Monaco cosmetics

USA yatangiye imyiteguro yo guhangana na Korea ya Ruguru

Mu gihe Korea ya Ruguru ikomeje ibikorwa byayo by’igeragezwa bya misile za kirimbuzi ishaka kugaragaza ingufu no guhangana n’ibihugu bitavuga rumwe,kuri ubu Leta Zunze ubumwe yatangiye imyiteguro yo guhangana n’iki gihugu mu gihe kihanijwe kenshi ariko kikabirengaho.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta iyobowe na Perezida Donald Trump ikomeje kwiga uburyo bwose yahagarika ibikorwa byo gukora ibirwanisho bya kirimbuzi (nucleaire) bikorwa na Koreya ya Ruguru. Muri iki gihe kandi inteko ishinga amategeko ya Amerika nayo irimo iratekereza uburyo yakongera ibihano kuri icyo gihugu.

Ni nyuma y’aho bitangarijwe ko Koreya ya Ruguru ko ishobora kuba irimo iritegura kugerageza ikindi cyogajuru cya nucleaire. Ed Royce, uyoboye ishyirahamwe rishinzwe ububanyi n’amahanga mu nama nshingamateka, avuga ko Leta ya Perezida Trump iteganya gufatira ibihano Koreya ya Ruguru. Royce avuga kandi ko Perezida Trump azahagarika amafaranga y’agaciro muri icyo gihugu, atuma gikomeza gukora intwaro za nucleaire.

Kuri uyu wa gatatu, itsinda ry’abantu ryarimo ryiga kuri ibyo bihano mu nteko ishinga amategeko ya Amerika, ryasohoye itegeko rihana amashyirahamwe n’imitwe isanzwe itanga amafaranga agenewe gukora izo ntwaro. Iryo tegeko rivuga kandi kubijyanye n’uguhohotera uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Mu minsi ishize Leta iyobowe na Perezida Donald Trump yatangaje ko imigambi yayo kuri Koreya ya Ruguru izaba itandukanye n’iy’uwahoze ayoboye Amerika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kwizera - 2/04/2017 saa 23:29

EREGA MURIRUKA INYUMA YUMUYAGA KUKO NTAKINDI GIHUGU KIYOBOWE NUMUNTU UKOMOKA KURI ADAMU KIZONGERA KUBA IGIHANGANGE NYUMA YA AMERIKA NABONGEREZA. IMANA ISUMBA BYOSE. NIYO IZASHIRAHO UBUTEGETSI BUTAZASIMBURWA KANDI BUZAYOBORWA NUMWANA WAYO ISI IZABA IGIHUGU KIMWE. DANIEL 2 : 44 KANDI ARAJE VUBA !!!
Kanda hano umusubize

mutangana.ignes - 2/04/2017 saa 22:48

njyewe pfashe umwanzuro wokugarukira imana kuko.imana.itadutabaye vu ba.intambara.3yisiyose. inama nabagira.mwihane .
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 2/04/2017 saa 16:19

Usa Niyoigomba Gusohozaibyanditswe,mbesekoyivangamubyakorea,nayokwanza Ifite Bombe Atomic Yamanzaikazitwika,manatabara,ngayinamoniyo Bitumba,ebele Nzambe Yomokonzi
Kanda hano umusubize

Edmond - 2/04/2017 saa 15:03

Nta ntambara ya 3 y'isi izabaho. Ni mwihane ariko mudafite ubwoba ahubwo muyobowe n'urukundo,nibwo muzakizwa.
Kanda hano umusubize

Rugerinyange Castar - 3/04/2017 saa 14:17

Edmond ntawifuza intambara ariko iyo ariyo igomba kurangiza ibibazo umuntu adashobora gukoraho nayo iraba. Kandi usuzumye neza ibijyanye n'imibanire mpuzamahanga akenshi birangira ibihugu bikocoranye kandi nicyo kigaragara ko ariwo muti wa nyuma. Rero intambara iranuka urunturuntu. Uzashakire kuri youtube umuntu wanditse ibitabo witwa Alice BAILEY uzabona neza ko intambara igeze k'umuryango.
Kanda hano umusubize

Rohi - 2/04/2017 saa 12:00

Hitimana aravuga ukuri kandi kubemera Imana ibyo Israel nukuri. Mureke twihane tuve mubitafite akamaro ahasigaye dukorere Imana kandi twimvire abakozi b'Imana bayoborwa n'Ijambo ryera. Urakoze muvandimwe.
Kanda hano umusubize

nizeyimana - 2/04/2017 saa 03:34

isi igiye kuba umuyonga yantambara yagatatu bavuze igiyekuba mupfukame dusenge rubanda rugufi ?!
Kanda hano umusubize

amakosa masa - 1/04/2017 saa 22:52

Aya makosa ya za nnnnnnnnnn ko ari menshi cyane ra!Mwayakosoye!Ubu uwayanditse ntayo yabonye
Kanda hano umusubize

HITIMANA ISRAEL - 1/04/2017 saa 19:18

Sanctions never work.Ntacyo IBIHANO byageraho.Ahubwo ibi biratujyana ku Ntambara ya 3 y'isi.Abahanga bemeza ko Intambara ya 3 y'isi iri hafi cyane kandi ko niba,isi izashira.Kuko noneho hazakora Atomic Bombs gusa.Ubu tuvugana,ibihugu bifite Atomic Bombs ni 9:Amerika,Russia,France,UK,India,Pakistan,Israel,China na North Korea. Byose hamwe bifite Nuclear Warheads zirenga 17 000 na Missiles zitabarika.Atomic Bomb imwe y'iki gihe,irusha imbaraga iyatewe Hiroshima,inshuro 1 000.Babara ingufu zayo muli Megatones.Ejobundi Russia yakoze Bomb imwe abanyamerika bise SATAN kubera kuyitinya.Iyo Bomb imwe yonyine,yahindura ivu ibihugu byose bya EAC.Ntakabuza izi Atomic Bombs bazazikoresha.Ariko kuli twebwe twemera ibyo Bible ivuga,ntabwo imana yacu yitwa YEHOVA,yakwemera ko abantu barimbura ISI yiremeye.Ahubwo ibi birajyana ku MPERUKA y'abantu banga kumvira imana,bakibwira ko ubuzima gusa ari shuguri,politics,ubukire,intambara,etc...Twirirwa mu mihanda tubwiriza abantu bakanga kumva,bakatubwira ko nta mwanya bafite.Mujye mwibuka uko imana yarimbuye abantu ku gihe cya NOWA hagasigara abantu 8 gusa bumviraga kandi bagakorera imana. Muli make,Deadline imana yatanze iregereje.Nukuvuga UMUNSI W'IMPERUKA dusoma muli Ibyakozwe 17:31.Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi uri hafi cyane,imana izica abantu bose banga kumva.Isigaze gusa abantu bake bayishaka kandi bakayikorera,aho gutwarwa n'ibyisi gusa (Imigani 2:21,22).Muli Yakobo 4:4,imana ivuga ko ifata abibera mu byisi gusa nk'abanzi bayo.Nibo bazarimburwa ku munsi w'imperuka uri hafi cyane,iyo witegereje ibintu bidasanzwe bibera muli iyi si.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Gakwene - 2/04/2017 saa 17:16

Yego muvandi ndabona warasomye bible cyane ariko mwitera abantu ubwoba ngw'imperuka ahubwo icyo tumenya n'uko urukundo arirwo rwa kurusha kwigira igihangange.
Kanda hano umusubize

bonus - 2/04/2017 saa 19:59

bavundimwe nshutinziza mwareka tukisubiraho pe nangesinkijijwe gusa ndabona kd nkanumva
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X