Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

UBUTUMIRE MUNAMA NGARUKAMWAKA YA 7 Y’ABANYAMIGABANE BA BRALIRWA LTD

Ubuyobozi bw’Uruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bwishimiye gutumira abanyamigabane barwo mu nama ngarukamwaka ibahuza mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire myiza basanganywe.

Banyamigabane,
Nshingiye ku ngingo ya 152 y’itegeko nimero 07/2009 ryo ku wa 27/04/2009
rigenga ibigo by’ubucuruzi, nshingiye kandi ku ngingo ya 18, 19, 20 y’itegeko rigenga Uruganda rwa BRALIRWA Ltd, mu izina ry’Inama y’Ubuyobozi bwa Bralirwa Ltd, nejejwe no kubatumira mu nama ya karindwi ngarukamwaka y’abanyamigabane izaba tariki ya 24 Gicurasi 2017, i saa munani (14:30’) i Kigali, kuri Convention center.

Ku murongo w’ibyigwa hari:

1. Kwemeza raporo y’umwaka
2. Kwakira raporo y’abagenzuzi b’imari
3. Kwakira no kwemeza raporo y’imari
4. Kurebera hamwe ibijyanye n’inyungu n’umusaruro wabonetse mu mwaka wa 2016
5. Gushimira abayobozi n’abagenzuzi bimari bashoje inshingano zabo
6. Gushyiraho inama y’ubutegetsi
7. Gushyiraho abagenzuzi b’imari

Murakoze,
Mr. Boudewijn HAARSMA
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi

Ndacyaysenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tuyishimire melane - 19/05/2017 saa 17:55

Ese kugura imigabane byararangiye? Bisaba iki kugirango umuntu abe yagura imigabane?murakoze kubi subizo buri bumpe.
Kanda hano umusubize

kamali - 11/05/2017 saa 15:58

Ese kuba imigabane ya Bralirwa itazamuka biterwa n'iki? Gusa ikintangaje ni uko nsanze nta nama y'ubutegetsi yabagaho, yewe nta na bagenzuzi b'imari babagaho. Ibi biteye impungenge no Kwibaza, twarangiza ugasanga waguze imigabane iri kuri 426 none ikaba yaraguye itagera no kuri 200mu myaka irenga itatu. Baradutuburiye tuuu
Kanda hano umusubize

gahindiro - 10/05/2017 saa 16:46

Ntimukarenganye bralirwa,ikora inzoga ntawe itegeka kuzinywa.
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 10/05/2017 saa 14:24

Nubwo BRALIRWA igiye kwishimira ibyiza yagezeho mu mwaka ushize,imenye ko amadini menshi avuga ko ikorera SATANI.Abanyamadini bigisha ko kunywa INZOGA ari icyaha. Nubwo Abanyamadini biyita ko bakorera imana,bigisha ibinyoma,bityo bagakorera SATANI kubera kwishakira umugati.Nibyo koko,Bible ivuga ko VINO ari umukobanyi.GUKOBANA iba ishaka kuvuga,nuko unyoye VINO nyinshi arasinda,agakora ibintu bibi.Ariko ahantu henshi,Bible ivuga ko umukristu ashatse yanywa VINO nkeya.Byisomere muli 1 Timote 3:8 na Tito 2:3 .Muli 1 Timote 5:23,imana yategetse TIMOTE kunywa VINO nkeya kugirango adasinda.Ni gute imana yategeka umuntu kunywa VINO nkeya,noneho Pastor we akavuga ko kunywa VINO ari icyaha?Uwigisha avuguruza imana,aba akorera SATANI. Muli Yesya 25:6,havuga ko imana iha VINO abantu ikunda.Muli Matayo 11:19,havuga ko YESU nawe yaje ku isi akanywa Vino nkeya,ku buryo Abafarisayo bavuze ko ari umusinzi. Mulibuka ko YESU yatanze VINO mu bukwe bw'i KANA.Muzi impamvu yayitanze?Nuko Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu (Zaburi 104:14,15). Ariko abantu basinda,imana izabarimbura ku munsi w'imperuka (1 Abakorinto 6:9,10).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X