Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida Magufuli yashimagije indirimbo bivugwa ko yamusebyaga

Nyuma y’uko umuraperi ukomeye muri Tanzania “Emmanuel Elibariki’’uzwi ku izina rya “Nay wa Mitego’’ afunzwe kuri iki Cyumweru azira ko yasebeje Perezida Pombe Magufuli binyuze mu ndirimbo yari yasohoye,yarafunguwe.


Uyu muraperi yari yafatiwe muri hoteli mu gace ka Morogoro ukurikiranyweho kuba ngo yari yasohoye indirimbo inenga Perezida wa Tanzania avuga ko atagirwa inama bityo ngo akaba ari umunyagitugu.

Muri iyo ndirimbo yise "Wapo" Nay yasohoye mu cyumweru gishize hari aho akoresha ijambo Magufuri akunze gukoresha iyo acyaha abanyabyaha cyangwa abo batavuga rumwe ndetse mu mvugo ajimije akanavuga ko ngo hari umudogiteri(Doctor) udakunda kugirwa inama.

Avuga kandi ko hari abayobozi banywa ibiyobyabwenge,akavuga ko abo bayobozi banywa ibiyobyabwenge barimo n’uwahoze ayobora Tanzania Jakaya Kikwete wabanjirije Perezida Magufuli muri Perezidansi ya leta y’iki gihugu.

Agaruka ku bakobwa akavuga ko harimo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, akavuga ku bahanzi bagenzi be akavuga ko na bo barimo abanywa ibiyobyabwenge, ubundi akerekeza amaso mu itangazamakuru akavuga ko ritinya Leta.

Musicinafrica.net yatangaje aya makuru ivuga ko ngo bikimara kugera kuri Magufuri ko uyu musore afunzwe ngo yumvise iyo ndirimbo maze arayikunda aboneraho kumusaba ko yakongeramo indi mirongo ishishikariza abayobozi kwirinda ruswa ndetse n’ibindi bitagenda neza.

Si ubwa mbere Emmanuel Elibariki yari afunzwe azira indirimbo ze kuko no mu mwaka wa 2015 we na bagenzi be batawe muri yombi bacyekwaho gukoresha ibibyabwenge ariko we by’umwihariko agashinjwa kuba hari abanyapolitike babaga bamutumye.

Akaba yanaboneyeho gushimira abanyamakuru, abanyamategeko be n’inshuti ku rukundo bamweretse kimwe na leta kuri uyu mwanzuro bafashe wo kumurekura.

Indirimbo ye kugeza ubu ikaba yemerewe gukomeza gucurangwa, akaba agiye no kuyikorera amashusho.

Umva iyo ndirimbo yatumye Ney afungwa

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

paul - 29/03/2017 saa 07:55

abayobozi batubahiriza inshingano zabo neza bajye banengwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X