe yombi kuri Stade Amahoro ukarangira ari ubusa ku busa, Savio Nshuti umwe mu bakinnyi bakiri bato bakunze kugora amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze, ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bigaragaje cyane kuko yagoye cyane ubwugarizi bwa Rivers United.

Iminota 90 irangiye Rayon Sports isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi, Savio yagaragaye aganira n’umutoza wa Rivers United Stanley Eguma amusaba ko yakwerekeza muri iyi kipe akajya kubakinira.

Aganira n’itangazamakuru, Savio yatangaje ko uyu mutoza yamushimiye uburyo yitwaye kuri uyu mukino ndetse amubwira ko yifuza ko yazajya kubakinira.

Yagize ati “abo muri iriya kipe banshimiye ku mukino mwiza nagize n’umutoza aramvugishije ambwira ko byaba byiza ngiye kubakinira.”

Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports mu 2015 avuye mu Isonga FC agahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, uyu mwaka w’imikino nurangira nayo azaba arangiye bivuze ko ashobora kwerekeza mu yindi kipe ashaka igihe yaba atumvikanye n’umuyobozi ngo ayigumemo.

Uyu mukinnyi kandi yagiye agaragara mu ikipe y’igihugu y’abakuru ndetse n’abato batarengeje imyaka 20 aho yigaragaje cyane muri Chan yabereye mu Rwanda umwaka ushize bigaatangira ubwo arambagizwa n’amakipe yo hanze tutibagiwe nayo mu Rwanda akomeje kumushakisha harimo nka APR FC ndetse na Police FC

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MASUD IRAMBONA juma nkumutozanemera nkwifurije ishyanihirwekuribibikombebibiribikomeyehanomu RWANDA gikundironikipenziza abayobozibarakayengontukuyemo rivers ugiyekubaha shampiyona,nicyamahoronacyoturacyizeye.
Kanda hano umusubize

minani - 23/04/2017 saa 16:40

Genda Savio uzi gukiina, uzambabarire cyane nkumuntu ugukunda unakwifuriza kuzatera imbere muri kariyeri yawe , mumakosa wakora , uzirinde ikosa ryo gutekereza kuja muri APR FC, mugihe wabura indikipe hanze y'u Rwanda byaruta ukigumira muri Gikundiro , umukinyi mwiza ukiri muto nkawe ashira imbere inyungu zakariyeri yiwe kurusha amafaranga kuko amafaranga ari imbere kandi meza kuko urashoboye kandi Imana yaguhaye impano ,
Kanda hano umusubize

minani - 23/04/2017 saa 16:39

Genda Savio uzi gukiina, uzambabarire cyane nkumuntu ugukunda unakwifuriza kuzatera imbere muri kariyeri yawe , mumakosa wakora , uzirinde ikosa ryo gutekereza kuja muri APR FC, mugihe wabura indikipe hanze y'u Rwanda byaruta ukigumira muri Gikundiro , umukinyi mwiza ukiri muto nkawe ashira imbere inyungu zakariyeri yiwe kurusha amafaranga kuko amafaranga ari imbere kandi meza kuko urashoboye kandi Imana yaguhaye impano ,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X