Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Smart world igamije guhuza serivisi nyinshi dukeneye hagendewe ku ikoranabuhanga rihari-Perezida Kagame

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byafurika bikataje mu iterambere rishingiye mu nzego zitandukanye ziganjemo ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko hari serivise nyinshi zikwiye guhuzwa hagendewe kuriryo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Transform Africa 2017 yabereye mu mujyi wa Kigali.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko imijyi yo muri Afurika ikomeje gutera imbere ku muvuduko ushimishije, ariko agaragaza ko hakiri intege nke mu guhuza iyo mijyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko iterambere ry’iyo mijyi rizashingira ku kuyihuza hifashishijwe internet kugirango serivisi nyinshi abaturage bakeneye bazibone bitabagoye.

Ati “Afurika ifite imijyi iri kuzamuka cyane ariko ni nayo ifite ibyaro byinshi.Imijyi yacu ni mito kandi ntihujwe mu ikoranabuhanga. Smart world igamije guhuza serivisi nyinshi dukeneye hagendewe ku ikoranabuhanga rihari.”

Kuri ubu abantu bashobora kugerwaho na internet muri Afurika ni 21 %, mu gihe intego y’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho ( ITU) ari uko abantu 50 % muri Afurika baba bagerwaho na interinet mu mwaka wa 2020.

Muri iyi nama igamije iterambere ry’imijyi ya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga, Kagame yavuze ko iyo ntego kugirango igerweho bizasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, haba iz’abikorera na guverinoma za Afurika.

Yavuze ko kandi imbogamizi ikigaragara ari icyuho hagati y’abakire n’abakene mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’icyuho hagati y’imijyi n’ibyaro.Kuri we, ngo ntabwo iterambere ryagerwaho muri Afurika hakirimo icyo cyuho.

Yagize ati “Mu gihe abakobwa n’abagore bakiri inyuma, ntabwo turi mu nzira nziza.Ikoranabuhanga kandi ntirikwiye kuvangura abakire n’abakene mu mijyi n’ibyaro. Niba ikoranabuhanga ritarasangiza abantu amahirwe angana, ntabwo tubirimo neza.”

Iyi nama ya Transform Afrika ibereye mu Rwanda,abantu basaga 3 800 biyandikishije bemeza ko bazayitabira. Abayobozi basaga 300 b’imijyi itandukanye muri Afurika nabo bari muri iyi nama.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/05/2017 saa 14:05

ibyonibyizacyane!! kukobituma natwe Afric yacu itera imbere bityotukagumana agaciro nkijambo ryanyakubahwa uyoboye Urwanda akundakutubwira murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X