Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sendeli yahakanye ko agiye kurushinga na Gabby Kamanzi

Umuhanzi Sendeli International Hit uririmba mu njyana ya Afrobeat muri iyi minsi hari amakuru ari kumuvugwaho ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana Gabby Kamanzi ngo bakaba bitegura no kurushinga.

Ibi byaturutse ku magambo Sendeli yashyize ku rukuta rwe rwa Instargram agira ati: “Nkunda uko usanzwe n’ubuntu bw’Imana, Nkunda inseko yawe, Nkunda indeshyo yawe.”

Mu gushaka kumenya neza niba koko aya makuru ari impamo twibarije nyir’ubwite , maze Sendeli aganira n’Imirasire.com abyamaganira kure avuga ko bataranabonana ndetse nta nubwo baravugana.

Atangira asubira mu magambo yakoresheje agira ati: “ , njyewe Gabby n’umukobwa wa mbere nkunda mu Rwanda, mwiza ufite indirimbo nziza numva cyane iyo ndi mu rugo iby’abagore no gushyingiranwa byaje bite ko nanjye ariko nabisomye?

Tumubajije icyaba kibyihishe inyuma mu kumuvugira ibyo we atigeze atangaza ku giti cye, yadutangarije ko abo bamwanditse gutyo..... ababaye cyane yagize ati:” Ni haduyi, ni haduyi (abanzi) izo haduyi mbana nazo maranye igihe nazo kandi izo ngufu zazo nizo zituma mbaho bigatuma nkora cyane”.

Yongeraho ko Gabby uko yabyumva cg uko ari bubifate kose, amenye ko we yavugaga urukundo rw’indirimbo ndetse n’uko we amubona naho ibyo urukundo rwo kuba bashakana ntaho bihuriye.

Kugeza ubu Gaby Kamanzi we ntacyo aratangaza kuri aya magambo meza Senderi yamutuye kuri Instagram.

JPEG - 112.3 kb
Gabby Kamanzi

Sendeli Internatioal Hit umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda akaba anazwiho udushya twinshi muri muzika, kuri ubu yadutangarije ko ari gukora amashusho y’indirimbo ye"Convention" yafatanije na Bruce Melodie ikaba izagera hanze mu minsi ya vuba

kanda hano uyumve

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ng - 12/01/2017 saa 09:43

Senderi azanye iby'intinyi kdi yari ateye intambwe! Gaby ni mwiza Senderi nabe serious.
Kanda hano umusubize

gakwandi - 12/01/2017 saa 09:36

Mbibarize akabazo gato. buriya Gahongayire ahuje urugwiro na Gahima we byaba ari icyaha kdi ari umugore n'umagabo bemewe mu itorero ? dore ko aherutse no kuvuga ko iby'urugo bari byo byanze ariko bakiri incuti
Kanda hano umusubize

Codjacodja - 11/01/2017 saa 22:02

Ari Afande Senderi ari na Gaby bose ni abakecuru. Gusa nta Mugabo ukecura Gaby yaba amuhenze nanone. Gaby ntamwiteshe bibaye aribyo nubwo bwose Yesu ari umugabo w'abapfakazi, abagumiwe netse nabatandukanye nabagabo babo bo mu isi.
Kanda hano umusubize

Jyewe - 18/01/2017 saa 10:12

Gerageza kudatukana. Gaby ntagumiwe kandi ntabwo amwitesheje.
Kanda hano umusubize

Codjacodja - 11/01/2017 saa 22:02

Ari Afande Senderi ari na Gaby bose ni abakecuru. Gusa nta Mugabo ukecura Gaby yaba amuhenze nanone. Gaby ntamwiteshe bibaye aribyo nubwo bwose Yesu ari umugabo w'abapfakazi, abagumiwe netse nabatandukanye nabagabo babo bo mu isi.
Kanda hano umusubize

ru - 11/01/2017 saa 16:38

Sha Gabby ni umukobwa mwiza kndi mbo ashobora kuba yaba anatuje muriwe. Arko we Na sendeli ntibaberanye rwose gusa urukundo nimpumyi rujyahorushaka arko wapi kbsa
Kanda hano umusubize

oreste - 11/01/2017 saa 14:58

Rongora umunyarwandakazi wangu ! ntakibazo arasobanutse !
Kanda hano umusubize

Narumiwe - 11/01/2017 saa 11:25

Njye mbona aba bombi (Senderi & Gaby) baberanye pe. Ariko na none kereka Senderi yemeye gukizwa kuko ibyabaye kuri Gahongayire igihe yemeraga gukundana n'umuntu w'umusinzi twese tuzi yahise abihomberamo. Ariko simpamya ko na Gaby yageze kumusaraba kuko umuntu wageze kumusaraba ntiyafata indirimbo z'Imana ngo aziririmbe mu gisirimu (hari aho aririmba yisiga za tiro) kuko hari byinshi bigaragaza ubwibone no gushaka kumenywa n'isi kuruta ko imana ikumenya. Kandi n'imyaka yabo mbona yenda kwegerana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X