Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Singishyukwa kandi narabyaye mfite abana babiri- Ubu nkore iki?

Ndagisha inama ndi umugabo ndubatse mfite abana babiri nabonye mukunda kugira inama abantu batandukanye cyane cyane mu nkuru z’urukundo mwandika. None ndashaka mumbwire icyo nakora ku kibazo nahuye nacyo muri iyi minsi.

Ubundi narashyukwaga bisanzwe ndetse nkanaryohereza umugore wanjye nyuma naje kurwara malaria urumva ko iby’imibonano byahise bihagarara aho nkiriye nkumva ndashaka kuba haricyo nabaza madamu; ariko nkumva ntago ihaguruka.

Byageze aho madamu anshimashima abishaka ambaza niba hari icyo namumarira ndiyandayanda nkiyishyiramo ihita igwa dore ko itari yanahagaze.

Byarakomeje nkabona ko Madamu afite ikibazo nkumva koko nanjye ngomba gukora inshingano z’urugo nk’umugabo. Gusa ariko mbura uko mbigenza ngeza naho mbona ko byarangiye ntagishyukwa pe.

Kugeza ubu nabibwiye madamu mbona ntabyakiriye neza mbona agize akangononwa kandi asigaye ankeka cyane ko naba njya mu bandi bagore nyamara ndarengana pe ndumwere ku Imana.

None ndagirango mu ngire inama mfite umugore mwiza ukiri muto w’agakumi kandi ubusanzwe y’ikundiraga kwishima ,nyamara njye byarangiranye nicyo gihe.

Maze amezi 3 nagiye kwa muganga byaranze bambwiye kujya ndya urusenda nkanywa n’agatama ariko byaranze pe ubuki nibindi.

None nshaka mungire inama nkore iki ko numva bindenze singishyukwa ntabushake bwo gukora imibonano ikindi igitsina cyanjye ntigihaguruka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jerome - 30/03/2017 saa 05:57

Inama Nakugira Komeza Gusenga Zuragerageza Umwa Inzoga Urya Utunyobwa Bibisi Hamwe Ninyama Zibinure Vyanse Ugende Ugure Ikinini Kibatura Umuriro Birahari Ino Iwacu Burundi Bigurwa500 sinziko niyobihari icokinini kirakora ntaburiganya burimwo ugerageze ureko wakibona iyo mwamuganga bibay byanz uzoje muri farumasi urabekobidakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X