Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sayinzoga Jean yaraye yitabye Imana mu buryo butunguranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero Sayinzoga yaraye yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azize kanseri y’umwijima.

Ubu burwayi busa nk’aho bwari butunguranye cyane kuko yitabye Imana ku munsi w’ejo aribwo yari akijyanwa ku bitaro kandi agenda afite imbaraga bigaragara ko ari bugaruke.Yari amaze iminsi nta kibazo afite ajya mu kazi ke nk’ibisanzwe.

JPEG - 67.9 kb
Sayinzoga uwo uri hagati n’uko yari asigaye angana

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Sayinzoga Jean yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye byagarukaga ku mateka y’u Rwanda n’uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe.

Yagaragaraga nk’ukomeye, abisobanura ubona atagaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi kuburyo byatunguye bamwe mu bo mu muryango we n’inshuti baganiriye na Imirasire.com kumva ko yageze mu bitaro byitiriwe umwami Faisal agahita yitaba Imana, mu gihe babonaga akomeye.

Sayinzoga Jean wari umwe mu nzobere z’amateka y’u Rwanda, yagize uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kandi yatanze umusanzu ufatika mu gucyura impunzi z’abanyarwanda, cyane abari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yari amaze igihe kitari gito ayobora Komisiyo yo gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare akaba yaranakoze ibindi bikorwa biteza imbere igihugu.

Jean Sayinzoga yari umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’inzego zinyuranye, akaba atazibagirana mu mukino wa Karate mu Rwanda aho ariwe wari imbere y’abandi mu gihugu hose afite Dan ya gatandatu yabonye mu 2015, agakurikirirwa na Sinzi Tharcisse warokoye abatutsi 118 mu gihe cya jenoside yifashishije ubumenyi afite muri uyu mukino njyarugamba, ubu ufite dan ya gatanu.

Sayinzoga anazwiho ko ariwe watangije uyu mukino mu gihugu cy’u Burundi, akaba yari umwarimu (Sensei) w’uyu mukino.

Uretse mu buyobozi bwa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Jean Sayinzoga kandi yanayoboye Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, kuva 2011 kugeza mu mwaka ushize ubwo hatorwaga abajyanama bashya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

K. David - 19/04/2017 saa 09:09

RIP Musaza , igihe cyawe ntabwo cyapfuyubusa wagikoresheje neza uko bikwiye; Imana isumba byose ikwakire mu bayo. . Wigishije abakili bato guca bugufi , ikinyabupfura no kwirwanaho igihe bibaye ngombwa kuva i Burundi mu myaka myinshi ishize .Wakoreye igihugu cyawe mu bihe bigoye kugeza utabarutse . Wabaye inyanga mugayo kandi ubuhamya ni bwinshi; koko wali imfura. . Igendere rwose usize umurage myiza mubakuzi , mubo watoje n;abo bazasiga. Nyilibiremwa aguhe iruhuko lidashira.
Kanda hano umusubize

NDAHAYO OBALD - 18/04/2017 saa 17:33

Rwose wabaye Inwari muze, imana iguhe iruhuko ridashira, natwe tuzahora tukwibuka
Kanda hano umusubize

IHA J Damas - 18/04/2017 saa 13:34

Igendere mubyeyi warakoze urhukire mu mahoro abasigaye tuzajya tukwibukira ku mirimo yawe wakoreye igihugu cyacu. Imana iguhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

twifatanyijemukababaro.naf m y ye - 18/04/2017 saa 09:38

naribirye imana imuheirukorida shira
Kanda hano umusubize

Muhayeyeze Eric - 18/04/2017 saa 08:21

Imana Imuhe Iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

KAMANAYO Ezra - 17/04/2017 saa 17:18

RIP Sayinzoga Jean.Uyu musaza arambabaje cyane.Buri gihe wabonaga avuga afite imbaraga,ubona ko ari muli babantu bashobora kumara imyaka 100.Ariko ibi bijye bidutera GUTEKEREZA.Any time and anybody,turapfa.Ntawerutinya wa mugani.Niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye.Mwakibaza muti twabigenza gute?Jyewe ubabwira ibi,nahagaritse akazi gasanzwe kugirango nkorere imana.Ubu nirirwa mu mihanda mbiriza abantu ibyerekeye imana n'ubwami bwayo nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 24:14.YESU kandi yadusabye kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Mwambaza muti twabaho dute se?Bible isaba abakristu nyakuri GUKORA.Iyo umuntu abwiriza,yigana PAWULO,akabwiriza kandi agakora kugirango abeho (Ibyakozwe 20:33).Singombwa kuva ku kazi nkuko nabikoze.Ahubwo ubwiriza cyane cyane muli Week-end.Nawe ujya mu mihanda na Bible yawe,ukabwiriza kuko ni ITEGEKO Yesu yasize ahaye Abakristu Nyakuri bose (Ibyakozwe 20:33).
Kanda hano umusubize

yasan - 17/04/2017 saa 12:07

uwambere murwanda mumukino wakarate sinziko yari umugabo witwa musanganya womumajyaruguru uheze muburoko . maitre sayinzoga RIP
Kanda hano umusubize

- 18/04/2017 saa 08:19

Turikumwe Kandi Twifatanije Numuryango We Tubafata Mumugongo
Kanda hano umusubize

KayiganwaM.Jeanne - 18/04/2017 saa 21:42

Muzehe wacu Imana imuhe iruhuko ridashira kdi Imwakire mubwami bwayo yari umubyeyi wacu Ndahanganisha bikomeye umuryango we.
Kanda hano umusubize

KayiganwaM.Jeanne - 18/04/2017 saa 21:42

Muzehe wacu Imana imuhe iruhuko ridashira kdi Imwakire mubwami bwayo yari umubyeyi wacu Ndahanganisha bikomeye umuryango we.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X