Monaco cosmetics

U Burundi ntibwitabiriye inama y’abayobozi b’amashuri ya gisirikari muri EAC

Iyi nama y’iminsi itatu ibera i Kigali ihuriwemo n’abahagarariye u Rwanda, Kenya na Tanzania, naho Sudan y’Epfo icyinjira muri uyu muryango ikaba itashoboye guhagararirwa.

Aba bayobozi barigira hamwe uko aya mashuri muri ibi bihugu yakomeza gukorera hamwe, cyane cyane mu bijyanye n’imyitozo ihatangirwa.

Mu gusobanura impamvu bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bitagaragara muri iyi nama y’i Kigali, Col James Barigye ukomoka muri Uganda akaba yaje ahagarariye umuryango wa EAC, yirinze kugira byinshi akivugaho.

Yagize ati “Ntabwo icyo nagisubiza, ariko icyo navuga ni uko basabye kwihanganirwa kubera ibindi bigendanye n’igihugu cyabo bagomba gukora, ubusanzwe basanzwe baza iyo dufite izi nama.”

Naho Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riri i Nyakinama, Maj Gen Jean Bosco Kazura, we avuga ko kuba ibihugu birimo u Burundi bidahari ngo bitabuza ko ibindi bihugu bikomeza.

Yagize ati “Ibihugu bitaje ubwo iyo bitaje biba bitaje, abandi barakomeza, iyo abantu bari hamwe undi akagira imbogamizi ntibibuza abandi gukomeza, ariko ejo ukazamufasha kugira ngo izo mbogamizi afite ziveho.”

Gen Major Kazura avuga ko iyi nama ikorwa kabiri mu mwaka, hagamijwe kureba ko amashuri yose yakorera hamwe abayigamo bakumva ibintu kimwe.

Yunzemo ati “Kugeza ubu usanga abarimu bigisha abanyeshuri bari mu bihugu byose, Abanyarwanda bakajya muri ibyo bihugu, n’ibyo bihugu bikaza iwacu, nk’iwacu ubu dufite abarimo bava muri Uganda, Kenya, Tanzania, mbere twagiraga n’abavaga i Burundi ariko ubu nta bahari.”

Muri Werurwe uyu mwaka, nabwo bamwe mu Badepite b’u Burundi mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) banze kuza mu nama rusange yabo yaberaga mu Rwanda, ngo kuko batari bizeye umutekano wabo.

Ibi byose bikurikira ubwumvikane buke bwatangiye hagati y’ibi bihugu byombi cyane kuva mu mwaka wa 2015, aho mu Burundi habaga coup d’etat yo guhirika Perezida Nkurunziza nubwo yaje gupfuba, u Rwanda rushyirwa mu majwi mu kuyiba inyuma ariko rwo rurabihakana.
Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joe - 22/04/2017 saa 05:36

Reba ivyirwanda iburundi turimagabo ntantambwe muzoduterana
Kanda hano umusubize

citoyen - 20/04/2017 saa 07:25

Bariya nta kubataho igihe mubareke bifungirane iwabo, icyo tubifuriza nuko ibibazo byabo byarangira bakabona amahoro. Na perezida wabo arihisha ntibazi iyo aba yataye capitale ngo yigira iwabo ku ivuko murabyumva ko abo ayoboye batapfa kugenda hanze nawe ubwe atakigera aho abandi bahurira!
Kanda hano umusubize

alias - 19/04/2017 saa 16:25

nkurunziza nihatari uburundi azabushobora kabisa ndakwemeye nkurunzi ntawukuyoboreye ntagire ukwibazaho
Kanda hano umusubize

Gitobe - 20/04/2017 saa 07:20

Buretse Sha Urazi Ahuburundi Bugana?Habi Cane Kuberuyumugabo Yanze Kuva Kubugetsi!
Kanda hano umusubize

Jado - 20/04/2017 saa 09:47

@Gitobe, uzamukureho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X