Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

UEFA Champions League: Real Madrid izacakirana na mukeba wayo muri ½

Mu masaha ya saa sita yo kuri uyu wa gatanu tariki 21/04/2017 ubwo habaga tombola yuko amakipe azahura mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iBurayi, ikipe ya Real Madrid yatomboye mukeba wayo Atletico Madrid hakaba hagomba kugaragara izagera ku mukino wa nyuma.

Ku rundi ruhande ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutariyani yo yatomboye ikipe ya AC Monaco nazo zigomba kwishakamo izagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’uburayi.

Imikino ibanza ya ½ cy’irangiza, izakinwa kuwa 2-3 Gicurasi 2017 mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa kuwa 9-10 Gicurasi 2017 ubwo hazamenyekana amakipe abiri azakina umukino wa nyuma uzabera i Cardiff kuwa 3 Kamena 2017.

Ikipe ya Real Madrid iramutse ikuyemo Atletico Madrid zisanzwe ziba mu mujyi umwe yaba igeze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe yikurikiranya dore ko n’umwaka ushize yegukanye iki gikombe itsinze iyi mukeba wayo Atletico Madrid ku mukino wa nyuma.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X