Monaco cosmetics

Ubufaransa:Emmanuel Macron mu mutego ahuriyeho na Hillary Clinton wavuzweho gukomanyirizwa ngo atayobora Amerika

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo mu Bufaransa habe amatora y’umukuru w’igihugu,hamaze kugaragara amakuru ko umwe mu bakandida bahatanira uyu mwanya ,Emmanuel Macron, yaba yinjiriwe n’abantu bataramenyekana bagashyira amabanga ye hanze binyuze mu ikoranabuhanga nk’uko byagendekeye Hillary Clinton ubwo hagaragazwaga ubutumwa bugufu (Email) bwari bukubiyemo amwe mu mabanga ya Amerika byanaje no gushingirwaho uwo bari bahanganye Donald Trump amwita indangare.

Amwe mu mabanga yashyizwe hanze harimo ayo kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri Mata uyu mwaka wa 2017 gusa ariko ababikoze bakaba bashyizemo n’ibinyoma ngo babashe kubiha uburemere maze abayoboke be bamutakarize icyizere.

BBC ivuga ko byumvikana neza ko umwe mu babiri inyuma ari umukandinda Marine Le Pen uri guhatana na Macron ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Gusa kubera ko umwanya wo kwiyamamaza ku bakandida warangiye Macron akaba atabasha kugira icyo atangaza mu ruhame ku bigendanye n’izi nyandiko zashyizwe ahagaragara kuko byaba binyuranije n’amategeko agenga amatora.

Inyandiko zifite uburemere bwa 9 GB zikaba zashyizwe kuri murandasi n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu zimwe muri zo zikaba ari inyandiko zigendanye n’igihe cyo kwiyamamaza, ubutumwa Macron yandikiranaga na bandi bo mu ishyaka rye ndetse n’abandi banyapolitike batandukanye ndetse n’ibigendanye n’ingengo y’imari ya Macron yagombaga ku mufasha mu kwiyamamaza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X