Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Shiloh WorshipTeam na Bosco Nshuti batuje benshi muri Kaminuza y’u Rwanda-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu taiki ya 15 Mata 2017 nibwo Shiloh Worshipteam yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera Koreji y’uburezi,yakoze igiterane kidasanzwe cyiswe ‘Shiloh Shima Imana “,benshi bagahembuka ndetse bakanafata imyanzuro.

JPEG - 118.6 kb
uhereye ibumoso,Uwayoboye gahunda,umuyobozi wa CEP,umwgisha,Kayumba Modeste,Madamu wa Pastori n’abandi

Akenshi mu bigo by’amashuri ndetse na za Kaminuza usanga baba bafite amatsinda yo gusenga,cyane ko ubu noneho muri za Kaminuza hari ihuriro ry’abanyeshuri baba bafite imyemerere imwe bagahurira mucyo bise CEP,nyuma rero yo kubaho kwa CEP,hagiye haza n’ibindi aribyo birimo amatsinda yo kuramya no guhimbaza.Nkuko CEP ishobora kubna yategura igiterane cyayo na WorshipTeam nayo iba ishobora kuba yagitegura kabone nubwo iba iri muri CEP.

Ni muri ubwo buryo rero Shiloh Worship team ya koreji y’uburezi yateguye igiterane cyayo cyari gifite insanganyamatsiko isangwa muri ZABURI 126:3.hagira hati :”Uwiteka yadukoreye Ibikomeye natwe turishimye”.

Muri iki giterane cyatangiye kumunsi w’ejo tariki ya 15/Mata kkaba kiri busozwe uyu munsi tariki ya 16 Mata cyari cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo abahanzi,abavugabutumwa ndetse n’amakorali akomeye muri iki gihugu.

Kuwa gatandatu hari hateganijwe umuhanzi Bosco Nshuti ufite indirimbo ziri gufasha benshi muri iyi minsi naho kucyumweru hari hateganijwe korali Holy Nation yo mu Gatenga,nddetse n’abakozi b’Imana batandukanye.

Nkuko byagaragaraga ,muri iki giterane cyatangiye ku isaha ya saa Cyenda z’Amanywa,cyari cyitabiriwe n’abatari bake baturutse impande n’impande.
Ubwo umuhanzi Bosco Nshuti yajyaga kuririmba,bose wabonaga basa n’abafashijwe ndetse banezerewe cyane.

JPEG - 132.4 kb
Bosco Nshuti ati;"Ibyo ntunze"

Nkuko umwigisha w’ijambo ry’Imana,Pasteri Kayumba Modeste wanigishije ijambo ry’Imana risangwa mu gitabo cya Matayo 11:28 yabigarutseho,yasabye benshi bari aho kuba abagaragu b’Uwiteka ndetse bakamukurikira kugirango bazabone ubugingo buhoraho.

JPEG - 100.2 kb
Pastor Kayumba Modeste

Aganira n’imirasire.com,umuyobozi wa Shiloh worship Team ,Neema Jotham yagize ati:”Mubyukuri ni ibyagaciro cyane kuba mu nzu y’Uwiteka,ndetse byadushmishije cyane kubona ubwitabire bw’abantu bangana batya bashaka kuza kumva icyo Imana bashakaho.Iki giterane twagiteguye kugira ngo twongere twibutse abantu urugendo turimo ndetse n’icyo dukwiye gukora ngo tubone ubugingo kuko iminsi turimo isa naho igoye cyane.”

JPEG - 192.1 kb
Umuyobozi wa Worship Team ,Neema Jotham

Shiloh worshipTeam igizwe n’abantu basaga 62 biga muri iyo kaminuza ndetse biga mu myaka itandukanye.
Reba Andi mafoto

JPEG - 132.4 kb
Bosco Nshuti ati;"Ibyo ntunze"
JPEG - 118.6 kb
uhereye ibumoso,Uwayoboye gahunda,umuyobozi wa CEP,umwgisha,Kayumba Modeste,Madamu wa Pastori n’abandi
JPEG - 107.3 kb
Yagiye mu mwuka
JPEG - 87.3 kb
Shiloh worship Team
JPEG - 140.5 kb
Korali Louange nayo yari yahabaye
JPEG - 127.3 kb
Bari babiteguye neza
JPEG - 135.2 kb
Bari batuje bumva ijambo ry’Imana

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mucyo - 16/04/2017 saa 11:35

Nange nari mpabaye gusa warafashijwe mu ijambo rya past Kayumba n'indirimbo hamwe n' ubuhamya bwa lecturer yaduhaye. Imana ibahe imigisha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X