Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tugomba kwizeza abaturage ko tuzabaha ubutabera ntawe utwinginze cyangwa ngo aduhe ruswa-Johston Busingye

Muri iki gihe u Rwanda rukataje mu iterambere by’umwihariko rikomeje gushingira ku mitangire myiza yaserivise,abayobozi bakomeje kwibutsa ko abaturage ari wo mutungo ukomeye igihugu gifite.Ni muri urwo rwego Minisitiri Johston Busingye akomeje kwibutsa inzego z’ubucamanza mu kwita ku baturage babakemurira ibibazo bafite ku birebana n’ubutabera.

Ibi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johston Busingye yabisabye abanyeshuri biga amategeko kugendera ku mahame y’umwuga kugirango hatazagira ubwo abaturage batera icyizere ubutabera.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’amategeko (ILPD) mu mujyi wa Kigali.

Busingye yasabye abo banyeshuri mbere na mbere kumenya abo aribo, bahagaranira ko abaturage buri gihe babagirira icyizere.

Yagize ati "Niba ari ukugenza icyaha, ubushinjacyaha, ubucamanza cyangwa abanyamategeko bigenga, tugomba kwizeza abaturage ko tuzabaha ubutabera nta we udukoresheje, ntawe utwingize cyangwa ngo aduhe ruswa, icyo nicyo kigaragaza ubunyamwuga."

Minisitiri Busingye yabwiye abo banyeshuri ko iyo ubutabera bukora neza, igihugu cyose kiba kimeze neza, ariko ngo iyo abaturage batakarije icyizere ubutabera ibintu biba bibi.

Ati "Iyo urwego rw’ubutabera rwizewe n’abaturage, igihugu cyose kiba kimeze neza ariko iyo nta cyizere ubutabera bufitiwe, bigira ingaruka mbi."

Busingye yavuze ko ikibazo kiri mu butabera bw’u Rwanda kuri ubu ari ubunyamwuga, kandi ko uburyo ibyo bibazo nk’ibyo bikemurwa aribyo bigaragaza akamaro k’ubutabera.

Abanyeshuri bahawe icyo kiganiro bishimiye impanuro Minisitiri yabahaye, bavuga ko bibongerera ubumenyi no kumenya abo aribo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BOSCO - 30/04/2017 saa 01:58

Mubushakashatsi bukorwa ndetse nabantu kugiti cyabo batanga ubuhamwa kubyababayeho barenganywa ni nkiko,imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu bemezako iterambere rihari,ariko uburenganzira bwa muntu,ubutabera bugenda binguru ntege bucumbagira,aho gusobanurira abanyarwanda na banyamahanga hakaba kubivumbira kudashaka kubasubiza.Reba nkingero zimwe mu nkiko,gutsinda ibirego warukurikiranweho ukaba umwere mu birego, imanza nshinjabyaha ukabazwa indishyi watsinze,kandi bivugwako,iyo nta cyaha nta ndishyi.Gufungwa nta cyaha kiguhama bahuje ibirego bihabanye namategeko.Izo nizimwe mungero nkeya,aba avoka bagambanira abo bashyinzwe kuburanira akaba mu mpande zombi cyangwa akakuyobya nubundi buhemu bwo kutaboneka kandi yatwaye amafaranga yumuturage, abahesha binkiko baje bagamije gusenya gahunda za leta.Deshabiller Saint Paul pour habiller Saint Pierre.La belle fille du monde donne cequ'elle a.QUI TROMPE QUI?
Kanda hano umusubize

Rwasa frederic. - 30/04/2017 saa 00:34

ruswa.nimbi ikiza bake.ikicabeshi.ariko.kuyirandurana.nimizi.Sinzi.kovyashoka.
Kanda hano umusubize

ROBERT - 29/04/2017 saa 17:54

Tuvugisheje ukuri,umucamanza umwe ntashobora gutanga ubutabera,ahubwo aca imanza agatsindisha uwa muhaye amafaranga.Reka nguhe ingero:Umucamanza yandika ibyo yishakiye aho kwandika ibyo umuburanyi yavuze,ibimenyetso byatanzwe bya mugira akamaro nta byandike.Kuba basinyisha umuburanyi batamuhaye umwanya wo gusomerwa ibyo yavuze ngo yumve ko byanditswe,kuba batubaha itegeko nshinga bagakoresha amategeko yo hasi anyuranye naryo nitegeko ngenga,kuba bahuza ibirego bihabanye namategeko,kuba umugenzuzi winkiko ntacyo amarira abamugana ngo barenganurwe igihe habaye kwibeshya mu mategeko kuruhande rwumucamanza,kuba abanditsi bakuru binkiko haribirego banga kwakira ngo biburanishwe habe gutanga ubutabera.Urwego rwumuvunyi nikimwe nabo banditsi binkiko banga nkana gusubirishamo imanza ngo uwarenganye arenganurwe.Uburyo ibirego bitangwamo iecms kumuturage biramugora kandi adafite na mafaranga yo kwishyura,hakiyongera amagarama,amafaranga ya avoka,umuhesha winkinko bose igiciro cyabo kirihejuru.Cyamunaraho namarorerwa
Kanda hano umusubize

zanu - 29/04/2017 saa 13:13

kabisa nakosore ibyamagereza harimo akavuyo mumyaka isgize
Kanda hano umusubize

Kani - 29/04/2017 saa 13:12

Minister Businjye Johnson kosora ikibazo kiri mubutabera cyaneee cyaneee mumagereza aho ruswa ikiba, abantu baranginza ibihano ntibatahe, ikubitwa ryahato nahato mumagereza, abafugwa bajurira ntibigere munkiko, ifungwa ridakurikije amategeko, gutinda kuburana, kutajyanwa gusomerwa, kutamenyeshwa imyanzuro yurukiko kugihe ntibabone matolewo zabo, inkiko zitihutisha imanza zikazitinza kubushake, etc
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X