Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Twagirayezu umunyarwanda ukekwaho Jenoside watawe muri yombi na Danmark ntiyifuza kuzanwa mu Rwanda

Kuwa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017, Polisi mu gihugu cya Danmark yataye muri yombi Wenceslas Twagirayezu, akekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi. Kuwa gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017 yagejejwe imbere y’urukiko amenyeshwa ko aregwa ko ku itariki ya 07/04/1994 ko yishe abantu muri Rubavu. Ibi yarabihakanye asobanura ko uretse no kuba atarabishe ko ndetse kuri iyo tariki ngo yari i Goma. Aha akaba yarasabye ko atazanwa kuburanishwa mu Rwanda.

Wenceslas Twagirayezu yageze muri Danemark mu w’2001. Akomoka ahahoze ari ku Gisenyi, ariko abamuzi basobanura ko amashuri abanza n’ayisumbuye yayize kuri Goma. Arubatse afite abana 4. Muri 94 yari umwarimu. Uyu mugabo w’imyaka 49 uri gushinjwa gukora ubwicanyi muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

JPEG - 89.3 kb
Twagirayezu Wenceslas utifuza kuza kuburanira mu Rwanda

Twagirayezu, ari kumwe n’umuburanira yabwiye urukiko ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsu , ko ahubwo yibasiwe n’ababajwe n’uko yagiye gushinjura bamwe mu bahoze bafungiye Arusha muri Tanzaniya imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR).

Wenceslas Twagirayezu avuga ko uretse no kuba nta bwicanyi yakoze, ko ndetse n’amatariki bamushinjaho kwica mu Rwanda, ko atari ho yari ari, ko ahubwo icyo gihe ngo yari mu biruhuko by’amashuri, akaba yari mu mugi wa Goma.

Ku ruhande rw’abamushinja, baravuga ko bafite abatangabuhamya bagera kuri 25, ngo bazatanga ibimenyetso byerekana ko ibyo bamushinja bifite ishingiro.

Wenceslas Twagirayezu na we akavuga ko afite abahamya ko atari mu karere bamushinja gukoramo ibyaha ku matariki batanga. Ngicyo icya mbere mu biteje urujijo muri iri tabwa muri yombi rya Twagirayezu. Biramutse bigaragaye ko yari ku Gisenyi ku matariki we ubwe avuga ko yari Goma, byamugora kwiregura no gusobanura icyari cyatumye avuga ko atari ahari.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko tariki ya 16 Gicurasi 2017, Twagirayezu yarezwe ibyaha birimo: kuba mu bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Saint fidèle ahahoze ari ku Gisenyi, ngo hakicwa abantu.

Kuba yari mu bagabye igitero cyishe abantu muri Kaminuza y’i Mudende na ho n’ahahoze ari ku Gisenyi. Kuba ngo yararangiye abasirikare ahari hihishe umuryango w’abatutsi bakicwa kandi ngo yajyanye n’abo basirikare.

Aho hose ngo hishwe abantu bagera ku 1000. Hejuri y’ibi, abamushinja banongeraho ko ngo Twagirayezu yari umwe mu bayobozi ba CDR mu karere yari atuyemo. Ibi byose Twagirayezu abihakana yivuye inyuma.

Mu w’2007, Danemark yashyizeho itegeko rivuga ko abazaregwa nyuma y’uwo mwaka ibyaha nk’icya jenoside, bazajya boherezwa kujya kuburanira aho byakorewe.

Ni ko byagenze kuri Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu Rwanda muri Nyakanga 2014. Na ho Sylvère Ahorugeze wari wararezwe kuva mu w’2006, yaburaniye muri icyo gihugu ndetse birangira atsinze aba umwere.

Nyuma y’umwaka w’2007, Danemark yohereje intumwa mu Rwanda kureba niba igihugu kirangwa n’ubutabera. Icyo gihe ni na bwo hatangiye gahunda yo kureba niba bamwe mu bari bafungiye Arusha, batakoherezwa mu Rwanda.

Aba « danois » boherejwe kujya kureba ubucamanza bwo mu Rwanda bagarukanye imyanzuro yemeza ko ibintu bimeze neza mu gihugu, ko ndetse ubucamanza burimo ubutabera.

Ibi byatumye igihugu cya Danemark gishimangira icyemezo ko uzajya ashinjwa jenoside azajya yoherezwa mu Rwanda aho ashinjwa gukorera ibyaha.

Ku bijyanye rero n’urubanza rwa Wenceslas Twagirayezu, mu gihe Danemark yo yemera ko mu Rwanda hari ubutabera, abunganizi be bavuze ko badashaka ko umukiriya wabo aza kuburanishwa mu Rwanda.

Mu rukiko aba bunganizi ba Twagirayezu bahawe iminsi itarenga 30 yo kuba bagaragaje niba hari icyo bashingiraho gituma adakwiye kuburanira mu Rwanda.

Ku ruhande rw’abarega na bo bazashimangira ko akwiye kuburanira mu gihugu ashinjwamo kuba ari ho yakoreye icyaha, ndetse banongereho ko mu Rwanda, uregwa afite uburenganzira nk’ubw’umuburanyi wese.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

salomon - 21/05/2017 saa 13:22

mukomere wowe karamaga ibyo uvuga nukuri pe ahubwo uwakunyereka ukanyigisha Bible MPA A dress yawe niba bishoboka Murakoze
Kanda hano umusubize

KARAMAGA Emmanuel - 19/05/2017 saa 12:37

Ni ubucucu kwica umuntu imana yiremeye kandi nawe uzapfa nta kabuza. Aho bitandukaniye nuko uwo wishe aba yishwe n'umuntu,naho wowe ukazicwa na Natural Death.Result ni imwe,mwese murapfa.Nubwo Pastor na Padiri bavuga ngo "witabye imana",ntabwo ariko Bible ivuga.Muli Umubwiriza 3:19,20,havuga ko iyo dupfuye tuba tugiye mu gitaka.Naho muli Umubwiriza 9:5,havuga ko upfuye aba atumva.Ntabwo rero wakitaba imana kandi utumva.Biliya bigisha mu nsengero iyo umuntu yapfuye,bakavuga ko yagiye mu ijuru,ni ikinyoma.Icyo bita ngo ni ROHO idapfa iba mu mubiri,ni Greek Philosophers bagihimbye,cyane cyane uwitwaga PLATO wasengaga ibigirwamana. Bible ahubwo yigisha ko niba warakoze ibyo imana idusaba,ntiwibere mu byisi gusa,uzazuka ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40),ube mu isi nshya cyangwa ujye mu ijuru (2 Petero 3:13).Umuntu wese uzi ko yishe abantu,yaba muli Genocide cyangwa atari muli Genocide,ajye amenya ko adashobora kuba muli PARADIZO dutegereje.Iyo apfuye biba birangiye,atazongera kubaho.Yaba akomeye cyangwa ari umukene,iyo apfuye aba ZERO nkuko Bible ivuga muli Zaburi 146:3,4.Buri gihe nibaza impamvu abantu hafi ya bose banga kwiga Bible kugirango bahinduke,bakore ibyo imana ishaka.Ahubwo bakibera gusa muli Shuguri,politics,etc...,bagategereza igihe bazapfira hanyuma abanyamadini bababeshye ko bitabye imana!!!Aya masomo ya Bible tubaha kandi yumvikana,tuyazi kubera ko twemeye kwiga Bible,ikaduhindura.Nawe ubishatse wabikora. Icyo ubura ni UBUSHAKE.Tuba twiteguye kwigana Bible n'umuntu wese ubishaka kandi ku buntu,kuko YESU yasabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu",udasaba amafranga nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Icyacumi cyali kigenewe gusa abantu bitwaga ABALEWI kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara/Numbers 18:21,24.
Kanda hano umusubize

manzi - 19/05/2017 saa 07:54

Ubwo yarazi ko byarangiye yabaye umu danoi,naze abazwe ibyo yakoze nabandi mube tayari murihafi,amaraso arakurikirana
Kanda hano umusubize

Mutego - 20/05/2017 saa 05:06

Njyewe umuntu wishe wese agomba kugezwa imbere yubutabera ikibazo mfite nikimwe.Kuki bibazwa abahutu gusa?
Kanda hano umusubize

D.Gasana - 21/05/2017 saa 09:22

nukubera amacakubiri babiba muri rubanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X