Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ngo rwaba rugiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

Polisi y’u Rwanda iraburira abatuye umujyi wa Kigali cyane cyane abakorera mu mazu maremare ko baba bagiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba by’imitwe igendera ku matwara akaze ya kisilamu. Ba nyiri izi nyubako bakaba basabwa kuba maso no gukaza uburyo bwo gusaka abazinjiramo.

Igipolisi cy’u Rwanda kiravuga ko gifite ibimenyetso ko umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali ushobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba.

Mu masomo y’umunsi umwe bamwe mu bayobozi mu mujyi wa Kigali, abafite inyubako ndende n’abashinzwe kuzirindira umutekano, polisi yababuriye ko bagomba guhora bari maso batazatungurwa n’ibyo bitero bishobora guturuka ku bagendera ku matwara y’idini ya Isilamu.

JPEG - 82.6 kb
Umutwe wa Al Shabab ukekwaho kuzagaba ibitero mu Rwanda

Ibisobanuro by’igipolisi cy’u Rwanda mu masomo cyahaye ba nyir’inyubako z’imiturirwa n’abazicungira umutekano birumvikanisha nta shiti ko ari ukubaburira ko umunota ku wundi bashobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Kigali.
Igipolisi cyasobanuye ko ibyo bitero by’iterabwoba bishobora guturuka ku banyarwanda binjiye mu mitwe igendera ku matwara mitwe ya Kiyisilamu irimo Al shababu, leta ya Kiyisilamu, Al Qaeda na Boko Haram.

Igipolisi nticyagaragaje imyirondoro y’abo cyafashe ariko Cyavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka cyataye muri yombi umusore w’imyaka 20 I Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda aje kuneka aho abayisilamu bagenzi be bafatiwe mu mwaka ushize.

JPEG - 85.2 kb
Nakumat yo muri UTC imwe mu mazu ashobobora kwibasirwa n’ibi bitero

Igipolisi kivuga ko uwo musore yatumwe n’umutwe wa Al shababu kandi yemeje ko wamuhaye imyitozo ya gisirikare kuko bashaka kwihimura ku butegetsi bwafunze abayisilamu 46 bazira ko bagendera ku matwara ya Kiyisilamu.

Igipolisi kivuga ko nyuma yaho gato cyafashe undi musore w’imyaka 26 wemeza ko na we yatojwe na Al shababu. Mu makuru batanze ngo bavuze ko bari baje gutegura aho bazahera bagaba ibitero.

Mu bisobanuro bya polisi abo basore bombi bemeje ko bagombaga gucurira umugambi mu musigiti uri hafi y’ibiro by’umujyi wa Kigali, barangiza bakazagaba ibitero ku isoko rya Nyarugenge n’inyubako zikoreramo Nakumatt. Izo ni UTC yahoze ari iy’umunyemari Tibert Rujugiro na Kigali City Tower.

Ni ho igipolisi gihera cyemeza ko u Rwanda na rwo ruri ku rutonde rw’ibihugu bishobora kugabwaho ibitero nk’uko byasobanuwe na ACP Denis Basabose ushinzwe kurwanya iterabwoba mu gipolis cy’u Rwanda.

Kubera izo mpamvu zose igipolisi cyasobanuye kizishingiraho gisaba abarinzi b’inyubako cyane inshashya ziri kuzura gufatanya na ba nyirazo ko bakaza ingamba mu mutekano bahereye ku bikoresho byabo bifashisha mu gusaka abazinjiramo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

justin - 27/03/2017 saa 00:18

Nimusenge cyane!! Naho ubundi ntakindi cyo gukora Imana yonyine niyo yo kudukiza igaca ayo mashami satani ashaka kugaba mugihu Imana yahinduye paradizo ikoresheje president wacu , ikindi kdi kigiye kuzazanira Urwanda ibibazo rwari rwifitiye umutekano ni abatinganyi badutse numvise cg nabonye rwose tudasenze ngo biveho ! Nibitari ibitero by'abiyahuzi bizaza . Mushikame musenge musenhere igihugu n'imiryango yanyu kuko ndabona biteye inkeke gusa nizera kdi mpamyako dufite umbyeyi witangira igihugu cye n'abagituye kdi abikora neza neza cyane n'amahanga amutangaho urugero kdi akamwibazaho uburyo yazanye amahoro mugihugu kdi tugakomeza kuba mumahoro ibindi bihugu byo hanze usohoka wikandagira uziko utari bugere iyo ugiye cg ugaruka iwawe ariko twe twimenyeteye kugenda amanwa n'ijoro kugeza mugitondo ugatangiza n'ikindi ntarwikekwe cg ubwoba ko ugirirwa nabi ibyo byose tubicyesha Imana na president wacu.murakoze.
Kanda hano umusubize

Cyizere - 26/03/2017 saa 09:14

Imana ni Umurinzi wacu lradutabara kandi turashimira ubuyobozi bwa Police budahwema kuba maso. Natwe dufatanye nabo dutangira amakuru ku gihe kd B uriwese aba ijisho Rya mugenziwe.
Kanda hano umusubize

HATEGEKIMANA Xavier - 26/03/2017 saa 06:21

Uwiteka abahafi igihugu cyacu kuko ibi bitero biduteye ubwoba Nyagasani ufashe ingabo zacu na police zihore ziri maso n'abanyarwanda muri rusange.
Kanda hano umusubize

Gilbert UHORANINGOGA - 17/04/2017 saa 13:30

Ni muhumure urwanda rufite uko rwubatse,kandi nubuyobozi bwarwo burubatse,kunzegozose duhereye mubarutuye,twetuzabere Ingabo zacu amaso gusa ubundi uzirebera,ko zishoboye.
Kanda hano umusubize

augustin - 25/03/2017 saa 19:54

humura turahari tuzabarinda kujyeza kwiherezo cyereka niba mutadufitiye icyizere?
Kanda hano umusubize

nicyose kbs - 27/03/2017 saa 00:37

turabizeye cyane
Kanda hano umusubize

TITO - 27/03/2017 saa 15:27

TITERABWOBWA NAHUBUNDI NTACYO BAKORA RWOSE
Kanda hano umusubize

karinda Gadi - 25/03/2017 saa 12:01

Abantu benshi ndabona bagize ubwoba, ntimugire ubwoba kubaho kwacu n'Imana,Hallelua
Kanda hano umusubize

uwayo - 25/03/2017 saa 15:34

abandi ibyihebe bitera nta Mana bagira? gusa igitekerezo cyawe ni cyiza natwe nibyo twifuza ariko dukwiriye kugira amakenga
Kanda hano umusubize

Gilbert UHORANINGOGA - 17/04/2017 saa 13:34

kubaho kwawe haruruhare wabigizemo, uwayo? iyarinze abisrael munyanja itukura haraho yagiye se? humura tuza.
Kanda hano umusubize

- 25/03/2017 saa 22:26

Uwiteka ni we mwungeri wacu
Kanda hano umusubize

PAUL - 28/03/2017 saa 08:04

MURI SOMARIA SE NTA MANA BAGIRA
Kanda hano umusubize

Manzi jean - 26/03/2017 saa 08:55

Ahaa ntacyatuma umuntu atagira ubwoba ahubwo nugukaza umutekano kbs
Kanda hano umusubize

kanusu - 11/04/2017 saa 11:53

Ninkuba twarazishenye nkanswe imirabyo.
Kanda hano umusubize

john - 25/03/2017 saa 11:45

Al shabab ntampamvu yo kubatera ubwoba kuko umutekano n'ubusugire bw'igihugu cyacu biri mubiganza byacu.ahubwo buri wese atangire kugirira amakenga uwo akeka no gutangira amakuru kugihe urebe ko tutabahasha.
Kanda hano umusubize

john - 25/03/2017 saa 11:43

Al shabab ntampamvu yo kubatera ubwoba kuko umutekano n'ubusugire bw'igihugu cyacu biri mubiganza byacu.ahubwo buri wese atangire kugirira amakenga uwo akeka no gutangira amakuru kugihe urebe ko tutabahasha.
Kanda hano umusubize

Justas - 25/03/2017 saa 16:28

ikindi u Rwanda rwacu ruri mubiganza by'Imana abo mu kwizera ntacyo bazadutwara Imana irahari kdi natwe nkabanyarwanda turahari mukurinda igihugu cyacu!!
Kanda hano umusubize

Natus - 25/03/2017 saa 09:30

Heee !! Ni danger.Umva ko twakize interahamwe abanabo niba baje gushaka amaraso y'abanyarwanda ni ugusenga Imana ikaturwanirira.. kuko bo hari icyo bazirengejeho, gupfa ntacyo bibabwiye
Kanda hano umusubize

Amos - 25/03/2017 saa 12:02

Muhumure bene data, Imana yurwanda ntisinzira kandi ntihwema kutwereka ko itwitaho, icyorezo Ebora cyagarukiye ibugande turebesha amaso, izadukiza abobabisha ariko muhaguruke mwese dusenge.
Kanda hano umusubize

Jaai Kd - 25/03/2017 saa 09:20

Imana Niyo Izi Uko Bizagenda.
Kanda hano umusubize

- 25/03/2017 saa 05:56

Ntabwo twabemerera baza bafatwa.
Kanda hano umusubize

Theoneste - 24/03/2017 saa 23:12

Nimuhumure Imana ikunda URwanda .Hari byinshi yaturinze kandi ntaho yagiye iracyahari .Izabaturinda. Abasenga dukaze amasengesho.
Kanda hano umusubize

- 2/04/2017 saa 21:26

Nidanjepe.Turimaso
Kanda hano umusubize

Theoneste - 24/03/2017 saa 23:02

Nimuhumure Imana ikunda iki gihugu cyacu .Hari byinshi yaturinze kandi twizera ko izagumya kuturinda.Abasenga dukaze umurego kuko nabyo ari intwaro ikomeye
Kanda hano umusubize

claude - 24/03/2017 saa 22:31

Iyaturinze twe abanyarwanda1994 ntahoyagiye gusa icyingenzi nuko abaturage na reta yubumwe dushyirahamwe dutangira amakuru kugihe dukumira icyaha kitaraba
Kanda hano umusubize

Ahmed - 24/03/2017 saa 21:50

Allahu Akbar yo izi ibigarara ni bitagaragara.
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 20:21

TURASHIMA UBURYO POLICE YACU IKOMEJE KUBA MASO, GUSA NGE MFITE IMPUNGENGE KU' IMISAKIRE Y'ABASHINZWE UMUTEKANO MURI ZIRIYA NYUBAKO NDENDE AHO USANGA ABENSHI MURIBO BADASOBANUKIWE INTWARO N'IBINDI BIKORESHO BYAKORESHWA MUKWANGIZA UMUTEKANO, IBI NDABIVUGA KUKO IYO URI GUSAKA IBIKAPU AKENSHI USHOBORA GUSANGAMO IBINTU UDASOBANUKIWE KANDI NTIWABUZA UMUNTU KWINJIRA NTACCYO UMUSHINJA, N'UBWOKO BW'INTWARO UTAZI IKABA YAKUNYURAHO KUBERA KUTAYIMENYA. NB: NIBA BISHOBOKA POLICE YAKONGERERA UBUMENYI ABASHINZWE UMUTEKANO [security guards] BAGASAKA BAZI NEZA UBWOKO BW'ITWARO ZOSE ZISHOBORA GUKORESHWA N' UMWANZI.
Kanda hano umusubize

samu - 25/03/2017 saa 14:22

aho ndemeranya nawe pee guhugurwa birakenewe pee ariko nanone abantu bahumure abanyarwanda turimaso abagizi banabi ntacyo bazageraho tuzabahashya mpanka
Kanda hano umusubize

papi - 26/03/2017 saa 08:33

imana iturinde pe
Kanda hano umusubize

kazungu - 24/03/2017 saa 19:32

Wowe uvuga ngo kwica abanyarwanda ngo nta nyungu irimo,wagize ngo kwica abatutsi ntabari babifitemo inyungu!??twabuze abadutabara hatari bamwe bababuzaga kuza kubera inyungu zabo?n,ejo wabona badukindaguye kugirango abanyamahanga baduhe imfashanyo ngo baje kurwanya iterabwoba!
Kanda hano umusubize

Eric - 24/03/2017 saa 18:57

A riko se nkatwe Al shabab iraduhora iki koko?? icyakora njye ndabona ababantu icyo bashaka ari ukurimbura isi! Ni ugukaza umutekano waburi wese niba ibyihebe byatekereje no ku Rwanda ndumva ari danger.
Kanda hano umusubize

theo - 25/03/2017 saa 16:06

Imana yivugiye ko inkiko z'u Rwanda ariyo izirinze,nta bwoba bazajya bafatwa twebwe dukiranuke gusa.
Kanda hano umusubize

Eric - 24/03/2017 saa 18:57

A riko se nkatwe Al shabab iraduhora iki koko?? icyakora njye ndabona ababantu icyo bashaka ari ukurimbura isi! Ni ugukaza umutekano waburi wese niba ibyihebe byatekereje no ku Rwanda ndumva ari danger.
Kanda hano umusubize

Jimmy - 24/03/2017 saa 18:49

Jye numva uwofatwa wese azanye ibyo mu gihugu cyacu cy'Amata n'Ubuki" uzafatwa wese nukwicwa kko nae Azaba azanywe nokwica abandi
Kanda hano umusubize

Mukiza - 24/03/2017 saa 18:24

Abanyarwanda duhaguguruke twese turwanye izo nkozi zibibi zigiye kwinjira mu igihugu cyacu,kdi tujye kumavi dusenge IMANA.
Kanda hano umusubize

Dushime j.claude - 24/03/2017 saa 22:24

Eeeeee?nugusengacy'an
Kanda hano umusubize

Kazungu - 25/03/2017 saa 08:30

Twirajyizimana
Kanda hano umusubize

Kazungu - 25/03/2017 saa 08:30

Twirajyizimana
Kanda hano umusubize

nitwa havugimana eriyse - 24/03/2017 saa 17:48

porisi yacu irimaso natwe tuyijeje ubufatanye
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 16:08

Njyewe ntacyo navuga ahubwo natwe tubanze tumenye kuwirindira umutekano naho abavuga ibitanjyanye murekere aho kk mubivuga ubanza mutazi aho twavuye mukaba mutareba naho tugeze ahubwo Imana nitwirindire idushyire mu mababa yayo.
Kanda hano umusubize

kanyange - 24/03/2017 saa 16:04

Abo bantu bo muri opposition rero nibakorana n'izo nkoramaraso, nizo zizabiyicira kuko ni impezanguni, ku bwazo umuntu ni umusilamu gusa, abandi bose bapfe. Ibyo Imana yarabivuze? Yabibwiye nde hehe? Nibamenye ukuri nyakuri ni uko Umwana w'Imana yapfiriye abagomeye Imana ngo basubirane ubutoni, naho bo ngo barica abanyabyaha ra nka nde? hari ubarusha ibyaha? Nibihereho noneho.
Kanda hano umusubize

Abdul Hakhim Al Islam - 25/03/2017 saa 15:16

Oya Sigaho Sha Kanyange We!!!!Somaliya Se Aba Kristo Gusa Siria Si Abakrito Bapfa DAECH Ntirobanura Ngo Uyu Nu Muslam Oya DAECHni Abagizi Banabi Nkabandi Gusa Hari Kimwe Cyo Kubirinda Bigashoboka Aricyo Gushyira Hamwe Mukunga Ubumwe (abakristo Natwe Basilamu) Bitabaye Ibyo Ntakundi Gutsinda Abo Bashabab Kuko Nti Turusha Ibihugu Byiburayi Ariko Murabona Ko Nabyo Byananiwe Na DAECH Gusa Byo Nukuri Abaterabwoba Bakubitira Agatoki Urwanda Kuko Ruri Heza Habafasha Gushinga Ibirindiro Bigarurira Africa Yamajyepfo Kubona Ibikoresho Byoroshye Nubwo Bakitwaza Bene Wacu Bafunze Ariko Mubyukuri Ntamusiramu Womurwanda Wakwifatanya Na DAECH Kuko Dusobanukiwe Kutagira Umutekano Icyo Biricyo Kurwanya Abateroriste Nubwo Byananiye Abanyaburayi Ariko Burya Ntacyoroshye Nko Kubahashya. Kunga Ubumwe Gukumira Ababitabira No Gutangira Amakuru Kugihe Naho Ubundi Al Shababu Ntiyamena Ubumwe Bwacu Twe Abanyarwanda ALLAH Abagirire Neza Abarinde Ba Mushirikina
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 16:02

mubareke bazabonera isomo murwanda bataboneye ahandi
Kanda hano umusubize

kabandana Pierre - 24/03/2017 saa 14:58

Ese EL SHABAB yibasiye u Rwanda kurusha u Burundi bufite abasilikari muri Somalie birirwa barwana na EL SHABAB . Hari ikibyihishe inyuma. Abanyarwanda ni abagutabarizwa ibikorwa bizitirirwa EL SHABAB ku inyungu za FPR
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 16:11

Ubanza ibyo uvuga utabizi kk iyo uba uzi aho tuvuye naho tugeze ubu ntiwakabaye uvuga ubusa bigeze aho
Kanda hano umusubize

k d 3 - 24/03/2017 saa 17:38

ariko ufitubwengekoko? ubwose inyungu yokwica abaturage yaba irihe uziko urigicucu,
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 19:57

abitwaje iterabwoba ntibagira incuti ahubwo tube maso twese uburundi nugwanda
Kanda hano umusubize

Emile karasira - 24/03/2017 saa 21:04

Ariko magiye muvuga ibikwiye nkawe ubona fpr wayishinja iki? Ojibwa urwanda nabarutuye ubuze icyo yagiriza inka Aviva ngo dore urucebe rwayo.
Kanda hano umusubize

Emile karasira - 24/03/2017 saa 21:04

Ariko magiye muvuga ibikwiye nkawe ubona fpr wayishinja iki? Ojibwa urwanda nabarutuye ubuze icyo yagiriza inka Aviva ngo dore urucebe rwayo.
Kanda hano umusubize

shema - 24/03/2017 saa 22:46

ubwo ushatse kuvuga Iki? Aho nuri umwe nabo bakwitondere
Kanda hano umusubize

NEMEYE ODAX - 25/03/2017 saa 05:42

ubwo rero nawe nguravuze!!!!!!ahubwo ndumva ubashyigikiye uzabasange,gusa ababokora bibuke aho twavuye naho tujya.ntimukabure ibyo muvuga ngo mwitwaze FPR.
Kanda hano umusubize

joe - 25/03/2017 saa 12:29

Ahubeo ndi polisi natangirira kuri uyu wiyita kabandana pierre. Inyungu za fpr nta sonii???? Irokora abanyarwanda muri 1994 wari hehe? None ngo izitwaza al shabab ngo imare abo iyobora? Ibi nibyo bita perdre l'occasion de se taire mu gifaransa
Kanda hano umusubize

uwayo - 25/03/2017 saa 15:42

erega nshuti abandika bose hano so ihame ko baba mu Rwanda rero kubakurikirana byagoora
Kanda hano umusubize

Gilbert UHORANINGOGA - 17/04/2017 saa 13:47

Uyu mumureke ntarasobanukirwa na ndumunyarwanda icyaricyo,kugezubu mururu rwanda haracyarumuntu ugifite ibitekerezo nkibi koko.
Kanda hano umusubize

Bukuru - 24/03/2017 saa 14:56

Iyo nimitwe kugira muhohotere abasilam
Kanda hano umusubize

Damascene - 25/03/2017 saa 06:04

harutabazi aba islamu ko bafite imitwe yiterabwoba kuri iyisi,ahubwo tube maso.
Kanda hano umusubize

Daniel - 27/03/2017 saa 20:27

Imitwe y'iterabwoba ya kiislam ivugwa ku isi, niba ari nk'ivugwa mu Rwanda, isi nta terabwoba ririho. Harya buriya abaislam bafunzwe mu Rwanda bakoze iterabwoba ryari? Hari n'uzi aho baturikije n'isasu? Umva wowe Joriji, aho wumva iterabwoba hose ku isi ni ahantu Leta ziba zirashe kubw'inyungu za Politique.
Kanda hano umusubize

Gilbert UHORANINGOGA - 17/04/2017 saa 13:52

Aba islamu bo murwanda batandukanye nabahandi,ariko uwashaka guteza umutekano muke mubanyarwanda ntazijyera yihanganirwa uwariwewese.
Kanda hano umusubize

ornella - 24/03/2017 saa 13:42

Imana niyo iturinda ntago arabantu
Kanda hano umusubize

ornella - 24/03/2017 saa 13:40

Imana niyo iturinda ntago arabantu
Kanda hano umusubize

ornella - 24/03/2017 saa 13:39

Imana niyo irinfa ntago arabantu
Kanda hano umusubize

yaya - 25/03/2017 saa 13:45

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ubwo ibyitso by'izo ntagondwa byagaragaye nabandi tuzaba reka. Ibanga abanyarwanda tugenda abanyamahanga barariyobewe
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Cosma - 24/03/2017 saa 12:53

Ntabwo u Rwanda rwashobora izi ntagondwa.N'ibihugu bikomeye byarananiwe.Impamvu nta yindi nuko udashobora kurwanya umuntu wiyemeje kukwica nawe agapfa.Nubwo Abaslamu bavuga ngo bakorera imana,ntabwo aribyo,nubwo n'andi madini nayo yicana.Bible ivuga ko Idini y'imana uzayibwirwa nuko abantu bayigize hafi ya bose bakora ibintu byiza.Iyo dini irahari.Abantu aho kuyijyamo,barayanga nkuko YESU yasize abihanuye muli Matayo 10:22. Namwe murebe ukuntu Abaslamu barimo kwicana ku isi hose.Baranziza bagatinyuka kuvuga ngo ni idini y'imana!!!Yego si bose bicana,ariko hafi ya bose bashyigikiye ziriya nta gondwa.N'abiyita Abakristu ni Billions/Miliyari zirenga 2.Nyamara nabo bamaze abantu.Reba ibyabaye mu Rwanda.Byakozwe na milliyoni z'abiyita Abakristu.Ministers,Military officers,mayors,interahamwe hafi ya bose bali Abakristu. Reba abarwanye intambara 2 z'isi.Abenshi bari ingirwa-bakristu.Reba abirirwa basambana,biba,bicana,barenganya abantu,bikubira ibyiza by'igihugu,etc...
Kanda hano umusubize

uwayo - 25/03/2017 saa 15:49

Bible ivuga ko Idini y’imana uzayibwirwa nuko abantu bayigize hafi ya bose bakora ibintu byiza. iri jambo waribonye muri bibiliya yihe cg ni Iya Satani usoma
Kanda hano umusubize

Darius - 24/03/2017 saa 11:49

Imana idutsindire izo nkozi zibibi kandi ndashimira police y'urwanda ko iba irimoso
Kanda hano umusubize

- 24/03/2017 saa 16:30

Ni gahunda ya basilamu bihaye yo kumara abantu imana yo nyine niyo azadukiza
Kanda hano umusubize

ngiruwonsanga - 25/03/2017 saa 07:14

uziko abislam aribo atikirstu
Kanda hano umusubize

kdenis - 24/03/2017 saa 11:29

Ndabona Police y'u Rwanda yita kugukaza umutekano ku nyubako ariko ikibagirwa imodoka zitwara abagenzi ndetse nahahurira abantu benshi cyane cyane imodoka nini zitwara abagenzi Mumugi-kanombe , Remera -kanombe nibyiza ko buri muntu ugiye kwinjira muri gare yabza gusakwa ndetse nimirongo abantu baba bahagazeho muri rusange ahahurira abantu benshi hagakazwa umutekano kandi buri munyarwanda wese akabigiramo uruhare rukomeye kugira ngo dukomeze gusigasira ubusugire bw'igihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Ahmed - 24/03/2017 saa 21:55

Allah Akbar yo izi ibigaragara ni bihishe.
Kanda hano umusubize

Theadu - 26/03/2017 saa 02:00

Muhumure,Abahagaritse Genocide baracyahari,bariya ni Batoto sana
Kanda hano umusubize

Theadu - 26/03/2017 saa 02:00

Muhumure,Abahagaritse Genocide baracyahari,bariya ni Batoto sana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X