Monaco cosmetics

Tanzaniya: Impanuka ya Bisi Yahitanye abanyeshuli 29 n’abarezi babo

Muri Tanzaniya, abantu mirongo itatu na bane 34 bapfuye bahitanywe n’impanuka y’imodoka yo m’ubwoko bwa bus, kur’uyu wa gatandatu. Iyo mpanuka yabereye mu ntara ya Arusha, aho iyo modoka yar’itwaye abanyeshuri n’abarezi babo kw’ishuri rito riri mu karere ka Karatu, bari bagiye gukora ikizami.


Umukuru wa polisi mu ntara ya Arusha, Komanda Charles Mkumbo, yatangaje kandi ko har’abanyeshuri bane bakomerekeye mur’iyo mpanuka.

Innocent Mushi, umuyobozi w’iryo shuri yabwiye ikinyamakuru AFP ko abanyeshuri makumyabiri n’icyenda, abakozi b’ishuri babiri, hamwe n’uwarutwaye iyo modoka aribo bahitanywe n’iyo mpanuka.

Iyo modoka ikaba yarenze umuhanda igonga ibiti byari biri hirya y’umuhanda nkuko byemejwe na Polisi ya Arusha


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Isaie Imamaturikumwe - 12/05/2017 saa 08:09

Imana ibakire muhayo. mboneyeho no kwibutsa abantu batwara ibinyabiziga barabe bumva ! baze bagenda buhoro murwego rwo kwirinda impanuka nkizo zidukura imitima.
Kanda hano umusubize

tomasi - 8/05/2017 saa 16:14

imanibacyire mubayo imiryangoyabuze ababo ikomezekwihabgana.
Kanda hano umusubize

Keza - 8/05/2017 saa 15:35

Imana ibakire mu bwami bwayo. Kandi nihangsnishije imiryango yabo. Birababaje cyane!!!
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/05/2017 saa 13:59

pole saña nyagasani abakire mu bwami bwiwe
Kanda hano umusubize

mugisha eugene - 8/05/2017 saa 10:39

twihanga nishije imirwango yababuze ababo.imana ikomeze imitima yabo
Kanda hano umusubize

vestine - 8/05/2017 saa 07:59

Twifatanyije niyo miryango yabuze ababo. Imana ibahe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

Mbabazi - 7/05/2017 saa 13:28

Mungu abalaze mahari peponi
Kanda hano umusubize

- 7/05/2017 saa 08:08

Imana ibahe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X