Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

UEFA:Batatu banyweye Heineken babonye amahirwe yo kuzarebera umukino wa nyuma mu Bugiriki

Nyuma y’iminsi micye umugabo utazwi umaze kwamamara ku izina rya “Mystery man” ku isi hose ageze mu Rwanda mu gikorwa cyo gutanga amatike ajyenewe abanywi ba Heineken yo kuzarebera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu bwato mu gihugu cy’Ubugiriki,Kuri ubu abanyamahirwe babonetse.

Nyuma yo kunywa Heineken rero kuri ubu abanyamahirwe batatu ku ikubitiro nibo bamaze gutsindira ayo matike bityo mbere y’uko umukino wa nyuma uba bakazaba bageze muri iki gihugu aho bazareba uyu mukino bari mu bwato buhenze barushaho kuryoherwa n’ubuzima.

Emmanuel Rukundo, Jean D’Amour Umuhoza, na Ian Munana nibo banyamahirwe batsinze nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Atletico,aba banyamahirwe bakaba baratomboreye mu kabari kazwi nka Pili-Pili.

PNG - 663.4 kb
Patricia Garuka Senior Brand Manager ashyikiriza icket umwe mu banyamahirwe ,Jean D’Amour Umuhoza

Aya mahirwe abasekeye nyuma y’uko uruganda rwa Bralirwa rushyizeho Poromosiyo yatangijwe taliki 4 z’uku kwezi kwa Gicurasi mu tubari 10 two muri Kigali aho umukunzi wa Heineken yaguraga amacupa abiri akuzuza impapuro zabugenewe avuga amakipe azakomeza ku mukino wa nyuma.

Ubwo Real Madrid yatsindaga Atletico ku mpuzandengo y’ibitego 4-2 aba banyamahirwe bari bashimangiye amakipe azakomeza ku mukino wa nyuma baza gushyirwa bageze ku ntsinzi ari nayo izabahesha kurebera finale mu bwato buhenze buherereye mu gihugu cy’Ubugereki(Greece).

Nkunko intero ya heinekeni igira iti”Open Your World” aya ni amahirwe yo kwagura mu bitekerezo abakunzi b’iki kinyobwa bemererwa gutembera ku isi hose nk’ukobigarukwaho na Mark Nkera Brand Manager muri Bralirwa.

Yagize ati” Nkuko intero y’ikinyobwa cya Heineken ari ukwaguka mu bitekerezo, niyo mpamvu duha abakunzi biki kinyobwa amahirwe yo kugera hirya no hino ku isi.”

PNG - 126.2 kb
Ticket ihabwa abanyamahirwe

Julius Kayoboke, Marketing Director wa Bralirwa,yongeyeho ko Heinekene ikomeje kwagura amarembo kuko imaze kugera mu bihugu bisaga 200 ku isi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JOHN - 12/05/2017 saa 15:36

Ariko ntimukabeshye ubuse isi irimo ibihugu bingahe?ngo imaze kugera mu bihugu biranga 200 kandi ahubwo ubwabyo bitarenga 195???/!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

rukara - 12/05/2017 saa 08:17

Aba bantu bagiye bafasha abatishoboye kweli
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X